Jolis Peace ngo yifuza gukora muzika abazamukomokaho bazasanga
Jolis Peace ukora injyana ya R&B mu Rwanda, umwaka ushize yahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Tusker Project Fame ya gatandatu, ubu avuga ko yifuza gukora ibihangano bitibagirana ku buryo n’abazamukomokaho bazaza babisanga bigihari.
Kimwe n’uyu Peace, abandi bahanzi bazwiho ubuhanga nka Elion Victory, G –Bruce, Social Mula, Gisa Cy’Inganzo buri mukunzi wa muzika muri iyi minsi aribaza aho bahugiye.
Peace ariko avuga ko akiri muri muzika ndetse aherutse gukorana indirimbo n’umuhanzi wegukanye Tusker Project Fame 6 witwa Hope, ahita anagirana amasezerano na studio ya Future Records ikorerwamo na Producer David.
“Yego ni byiza ko dukora indirimbo nyinshi kandi zigakundwa, ariko kugeza ubu ndifuza kuba najya nitondera imikorere yanjye y’indirimbo ku buryo nkora indirimbo zizakundwa by’igihe kinini.
Bimaze kugaragara ko dukora indirimbo zigakundwa, ariko nyuma y’amezi atatu ugasanga ntaho indirimbo igicurangwa. Niyo mpamvu nshaka guhindura imikorere yanjye nkajya nkora indirimbo izatinda kwibagirana”. Ibi ni ibitangazwa na Polis Peace.
Uyu musore yamenyekanye mu ndirimbo ze yise ‘Mpamagara’ na ‘Nakoze iki?’, nyuma aza gukorana na Alpha Rwirangira indirimbo yakunzwe bise “Beautiful”.
Jolis Peace ni umwe mu bahanzi b’abahanga cyane mu kuririmba.
Joel RUTAGANDA
ububiko.umusekehost.com