Digiqole ad

Inzu z’ibitabo nini kurusha izindi ku Isi

Inzu z’ibitabo zifatwa nka bimwe mu bikoresho byagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ubumenyi n’imico ku Isi yose kuva kera cyane.

Ibitabo bifita akamaro kanini mu mibereho y'bantu
Ibitabo bifita akamaro kanini mu mibereho y’bantu

Kuva mbere y’uko Yesu aza ku isi mu gihugu cya Misiri hari inzu y’ibitabo ikomeye yubatwe na Ptomemy I uyu akaba ari umwe mu ba Jenerali bane bigabagabanyije ubwami bw’abami bw’Ubugereki nyuma y’urupfu rwa Alegizanderi Mukuru wavutse mu ijoro ryo kuwa 20 rishyira 21 Nyakanga  356 (mbere ya Yesu Kristo) agatabaruka ku italiya 11 Kamena ,  323 mbere ya Yesu azize indwara ya Malariya.

Iyi nzu niyo abahanga 70 bahinduriye Bibiliya bakayivana mu Gihebirayo bakayishyira mu Kigiriki. Iyi Bibiliya yiswe ‘Septante’ bivuga Mirongo irindwi.

Mu gihe abanyamateka bita Igihe Rwagati ( Middle-ages) inzu zikomeye zari izaba abanyamadini cyane cyane Kiliziya Gatolika mu mazu yabagamo abihaye Imana bitaga Monastères.

Imwe muri Monasteres izwi cyane iba mu butayu bwa Sinai mu Misiri yitiriwe Mutagatifu Gatalina aho bavuga ko Umuhanuzi Mose yaboneye Imana mu gihuru gishya ariko ntigikongoke.

Inzu y'abihaye Imana muri Sinayi
Inzu y’abihaye Imana muri Sinayi

Iyi nzu y’abihaye Imana irimo ibitabo utapfa kubona ahandi hose ku Isi byaanditswe n’intiti zitandukanye. Mu byumba byahi harimo n’imibiri y’Abatagatifu yumishijwe ihabitse.

Muri iki gihe, ibitabo byandikwa ku munsi ku Isi yose ni byinshi cyane ku buryo inzu z’ibitabo zibakwa  kenshi kurusha mbere.

Abahaye Imana bahaba bakoresha Ikoranabuhnga mu  gusoma inyandiko za kera zanditse mu Giheburayo
Abahaye Imana bahaba bakoresha Ikoranabuhnga mu gusoma inyandiko za kera zanditse mu Giheburayo

Kubera ikoranabuhanga, ibitabo bibitwe ku byuma kabuhariwe nabyo biriyongera cyane ku Isi, cyane cyane mu bihugu byateye imbere.

Inzu enye z’ibitabo za mbere nini ku Isi:

1.Inzu y’ibitabo y’Inteko ishinga amategeko y’Amerika:

Iyi nzu ibitse ibitabo miliyoni 29. Ifite kandi ububiko bw’amajwi n’amashusho bungana na miliyoni 2 n’ibihumbi Magana arindwi .

Muri iyi nzukarimo amafoto yerekana ibintu bitandukanye angana na miliyoni 12,amakarita yerekana ibihugu miliyoni 4 , 800.000.

Muri iriya nzu harimo inyandiko zandikishijwe intoki( manuscripts) miliyoni 57.

2.Inzu y’ibitabo y’Abongereza:

Ifite miliyoni 18 z’ibitabo

3. Inzu y’ibitabo ya Leta y’u Burusiya.

Ifite miliyoni 17 z’ibitab kandi yakira imizingo y’ibinyamakuru buri mwaka bingana 632.000 buri mwaka.

4. Inzu y’ibitabo y’u Bufaransa:

Inzu ni imwe mu za kera zatangiye kubaho mu Burayi. Ibitse ibitabo miyoni 13.

Kubera ukuntu kwandika byateye imbere muri iyiminsi, kw’Isi yose hasohoka ibitabo byinshi cyane.

Muri USA honyine hasohoka ibitabo birenga 150.000 buri munsi.

Kubera uko imibare y’ibitabo ihora yiyongera muri munsi, imibare y’ibitabo iri muri ziriya nzu z’ibitabo nayo yariyongereye.

Niba uri umunyeshuri tangira ujye ubika inyandiko zose wigiyemo kandi ukoreshe akabati uzajya ubikamo ibitabo byawe neza ubirinde ivumbi n’ubukonje kuko aribo banzi ba mbere b’impapuro n’ibitabo.

1. Inzu y’ibitabo nini kurusha izindi ku Isi

Inzu y'ibitabo bya Congres ya Amerika
Inzu y’ibitabo bya Congres y’Amerika
Uko ibitabo bipanze mu tubati muri iyi Nzu
Uko ibitabo bipanze mu tubati muri iyi Nzu

2.Inzu ya kabiri

Inzu y'ibitabo y'Abongereza
Inzu y’ibitabo y’Abongereza
Aho basomera ibitabo muri iyi nzu yigeze gucungwa na Mahtma Gandhi
Aho basomera ibitabo muri iyi nzu yigeze gucungwa na Mahatma Gandhi, Umunyabwenge ukomeye w’Umuhinde

3.Inzu ya gatatu

Iyi nzu y'ibitabo ya Leta y'u Burusiya ni iya gatatu mu bunini ku Isi
Iyi nzu y’ibitabo ya Leta y’u Burusiya ni iya gatatu mu bunini ku Isi
Icyumba basomeramo muri iyi nzu
Icyumba basomeramo muri iyi nzu

4. Inzu ya kane

La  Bibliotheque Nationale de France
La Bibliotheque Nationale de France
Mu cyumba basomeramo cyitiriwe Richelieu
Mu cyumba basomeramo cyitiriwe Richelieu
Inzu y'ibitabo ya Alegizadiriya mu Misiri. Ku nkuta zayo hariho inyandiko z'Ikigiriki, Igiheburayo, Icyarabu n'Ikilatini
Inzu y’ibitabo ya Alegizadiriya mu Misiri. Ku nkuta zayo hariho inyandiko z’Ikigiriki, Igiheburayo, Icyarabu n’Ikilatini

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish