Iyo wahereye muri Choral biguha itangiriro ry’umuziki- Yvan Buravani
Burabyo Yvan Buravani urimo kotsa igitutu abandi bahanzi basanzwe bakora injyana ya R&B mu Rwanda kubera ubwiza bw’indirimbo arimo gukora zikunzwe n’abantu benshi, avuga ko bitorohera buri wese kuba yakwinjira mu muziki nta bumenyi na bukeya yakuye muri choral.
Mu ndirimbo zitagera kuri enye amaze kumvikanamo, nta wushidikanya ko adafite impano yo kuririmba cyangwa se ngo habe hari icyo anengwa.
Dore ko uretse kuba anaririmba bigwa neza abumva indirimbo ze, ni umwe mu bahanzi biyandukira indirimbo abakanaziririmba aho usanga benshi bazandikirwa gusa ntibashake ko abazibandikiye bavugwa.
Buravani umaze kumvikana mu ndirimbo zirimo, Urwo nkukunda, Injyana, Bindimo na Malaika aherutse gushyira hanze, yabwiye Umuseke ko uwo ariwe ubu abikesha Choral yanyuzemo yitwa ‘Kingdom of God ministries’ ifite indirimbo yamamaze cyane yitwa ‘Sinzava aho uri’.
Ati “Birashoboka ko wakumva ushaka kuririmba ukabikora rwose!!!Ariko biragoye ko ibyo waririmba byakwakirwa neza n’abazi umuziki. Nta muhanzi ndumva ukomeye mu muziki utaragize ubumenyi bw’ibanze abukuye muri choral”.
Muri iyo Choral ngo Yvan Buravani akaba yari umuyobozi w’indirimbo ndetse n’amajwi aho yabaga afasha abataramenya neza kuririmba kujyana n’abandi.
Yatangiye kuririmba muri 2009, aho yitabiriye amarushanwa ya Rwandatel, aba uwa Kabiri ahabwa amafaranga miliyoni n’igice.
Muri 2012, Buravan yitabiriye amarushanwa ya Talentum, aza mu ba Mbere bahembwe ko ari abahanga.
Kuri ubu abarizwa mu nzu itunganga umuziki izwi nka ‘Infinity’ irimo itsinda rya Active. Iyo nzu ikaba yaragiye ikorana n’abandi bahanzi bakomeye barimo Bulldogg n’abandi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW