Digiqole ad

Jeannette Kagame yasangiye Noheli n’abana 200 b’ahatandukanye mu Rwanda

 Jeannette Kagame yasangiye Noheli n’abana 200 b’ahatandukanye mu Rwanda

Mme Jeannette Kagame n’abana bakata umutsima ngo basangire

Kakiru, Gasabo – Kuri iki cyumweru Mme Jeannette Kagame yakiriye abana 200 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu asangira nabo abifuriza Noheli nziza no gusoza umwaka neza. Iki ni igikorwa ngarukamwaka akunda gukora aho anaha ubutumwa aba bana bujyanye n’uburere no kumenya gufata ingamba n’ikerekezo cy’ubuzima bwabo bakiri bato.

Mme Jeannette Kagame n'abana bakata umutsima ngo basangire
Mme Jeannette Kagame n’abana bakata umutsima ngo basangire

Abana batumiwe muri uyu munsi ni abari hagati y’imyaka 7 na 12 bo mu turere 30 tw’igihugu.

Aganiriza aba bana yababwiye ko bagomba gufata ingamba mu mwaka mushya bazatangira vuba, abasaba kuba abana bumvira ababyeyi.

Ati “Ndabasaba kuba abana beza batera ishema ababyeyi babo, mwumvira ababyeyi n’abarimu nimubikora nta kabuza muzagera ku nzozi zanyu.

Ibi birori by’abana byitabiriwe kandi na Minisitiri w’umuco Julienne Uwacu hamwe na Dr Claudine Uwera Kanyamanza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’abana.

U Rwanda ni igihugu gifite umubare munini w’abakibyiruka. Ikintu gifatwa nk’umutungo kamere w’igihugu ubusanzwe kidafite undi mutungo kamere uhambaye.

Gusa ababyiruka bageramiwe n’ibibazo bitandukanye byica ahazaza habo nk’ibiyobyabwenge, imico y’andi mahanga babona kubera ikoranabuhanga riteye imbere no gushaka kuyikurikiza, ingeso z’ubusambanyi bamwe bashorwamo/bishoramo bakiri bato n’ibindi.

Umunsi nk’uyu n’indi yawubanjirije Mme Jeannette Kagame n’abandi bayobozi bagira inama abana yo kumvira ababyeyi, kuzirikana umuco w’igihugu cyabo, kwirinda ababashuka, kugira ibyo biyemeza kugeraho no kugera ku nzozi zabo.

Abana bafashe umwanya uhagije wo kwishimisha
Abana bafashe umwanya uhagije wo kwishimisha
Mu mikino itandukanye yabashimishije cyane
Mu mikino itandukanye yabashimishije cyane
Hari ibikoresho byo kubanezeza
Hari ibikoresho byo kubanezeza
Abana bishimishije bihagije
Abana bishimishije bihagije
BArabasiga amabara mu maso ngo bishimane n'abandi bafite isura yindi
BArabasiga amabara mu maso ngo bishimane n’abandi bafite isura yindi
Baramusiga nka Spiderman
Baramusiga nka Spiderman
Bamwe bafashe akaruhuko
Bamwe bafashe akaruhuko
Bamaze kumusiga arerekana isura ye nshya
Bamaze kumusiga arerekana isura ye nshya
Abandi barerekana ubuhanga bwabo ku mupira
Abandi barerekana ubuhanga bwabo ku mupira
Abandi barakina Volleyball
Abandi barakina Volleyball
Baricunda ku gikoresho cyabugenewe bikabanezeza cyane
Baricunda ku gikoresho cyabugenewe bikabanezeza cyane
Ni ibyishimo batabona kenshi bari hamwe gutya
Ni ibyishimo batabona kenshi bari hamwe gutya
Abana bishimiye cyane
Abana bishimiye cyane
Buri mwana watumiwe yari agenewe impano ari butahane
Buri mwana watumiwe yari agenewe impano ari butahane
Buri mwana yahawe impano ye
Buri mwana yahawe impano ye
Bamwe muri aba bana berekanye ko bazi guhamiriza
Bamwe muri aba bana berekanye ko bazi guhamiriza
Abahungu bari mu ngamba bavuna sambwe
Abahungu bari mu ngamba bavuna sambwe
Mme J.Kagame n'abayobozi bishimana n'abana mu ndirimbo
Mme J.Kagame n’abayobozi bishimana n’abana mu ndirimbo
Bafashe umwanya kandi wo gusangira
Bafashe umwanya kandi wo gusangira
Nyuma kandi bafata umwanya wo kwishimana babyina
Nyuma kandi bafata umwanya wo kwishimana babyina
Yagiriye aba bana inama za kibyeyi
Yagiriye aba bana inama za kibyeyi
Ni undi mwanya mwiza kuri aba bana wo guhabwa inama za kibyeyi z'imyitwarire n'uburere
Ni undi mwanya mwiza kuri aba bana wo guhabwa inama za kibyeyi z’imyitwarire n’uburere

Photos/D S Rubagnura/Umuseke

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • benengofero mbonye hariya ntibarenze batatu mbandoga nkomokomo

    • Nabyo bishimire Imana ko nabo batatu barimo kuko numwe babishatse ntiyahaboneka kdi ntacyo byahungabanya!!#banyarwandatwigegushima

    • Benengofero uvuga ubapimisha iki? Jyewe amafoto aranyereka abana b’u Rwanda bishimiye kwisanzura no gutetera imbere ya First Lady. Ibya Ngofero sinzi aho ubirebera cyakora ufite ibibazo, hagowe abaturanyi bawe n’abahorana nawe

    • Ariko umutima mubi nkuwo uwukura he??????

    • Benengofero ni bande? Niba wasomye neza njye nabonye ari abana baturuka muri districts zose kandi ndumva neza abayobozi b’Uturere bohereza abana baturuka mu miryango itifashije, benengofero ushaka ko baza ni bande ko bose bari aha ari abana b’abanyarwanda. Madame Jeannette Kagame turabashimira urukundo mukomeza kugaragariza umunyarwanda. Aba bana ndahamya ko batazibagirwa umunsi nkuriya. Muragahorana Imana.

  • Aliko hari abantu bafite ibibazo, ubwo nkawe uvuga ngo bene ngofero, ufite mu mutwe hazima! Barazambaye se ngo ubabare! Gusa urababaje ibyo bitekerezo nta bizakugeza niba ukareba u Rda gutyo.

  • bjr ,ariko uretse abantu bagira umutima mubi koko uyu uvuga ngo nta bene ngofero ,yifuzaga ko abana basa nka za amayibobo batoze koko,cg abipimira he ko mbona ari abana ba banyarwanda bakeye bizihiza iminsi mikuru ya noheli:iki gihugu turacyafite abagome n ababisha pe mubwire nkuyu uvuga gutya yakwigisha iki kizima umwana we koko.Cyakora imana ikugenderere ubwo butindi buzagushiremo

  • Ni byiza ko mwese munenze uwiyise Good kuko ni uwo kunengwa,ahubwo iyo yiyita Worst, musijari namaze kumenya ko aba bose bandika ibi comments byanduye biba binenga ibyiza bikorwa mu gihugu ari babandi bari hanze biyemeje kuturwanya uko byajyenda kose,iyo hari ikibi cyakozwe bacyuririraho tukaba turubaboneyeho nyamara birengagije ko turi mu isi kandi nta na hamwe byera ngo de.

    Ubwo baba bashaka kutugira Abamarayika kandi tutaba mu ijuru,hah hanyuma iyo ari icyiza gikozwe mu gihugu doreko aribyo byinshi nabwo bavuza indura biha kubigoreka ngo bumvikanishe ko ari bibi.

    Yewe bavandimwe mufite ikibazo mu mitwe pe! ibyiza ni uko mwakizwa kabisa njye hano ndabona abana b’u Rwanda bishimye batumiwe batavanguwe, kereka niba ari ukubavangura ukoresheje abagize amanota meza kuko n’ubundi u Rwanda rwose ntirwakwirwa aha,kandi ibyo by’amanota birumvikana kuko bitera n’ishyaka abatarakoze neza bakabiharanira ngo nabo bazaze bahembwe.

    Rwose Jannette Kagame Uwiteka azamuhembe,kuko ni umubyeyi w u Rwanda pe yita ku bantu bose cyane cyane abadafite ubushobozi ngaho imfubyi,ngaho abapfakazi,etc Uwiteka aguhe kurama mubyeyi wowe n umuryango wawe wose na Paul muzehe kijana wacu.

  • Hhhhh Reka mbanze nshimire Madam wa Nyakubahwa … kko ijyikorwa nkicyi cyiba hacye muri Afrika …byiza cyane yuko umwana Wu Rnda ahabwa umwanya na gaciro kamukwiye nkumwe Igihugu cyizahagarariraho ejo hazaza …naho ibyaba ngofero sinasobanukiwe ibyaribyo gsa mbaye nkucyeka rwose ntiwababona kko boze baracya usibyeko nubusanzwe Isuku ziru mundanga gaciro zacu..reka nkuseke cyimwe nabandi nkawe hhhhhhh

  • mbega abaswa . Gusa dufite First Lady uyoborwa numwuka wimana. iki gikorwa ntigisanzwe kwisi. Abana barishimye kandi nomwijuru ndahamya ko bishimye. Kwa satani rero murumva ko ho batakwishima. Ariko niko bimeze ninako bizahora baratsinzwe milele na milele

  • Mubyeyi mwiza Imana ijye iguha umugisha kandi Uwiteka azasuke umugisha mwinshi ku rubyaro rwawe rwose kubw’ibikorwa byiza nkibi ukora.

  • Nange ndemeye pee!! ibi nibyogushimwa kandi bikazandikwa no mumateka. Nawe se nkuriyamwana wicaranye na first lady urambwirako adakoze amateka?
    Nabandi bana bose babyigireho bagire amanota meza niba aricyo gisabwa cyonyine ubundi nabo ubutaha bazicarane nuyumubyeyi wuju urukundo rwabana yo kagira ibibondo. naho abanenga ibyiza bo sinabataho igihe cyange. kereka mbonanye nabo imbonankubone noneho nkagiraho mpera nabonye nabaribo. Mugire amahoro .

  • First Lady wacu arasobanutse njye byarandenze, ibikorwa bye byose biba byuje urukundo rwinshi n’impuhwe. Uyu mwanya aba yafashe hari byinshi yawukoramo ariko ati byose birorere mbanze nishimane n’abana bato b’abanyarwanda baturuka mu miryango igishakisha uko yiteza imbere…yoooo mbega urukundo…Mubyeyi First Lady turagukundaaaaa, tugusabira imigisha myinshi na President wacu…muragahorana ibyizaaaaaa…..

  • Murakoze gusobanurira uriya wiyise Good uzana amazina adasobanutse aha ngo Benengofero…abo ni bande? Mbunganiye rero, namenyeshaga Good kuko njye nkora mu Karere ka Rulindo, abana batoranywa, icyo tureba cya mbere ni abana baturuka mu miryango itishoboye. Muri abo batishoboye hagatoranywamo abatsinda neza, cg abafite impano runaka. Aba bana baturutse muri districts zose, bagahura n’abana b’abanyamuryango ba Unity Club,n’abandi batumirwa, bagasabana, bakishimana…biba ari byiza pe. Nyakubahwa First Lady ntitwabona uko tumushimira, aba bana tubatahana bishimyeeee cyane, bafashe ingamba nshyashya, nzi neza ko umunsi nkuyu ubasigira urwibutso bazahorana ubuzima rwose. First Lady wacu aragahorana imigisha…..

  • yebabaweeeeee mbega GOOD? iryozina ryapfuye ubusa
    nawe wigaye2 kuko urisebeje ntago wakavuze gutyo.

Comments are closed.

en_USEnglish