Ivugururwa munzego za gisirikare
Nkuko tubikesha urubuga rwa orinfor, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo yahinduriye imirimo bamwe mu basirikare bakuru. Major General Karenzi Karake ubu niwe ukuriye urwego rushinzwe umutekano w’igihugu uwo mwanya akaba awusimbuyeho Col Dr Emmanuel Ndahiro; Col. Dan Munyuza wari usanzwe ashinzwe iperereza rya gisirikare yashinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu.
Itangazo rya perezidanse rivuga ko Col. Tom Byabagamba wari umaze igihe kinini akurikiye ingabo zirinda umukuru w’igihugu ubu yagizwe umuyobozi mukuru muri minisiteri y’ingabo ishami rishinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba. Iri n’ishami rishya rigaragaye muri ministere y’ingabo.
Undi wahawe imirimo mishya ni Captain Patrick Karuretwa wagizwe umujyanama wa prezida wa Repubulika mu by’umutekano, asimbuye Brigadier General Richard Rutatina washinzwe iperereza mu gisirikare.
Col. Dr. Emmanuel Ndahiro wari usanzwe akuriye urwego rushinzwe umutekano w’igihugu NSS hamwe na Lt. Col. Gatete Karuranga basubijwe gukorera muri minisiteri y’ingabo.
Ni bwo bwambere muri uyu mwaka umukuru w’igihugu yavugurura inzego nkizi za Gisirikare
umuseke.com
35 Comments
amaraso mashya mu gucunga umutekano w’igihugu azatuma urwanda rukomeza kuba intavogerwa.
Uyu musore nako uyu mwana Patrick Karuretwa ni muramu (beau-frere/brother-in-law) wa Col Emmanuel Ndahiro umwe mu nshuti zikomeye za Kagame. President Kagame, i still love your leadership, but if you continue to embark on this kind of nepotism, our country’s development will just be an unachievable dream. Ibi kandi nibyo byerekana ukuntu igisilikare cya RDF atari professional. Ni gute umu Captain asimbura mu mirimo umu General de Brigade? Muzakore iperereza kwisi hose, ntabwo umu Captain asimbura Brigadier General. Ni akumiro pe! Igisilikare cy’u Rwanda wagira ko ari icyumuryango runaka aho kuba icy’igihugu. Aha, muzaba mumbwira. Umuseke.com, please post my comments for the sake of true & balanced reporting. Cheers, Kagame fan.
ibi ushingiye kuki uvuga ko captain atagomba gusimbura general?mu gushyira abantu ku myanya y’ubuyobozi mu gisirikare harebwa ubushobozi n’ubwitange,uyu captain nawe rero niba akwije ibisabwa byose mu gukora akazi ashinzwe,nta muziro urimo. ndabona wivuguruje ahubwo uvuga ko kuba captain yasimbuye general bigaragaza ko RDF itari professional!ibi nibyo bigaragaza professionalisme ahubwo,kuba hatagenderwa ku ma rank hakagenderwa kuri competence.ndabona wagendeye ku marangamutima nta kindi washingiyeho.
Ndahiro se we yabaye iki? Niba nta wundi mwanya bamuhaye se yazize iki? Nawe agiye kuba ikigarasha se? Dan Munyuza we ngo ni external? Abonye uko ajya guhiga abanzi rero?
ni ko se di?uriya mwanya ndahiro yari ariho niwe ntiyawugiyeho asimbuye abandi?kuki we ubona batamusimbura?
Ntwari has a point, maybe wayunvishe nabi ariko afite point. ama rank niyo agaragaza competence cyangwa ubgo bushobozi uvuga. In the military structure, i rank niyo igaragaza ubushobozi umu soldier aba afite. niyo mpanvu iyo avuye mu mahugurwa akenshi bamuzamura mu rank, kubera ko ubushobozi buba bwiyongereye
ese kuba patrick yaba muramu wa ndahiro bimwaka uburenganzira bwo gukorera igihugu?waba se umuziho ubugwari no kudakunda igihugu?muge mugabanya amatiku n’urwango rwabasabitse
Nanjye ndunva Kuba ari muramu we nta kibazo cyakagombye kuba kirimo, gusa hari ibintu abantu baba bagomba gukurikirana, kuko iyo bikabije bitera ikibazo.
Ese ko Col. Bayingana wahoze ari muri marine we ntacyo bamuha, kdi yaragiye arangwa n’umurava?
nuba president uzamushyireho,ese wibwira ko niba ibyo ashinzwe arimo kubigeraho bamuhindurira iki?abandi bo bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi bo nta murava bagaragaje?
aya ni amaraso mashya agomba guhindura amateka no gukora ibigendanye nibikenewe muri ikigihugu kuba general atagaragaza ubushobozi hakaba hari caporali ubishoboye yamusimbura zikanga izazo rero kuba capiteni asimbuye generali ntabikuba bicitse ni ubushishozi nubushobozi bamubonamo !!!!!
@ rwaukwisi:
ahubwo ni wowe uri kugendera ku marangamutima. A professional army ni institution iri structured and ndashaka kuvuga (hierarchy). Kuba Patrick ashoboye akazi ntabwo aricyo kibazo ahubwo nukureba niba iyo replacement ikurikije amategeko. Birashoboka ko byaba bikurikije amategeko muri RDF ariko urebye mu bihugu bifite igisilikare giteye imbere kandi kiri professional (ie: USA, Britain, etc.) uzanga replacement nkiriya idakorwa. Niba bishoboka muri RDF nuko atari institution iri fully professional.
@ kagabo:
Kuba uri mu captain ari muramu wa Ndahiro ntabwo aricyo kibazo rwose, kandi biranashoboka ko yaba ashoboye kariya kazi. Ariko ikibazo umuntu yakwibaza nuko hari abandi basilikare benshi muri RDF bashoboye kariya kazi ahubwo bagakora neza kurata uriya muramu wa Ndahiro. Niba dushaka kubaka societe iri equitable twari dukwiye gutangira guha amahirwe abana babahanga bava mu miryango iciritse ariko bashoboye akazi. Rero uzahore wibuka ko “perception” is everything. Ibi bishobora guca intege abantu benshi kuko bitanga impression ko imyanya y’ubuyobozi mu gihugu yegukanwa n’abantu bava mu miryango yishikira kuri Kagame. No bad blood, just being concerned. Cheers, Kagame fan.
ko mu rwanda ujya guhabwa akazi hakozwe ibizami bitandukanye ndetse no kwitegerezwa hakarebwa ubushishozi n’ubwitange bw’umuntu mu kazi runaka agiye gukora,uriya captain niba yarahize ba generals umuziro urihe mu kumuha akazi?ushobora gusanga kandi ibyo azi kurusha abandi aribyo bikenewe,abandi nabo bazi ibindi bakazamusimbura arangije gutanga umusaruro wari umutegerejweho.
ndifashe vanite de vanite tout est vanite
Ntwari natbwo muri iki gihe harebwa gusimburana kw’amapeti ahubwo hitabwaho:competence,integrity n’ibindi byubaka igihugu bitari amapeti,ashobora kugira amapeti runaka ariko ntabushobozi bwo kuyobora afite,igarade yararibonye kubera agatendo kamwe kadahoraho mugihe ubushobozi umuntu abuhorana.
i believe ko mu itangwa ry’ama ranks ibyo nabyo byibandwaho. yaba ubushobozi, integrity, discipline n’ibindi nibyo bituma umuntu azamuka mu rank, reason why iyo umu soldier avuye mu mahugurwa runaka, akenshi azamurwa mu ntera, kubera aba yungutse ubumenyi, ubushobozi… byisumbuyeho.
uyu mu captain patrick yaranzwe no kuba inyangamugayo mu kazi ke kuva kera kuba abaye kuri uyu mwanya ntibitangaje felcitation afande , abandi baginduriwe imirimo bakrane umuhate bazazamuke ku yindi myanya
@Julie
Simbyanze ko muramu wa Ndahiro ashobora kuba yakora kariya kazi neza. Ahubwo ikibazo ni equal opportunity. Nshobora kubara abasore n’inkumi batagira ingano muri RDF bashoboye kariya kazi kandi b’intiti kandi banarwanye mu mahe kandi basobanukiwe kuruta Patrick ariko ntabwo bashobora kugira amahirwe nka ya Patrick kuko ntabwo bazwi n’ubutegetsi. So, icya ngobwa nuko jyewe ntarwanya Kagame, he is my hero. Ariko appointments nka ziriya zaraye zibaye zintera impungenge kuko nsanga akazu kamwe karasimbuwe n’akandi kazu. Cheers, Kagame fan.
Mwiriweho, Igisilikare cy’u Rwanda kiri mu maboko y’abantu bamwe. Mpertuste kumva umuwagize ibyago amenyesha abakuru bose b’igisilikare ndibaza nti ese burya abakuru b’ingabo z’u Rwanda nari nzi ko zihuzwa n’akazi none banafitanye amasano yo hafi? Ng’ibyo ng’uko ni akazu rero ni nko kwa Habyara baturukaga Nkuri, Nyakinama, karago, gaseke na Giciye.
wiyise zero mbihuje nibyuvuze binyereka mumutwe wawe icyo uricyo ,kuko birambabaje cyane , iyo baba abavandimwe abaguye kurugamba ubu imiryango yabo iba imeze neza arko berekanye icyo bakoze ko ari ubusa RIP ABAGUYE KURUGAMBA ,niyo mpanvu tugiye gufana k……
wabitugaragarije se ukoresheshe arbre de famille tukabireba?wibaza ko abantu turi injiji zipfa kwemera ibigambo bihuraguwe gutyo?ubwo ushobora warahoze mu kazu wavuze none ukaba wibaza ko igihugu ariko cyubakwa kubera ibitekerezo bitagira gushishoza no gushaka kumenya ukuri.
Tout finit ici bas.
Mwese mucishe make ibyo muvuga byose ntacyo bishobora guhindura kandi buri wese n’umugisha we. Si ubutwari si n’amasengesho. Icyo tuzi ni uko byose bizashira hasigare urukundo. Vanitas vanitatis.
Mbese kuki abanyarwanda aho kureba uhawe umanya ashobora kuarira igihugu bihutira kureba nimwene nde akomaka he bazageza ryari ni za boursse za kera aho kureba ushobora kwiga barebaga mwene nde
@ rwabukwisi
Wibagiwe ko mu gisirikare nyine iyo babonye uri compétent baakuzamura rank!Ubundi mu gisirikare cyiri professionnel nta Captain usimbura Général!!Ibi rwose ni insolite pe!!Cyokora birerekana ko abavuga ko RDF atari igisirikare cy’igihugu ahubwo ari icy’umuntu ntago baba bari kure yo kuvugisha ukuri!!
URUGERO:wari wumva abo badepite bavuga na rimwe ku kibazo cya gisirikare!!wari wumva bagishwa inama mi gihe bagiye koherezwa mu ntambara Congo!!Wari wumva budget yabo itangazwa kandi fr akoreshwa ava mu misoro dutanga na we urimo………………
ariko h.e ko twamutoye murashaka iki afite uburegenzira busesuye bwo ku nomma abo ashatse ubwo bushobozi twarabumuhaye kandi twabumuhaye binyuze mu nzira ya demokarasi so ndumva rero niba hari ibyo mutishimira mutegereze 2017 kandi jye nibaza ko aba yabikoranye ubushishozi
Hello, fellow country men.
Shimishwa cyane no kubona abanyagihugu bagimpaka kubyemeso cyagwa ibitecerezo biba biyobora igihugu. Ibyo bigaragaza i cyo nise mugitabo nteganya gusohora vuba ‘Informed patriotism’.
Adams, yaravuye kutora itegeko shinga rya merica,maze umugorewe aramubaza ati “Adam, what have you adopted, Adams, aramusubiza at ‘ A republic, which you can’t home”.
Nyeka ko iryo aribaga abanyamerica bafite kandi ntawe bona turi mumurongo……….
Ibijyanye no gushira abantu muzengo, bikitwa ikenewabo’ menya neze y’uko uzibye umushahara abo bakoze bakuramo ndtse nigaruka zijyanye nibyemezo bababarafashe kubuzima ruzajye, ntacyo babasha gutwara ngo bahe ho uwazigaye murungo. Ndetse uzibye muramu wawe, ntuwo muhuje ubwoko ndore ko iricyo cyamuze abanyarwanda; ntacyo yaguhaho’ uzibye kuku raga ibya munaniye.
Niyo impamvu bona ko tugoba kuzamura urwengo rwimitekerereze kubirebana n’ubuzima byigihugu ndetse ntabene gihugu.
Ndaharanire kuba abanyagihungu, bafite kukunda igihugu byanyabyo’ ibyo nese informed patriotism’. Ibi nitubigeraho, ntabari mumahanga bahuze, bazaza twese twicare tuganire. Kuko twese dushaka kubaho. “We all want to live” and i think we all have interest in this. long live Rwanda, long live Rwanda’s men and women in uniform, we owe everything to your resilience and commitment for shared destiny of all folks.
ese abihaye kuvuga ko hari abashyizwe mu myanya badashoboye cyangwa ngo bafitanye amasano,mwagakwiye kubigaragaza mwerekano ko hari aho umutekano w’igihugu wahungabanye kubera ubumenyi buke bw’abashinzwe umutekano,ndetse mukanagaragaza icyo kenewabo muvuga ibyo cyangije,kuko kuba ufitanye isano n’umuntu ntibikwaka uburenganzira bwo kuba umunyarwanda no gukorera igihugu.
Ko baha imyanya abahutu gusa abatutsi turazira iki!!Kandi nitwe ngo benshi!!asyi!!!
UBWIRWA NIKI UBWOKO BW’UMUNTU(BW’UMUNYARWANDA)????
Kuvugurura ntakindi biba bigamije uretse gukosora ibitagenda. Mureke kureba ku bantu muzarebe ku musaruro.
iyo ugiye kugira umuntu umujyanama, nuko:
icya mbere: aba abishoboye aho ndibaza ko nta n’umwe wakwemeza ko Patrick atabishoboye !!!!
icya kabiri: nuko uwo muntu ukugize umujyanama we nuko aba asanzwe akuzi neza … kuba ubishoboye cyangwa hari abandi magana nabo babishoboye ntibihagije, no kuba twarakoranye nkuzi neza byatuma nkugiririra icyizere nkaba nakugira umujyanama wanjye ..so uyu Patrick yabaye escort kwa President igihe kirekire bivuze ko president wa republika ashobora kuba amuziho ubwo bushobozi neza bitumye yamugirira icyizere nta gitangaza kirimo ……
mumenye ko ibi ari umutekano w’igihugu si kuba ministre cg governeri wa Bank, ashyizeho umuntu ushoboye ariko atazi neza, ngo uri kumuha amahirwe cyangwa kumugerageza uwo muntu ashobora kuba afite izindi gahunda nubwo bwose yaba afite ubushobozi …..
amugiriye inama zitari nziza ingaruka zibaho ku buzima bwanjye nawe, kandi bikitirirwa president ko yarangaye agashyiraho umuntu atazi neza…..
niyo mpamvu rero nta mikino cyangwa sentiments zigomba kubaho, president ashinzwe umutekano wanjye nawe, nashaka ashyireho umugore we cg umwana we icyo nshaka n’umutekano ngo mbashe kwiteza imbere ……
Reka tureke kuvuga menshi SVP. Prezida Kagame nta nyungu nimwe afite yo gushyiraho abayobozi abo aribo bose ashingiye ku marangamutima. Ari abo bashyizwe mu myanya, ari n’abo basimbuye, intero igomba kuba imwe: KORA NDEBE IRUTA VUGA NUMVE. Ahasigaye reka natwe twese dukore ibyo dushinzwe, dufashe abayobozi bacu, aho kujya duta umwanya dukenguza ibyo Kagame akora nkaho byose atabikorera inyungu z’Abanyarwanda. Ibi rwose ntawe byagombye gushyushya umutwe bimubabaza cyangwa bimushimisha. Ikigamijwe ni ineza y’u Rwanda n’abanyarwanda.
Wowe suzane,none se Karuretwa na Ndahiro ni Abahutu?Ariko ayo matiku y’amoko mwayaretse rwose tukiyubakira igihugu ra?
ABWIRWA NIKI UBWOKO BW’UMUNTU(BW’UMUNYARWANDA)????