Digiqole ad

Igice cya 3: Njya i Kigali n’amaguru ngerayo, nsigaye ndi mucoma! – Inkuru ndende “My Day of Surprise”

 Igice cya 3: Njya i Kigali n’amaguru ngerayo, nsigaye ndi mucoma! – Inkuru ndende “My Day of Surprise”

Episode 3: …ubwo mu gitondo inyoni zavuze nakandagiye bwacyeye neza ibirometero bitatu mbisoje nkomeza kugenda nkurikiye umuhanda imodoka zijya i Kigali zanyuragamo numvaga ndibugereyo uko byagenda kose, ubwo nakomeje kugenda mbaririza ngo numve ko ndi hafi kugerayo ariko uwo nabazaga wese yaratungurwaga agatangara akibaza uwo mwana ugiye i Kigali n’amaguru, ibyo simbyiteho nkikomereza urugendo.

Ubwo nageze ahantu ku gasantire numva ndananiwe inzara yari inanyishe bya hatari ninjira mu kabutike kamwe ngura irindazi nsaba n’amazi yo kunywa, umu Mama wari urimo agira amatsiko arambaza.

We (Umu Mama) “Niko se yewe mwa, ko mbona usa n’uwagenze urugendo rurerure, urava he ukajya he?”

Jyewe  – Oya, ntabwo mvuye kure.  Gusa, ndajya i Kigali.

We – “Eheee! Ngo urajya i Kigali?”

Jyewe – Yego.

We – “None se urahazi?”

Jyewe  – Oya ntabwo mpazi, ni ubwa mbere ngiyeyo?

We – “Aho ntiwananiranye ukaba ugiye kuba Mayibobo ra?”

Jyewe – Oya rwose ahubwo reka ngende!

We – “Oya. Ba uretse kugenda ubanze umbwire. None se niba utarananiranye, ni iki gitumye ujya ahantu nka hariya kandi i Kigali ari amahanga?”

Jyewe –  Amahanga narayabonye kuva cyera nkivuka. Iyo Kigali numva bavuga si kure ahubwo reka ngende!

We –  “Uuuuh, niko se yewe mwa, ko numva usa nk’aho uri mukuru ariko nakureba nkabona uri umwana?! Reka nkuzanire ibiryo ubundi umbwire!”

Ubwo uwo mu Mama yahise ajya hirya mu gikari azana ibiryo ku isahani n’ubushera mu gakombe aricara nanjye ntangira kurya, dore ko nari nanashonje cyane!

We –  “Disi wari unashonje! None se ngo kubera iki ugiye i Kigali?”

Jyewe  – Niho ngiye gushakira ubuzima!

We –  “Ngo ubuzima? None se aho wabaga?”

Jyewe –  Ntaho nabaga ahubwo uwo twabanaga yaransize?

We – “Ngo yaragusize? None se na we yagiya i Kigali, ni we ugiye kureba?”

Jyewe –  Iyo aba ari naho wenda, nazamubona!

We – “Ariko se wa mwana we, ufite imyaka ingahe?”

Jyewe –  Ntayo nzi gusa icyo nzi ni uko ubu mba niga mu wa kane!

We – “Uuuh, none se nako mbuze icyo mvuga, gusa ndabona ushobora kuba utarananiranye, ahubwo ufite ibindi bibazo! Ahubwo c…? Oya, nako ntibyakunda, umugabo mfite aha ntiyatuma twibanira!”

Jyewe –  Oya, sinkugore nari nyuze hano ngo ngure akarindazi none ndahaze, reka ngende murakoze Imana ibahe umugisha!

We – “Oya, buretse kugenda hari imodoka igiye kuza gupakira ibitoki hano ndagusabira bakujyane wenda wabona ubonye uwo muntu wagusize!”

Jyewe –  Mwaba mukoze cyane!

Ubwo nakomeje gutegereza hashize akanya koko ya modoka iraza, batangira gupakira ibitoki, wa mu Mama sinzi ibyo yavuganye n’umushoferi aba arambwiye ngo nurire inyuma, mba nduriye ndamupepera imodoka irahaguruka bwa mbere mba ngendeye mu modoka!

Bidatinze, Kigali twarayinjiye ntangira kurangarira inzu n’abantu nkabona imihanda myinshi, twigiye imbere gato imodoka irahagarara, barambwira ngo nsohoke, mvamo ndabashimira ndabasezera ubundi mfa kugenda ntazi aho ngana, nagendaga ndangaguzwa hose ariko nkabona ntawe unyitayeho ari na ko nkurikira abandi rimwe na rimwe nkagaruka aho natangiriye, numvise ndushye nicara impande y’umuhanda ubwo butangira kwira nkomeza kwibaza uko ndi bubigenze!

Ariko, mbura igisubizo, ari na ko abantu bakomeza kugabanyuka,bose basa nk’aho bashize, nanjye ndahaguruka nkomeza kubungabunga, sinzi ukuntu nageze ahantu bogosheraga, nicara ku kabaraza hanze ntangira gusinzira birumvikana nari naniwe, sinzi ukuntu numvise umuntu unkozeho nshigukira hejuru nsanga ni umusore wari wambaye igikote kinini, arambwira.

We (umusore) – “Niko sha wa cyana we, ko watuvogereye ingangi?”

Jyewe –  Ayiwee! Murambabarira sinari nzi ko iyi nzu ari iyanyu!

We –  “Ceceka se nyine shyira aha n’ayiseta!”

Jyewe –  Rwose nta mafaranga mfite nibwo ngeze ino!!

We –  “Ngo nibwo ugeze ino? Hahhhhh! Shyira hano gira vuba cyangwa se nkwereke!”

Jyewe – Wambabariye ko ayo mfite ari ayo nyogokuru yampaye kandi akaba ari yo azantunga koko!

Ubwo akibyumva, yahise ampagurutsa atangira kunsaka ari na ko musaba imbabazi, aba aguye kuri ka gatenge kari gapfunyitsemo twa dufaranga twose, ahita yiruka, ngiye kumwirukaho hahise haza umusaza ufite inkoni ntangira kumuregera mubwira ko uwo  musore antwaye ibyanjye!

Muzehe –  “Tuza sha wa kana we hano ni i Kigali. Ahubwo ugize amahirwe agusiga ataguhondaguye! Ese ubundi kuri hano?”

Ubwo natangiye kumubwira nshiduka nanamubwiye byose kubera ko nta yandi mahitamo nari mfite!

Muzehe –  “Eeeh, niko sha ko numva wahuritse, aho Kigali izakugwa amahoro? Jyewe rero ninjye urarira hano, turararana ariko mu gitondo urazinduka umfasha gukora isuku!”

Jyewe – Mwaba mukoze kandi Imana yazabaha umugisha!

Muzehe –  “Uuuuh, Kigali nta mikino nyine siwayinjiyemo se! Ahaaaa, uzaba umbwira!”

Ubwo Muzehe yahise arambura udukarito turirambika, mu gatondo kare dutangira gukubura aho hafi imbere y’akabaraza, dusoje  mfata umuhanda ntangira kuzenguruka, bwarinze bwira  ntacyo ndonse ngaruka kwa wa Musaza na we ambera umuntu mwiza, twongera kurarana ha handi!

Iminsi ine yarihiritse mu gitondo uwo munsi tumaze gukora isuku arambwira.

Muzehe – “Niko se sha, ubu uheruka kurya ryari?”

Jyewe  – Yewe, ni cyera ni uko ari Imana yirindira abayo!

Muzehe – “Rero uku undeba uku ntunze umugore n’abana bane, kumanywa mfite ahantu njya kuba mucoma, nimugoroba nkaza kurara hano. Reka tujyaneyo ngusabire Boss ko wenda wajya umfasha akaguhemba ibiryo basi ukareka kwicwa n’inzara!!”

Jyewe  – Mwaba mugize neza Imana yazabaha umugisha!

Ubwo twahise dufata umuhanda ndamukurikira, bidatinze tuba tugeze ahantu ku kabari ariko nabonaga ari keza hari haparitse n’amamodoka, mbanza kugira ubwoba nkomeza gukurikira Muzehe.  Twinjiramo imbere, mbona Muzehe asuhuje umugabo munini ukuntu, sinzi ibyo bavuganye mbona barandebye uwo mugabo ahita ambwira.

We (Umugabo) – “Niko sha, uzi gukora akazi?”

Jyewe –  Ndabizi rwose, nzi no kuragira!

We – Hahhhhh! Hano se bakubwiye ko tugira inka sha? Ndakubaza icyo uzi gukora?”

Jyewe – Akazi kose mwampa najya ngakora!

We – “Ngaho kurikira Muzehe akwereke ibyo ukora, araza kumbwira niba ugashoboye.”

Ubwo twahise tujya mu gikoni, Muzehe abanza kumpa ibiryo byari byaraye, ndarya ubundi ampa ibirayi ntangira guhata.  Bidatinze mba ndabirangije, na we biramutungura, mufasha no gutunganya ibindi, atangira gucoma brochette, ari ko na na njye muhereza ibyo yabaga akeneye kuva uwo munsi nirirwanaga na Muzehe nkamufasha, nimugoroba tukajyana kurara ha handi, ukwezi kwashize maze kumenya gucoma ndetse Muzehe na we yari asigaye anyizera ku buryo yanansigagaho akajya kureba umugore n’abana nkamusigariraho.

Ubwo Boss na we yatangiye kumbara mu bakozi be anyemerera kuzajya ampemba amafaranga ibihumbi bitanu ku kwezi (Frw 5 000) numva ndishimye bya hatari nkomeza gukora cyane, ntibyatinze amezi atatu yari ashize noneho nari maze kuba mucoma special, abantu bazaga kunywera muri ako kabari baratangiye no kumenya!

Hai ’umunsi umwe hari  ku cyumweru Muzehe yari yagiye kureba umukecuru we n’abana nsigara ku kazi jyenyine umuseriveri twakoranaga ambwira ko hari comande y’urukwavu yihuse, nanjye ubwo ntangira kugira vuba vuba nk’ibisanzwe, nka nyuma y’iminota 15 nari mbisoje, ntegereza ko aza kurutwara ndaheba.

Ubwo Boss yahise aza ansanga mu gikoni.

Boss – “Niko sha, ko narinzi ko usanzwe ukorana ibakwe noneho byagenze bite?”

Jyewe – Boss, narangije ahubwo nabuze wa musore ngo ajyane commande!

Boss – “Eeeeeh, nari nibagiwe ko namutumye, yizane nkwereke aho uyijyana.”

Ubwo nahise mfata plateau ndasohoka, Boss antungiri urutoki ahantu hari hicaye umusore usa nkaho ari munini n’umukobwa mwiza, ntangira kugira ubwoba ariko ndakomeza. Ngezeyo, ntereka ku meza uwo musore ahita ahindukira.

We – “Eeeeh, niko sha wacyana we, uratinyuka ukaza mu bantu usa utyo?”

Jyewe –  Mumbabarire nari ndi mu kazi ni uko bibaye ngombwa ko ari jye ubazanira commande yanyu!

Ubwo yahise atangira kwihungiza ku mazuru!

We – “Ubu se iyi commade ni wowe wayikoze?”

Jyewe – Yego nyakubahwa!

We – “Uuuh toka wewe!! Jyana ibyawe ubyirire mfite ayanjye sinarya imyanda yawe! Jyana giravuba se nyine!!”

Ubwo nanjye nakomeje gutakamba mubwira ko nibatayishyura ari jye Boss ari bukate amafaranga, aba arahagurutse ankubita urushyi rwiza!

Wa mukobwa mwiza bari kumwe ahita ahaguruka amusiga aho, undi na we yiruka amukurikiye amwinginga, nanjye ntoragura ibyo yari amaze kumena ndahindukira ndagenda nikomereza akazi kanjye. Nimugoroba Boss yambajije amafaranga ya ya commande, mubwira uko byagenze ararakara cyane ndetse ambwira ko uko kwezi atazampemba ndetse ko ninongera azahita anyirukana, nsaba imbabazi ariko biba iby’ubusa.

Bwarakeye ngaruka ku kazi nk’ibisanzwe nkomeza gucoma, bigeze mu ma saa kumi za nimugoroba, mbona Boss aje mu gikoni!

Boss –  “Niko sha, ko wambwiye ko murugo iwanyu ari mu cyaro hari umuntu n’umwe muziranye ino?”

Jyewe – Ntawe Boss, keretse Muzehe wenyine?

Boss –  “None se uriya mukobwa ugushaka ni uwahe sha?”

Jyewe –  Ashaka jyewe se?

Boss –  Yego rwose. Ambwiye ko ashaka umwana ucoma hano, kandi nta wundi ngira hano ahubwo banguka uze umwitabe, wasanga ari ya mafuti yawe wongeye gukora, umenye ko ndahita nkwirukana noneho! …

Ntuzacikwe na Epizode ya kane y’iyi nkuru ijyaho kuri uyu wa kane.………..

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • indi episode ni ryari? amatsiko weee

  • YOOO,Iyi nkuru ndayikunda.ese nta munsi igira izwi isohokeraho ngo njye nyishaka uwo munsi?buri munsi njyaho ngo ndebe ko yaje nkayibura.

  • Oh no ishize aribwo irushaho kuryoho

  • Oh no ishize aribwo irushaho kuryoho.
    Mutumbwire igihe iyi nkuru isohokera
    Murakoze

  • hahahhahaahahhaah sha muri abahemu kabisa kuki iyi nkuru mutayirangije koko?

  • Murakoze ariko byaba byiza kuturyohera muyidushyiriraho buri musi kuko igice kiza ikindi tumaze kukibagirwa murakoz!

  • uduce tubanza umuntu yadukura he?

  • NDAKEKAKO IMANA YAMWIBUTSE

  • Ariko kweli mwagiye muyizana buri munsi.

  • Nayisomye amarira abunga mu maso kuko numvaga Emotion zamfashe wese.Abanyarwanda burya turi abahanga mu guhanga inkuru.Erega burya ni aho ubuhanga butangirira ,none se ntimuzi inkuru z’abafaransa mu dutabo twa lecture facile ukuntu zabaga zishamaje?.Mwibuke nka Le comte de mont Cristo,Le trois mousquaires,les miserables,Quasimodo
    n’ibindi.Dukomereze aho!!!!

  • Iyi nkuru muzayishyire mu gitabo yafasha abana bakiri bato cyane cyane ni nziza pe muri abahanga mukomereze aho ubu ni ubuzima tubayemo rwose. Mbegaaaa!!!!!

  • nari naracitswe….

Comments are closed.

en_USEnglish