Digiqole ad

“iyi niyo Saison mbi nagize mu kazi” Jose Mourinho

 Abanyarwanda baravuga ngo ibihe biha ibindi, bashaka kuvuga ko ibintu bihora bisimburana cyangwa bihinduka. Umutoza José Mourinho nawe ubu ibihe biri guha ibindi kuko kuva muri za 2002 ubu aribwo ibintu biri kumugendekera nabi mu bigwi bye.

Nyuma yo gutsindwa nimugoroba
Nyuma yo gutsindwa nimugoroba

Nyuma y’umukino yaraye astinzwemo na Atletico Madrid 2-1 wari uwa nyuma w’igikombe cya Copa del Re, yabwiye abanyamakuru ko uyu mwaka w’umupira (Saison) ariwo umubereye mubi muri uyu murimo amazemo imyaka irenga 13.

Mourinho kuva mu 2002 mu makipe yanyuzemo (Porto, Chelsea na Inter Milan) nibura mu myaka itatu (3) yamaraga muri buri kipe yahatwaraga ibikombe bitanu. Byatumye ajya mu mateka nk’umutoza, ukiri na muto (50 ubu), ufite ayo mateka.

Ariko ibihe biha ibindi kuko ubu mu myaka itatu agiye kuzuza muri Real Madrid ahafite ibikombe bitatu gusa, uyu mwaka wa ruhago wo ukaba urangiye amara masa ntacyo aramuye, yaba mu bikombe binini cyangwa n’ibito.

Mourinho ati “ uyu mwaka byaranze nubwo saison ebyiri za mbere twari twagerageje. Ndacyafite imyaka itatu ku masezerano yanjye ariko ntabwo ndavugana na perezida w’ikipe ku byanjye.”

Igikombe cya shampionat mukeba Barcelona yaragitwaye, muri Champions Ligue ikipe ya Borussia Dortmund iramusezerera muri 1/2, naho mu gikombe bari bizeye nimugoroba Ronaldo Christiano intwaro ye yahawe ikarita itukura, nyuma na Mourinho nawe bamusohora mu murimo we kubera imyitwarire.

Umusifuzi ati "Mvira aha"
Umusifuzi ati “Mvira aha”

Atletico Madrid umuturanyi wabo watwaye igikombe hari hashize imyaka 14 badatsinda Real.

Mourinho ati “iyi niyo Saison mbi nagize mu kazi. Sintekereza ko Atletico yari ikwiye igikombe ariko yagitsindiye. Twakubise igiti cy’izamu gatatu twahushije n’ubundi buryo bwinshi, umupira w’amaguru urarenganya cyane.”

Imani Isaac Rabbin
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nareke n’abandi bumve uko gutwara ibikombe bimera!! kandi bemere insinzwi Atretico oyee!!!!!!!!!!!!!!

  • Mourinho niyihangane kuko ntawusangira n’udakoramo kandi nanyina wundi abyara umuhungu kuba uyu mwaka ntagikombe atwaye niyihangane tumwifurije amahirwe masa umwaka utaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish