Digiqole ad

Jimmy Gatete agiye gutangira umwuga wo gutoza

Jimmy Gatete wari mu ikipe y’igihugu yakinnye igikombe cy’Afurika 2004 ari mu bantu umunani bagiye gukora amahugurwa y’ubutoza bashaka impamyabumenyi, UEFA Licence C azatangira tariki ya 21 Nzeli kugera 12 Ukwakira 2014 mu Budage.

Jimmy Gatete wahawe akabyiniriro ka Rutahizamu mu bihe yari ashoboye
Jimmy Gatete wahawe akabyiniriro ka Rutahizamu mu bihe yari ashoboye

Gatete watsinze igitego Ghana cyatumye u Rwanda rujya mu gikombe cy’Afurika ku nshuro ya mbere mu 2004 yahagaritse gukina umupira mu 2010 ari muri Saint George muri Ethiopia ahita ajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Getete yakiniye amakipe nka Mukura VS, APR FC, Rayon Sports, Police FC, Maritzburg United yo muri Afurika y’Epfo na Saint George yo muri Ethiopia.

Aya mahugurwa ngarukamwaka, azabera Koblenz yateguwe ku bufatanye na Rhénanie-Palatinat n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage na FERWAFA.

Abatoranyijwe kwitabira aya mahugurwa bakoze ikizamini, benshi bari basanzwe ari abatoza b’amasantire (centres) y’umupira w’amaguru, mu cyiciro cya kabiri, kuba barakinnye umupira w’amaguru cyangwa barabyize.

Abatoza barahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Nzeli 2014:

Usibyye Gatete, abandi bazitabira aya mahugurwa ni; Mukahirwa Henriette, Tumutoneshe Diane, Nyiramahoro Diane, Munyeshema Gaspard, Hakizimana Jean Baptiste, Gashumba Jean Baptiste na Kwizera Jean Baptiste.

Aba batoza bari muri bamwe bazifashisha mu guteza imbere shampiyona zo mu ntara zizatangira kuba umwaka ushize.

Inkuru ya FERWAFA

2 Comments

  • yari ashoboye

  • ko yatinze gutoza ubundi yabagahe? nagerageze ahato yamera nka Wenger.nboij

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish