Digiqole ad

INILAK yatsinze irushanwa rya CM University Challenge 2014

Ejo kuri Hoteli Serena I Kigali habereye umuhango guhemba abanyeshyuri bo muri Kaminuza y’Abadivantisite ya INILAK     nyuma yo gutsinda irushanwa ryateguwe n’Ikigo  cy’igihugu cy’isoko ry’imigabane(Capital Market Authority) mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda umuco wo kwizigama no gukoresha isoko ry’imigabane.

Ku mukino w'ibazwa rya nyuma(TV Quiz), INILAK na NUR byari bihanganye
Ku mukino w’ibazwa rya nyuma(TV Quiz), INILAK na NUR byari bihanganye

Minisitiri w’Imari, Ambasaderi Gatete Claver wari umushyitsi mukuru yabwiye abantu basaga 300 bari bitabiriye uyu muhango   ko nta terambere mu bukungu mu gihe umuturage adasobanukiwe n’isoko ry’imari n’imigabane, kuko ngo mu bihugu byateye imbere usanga ariryo rituma ibigo n’umuturage wese abasha kwiteza imbere ayobotse kugura imigabane.

Minisitiri Ambasaderi Gatete Claver ati:”ni amahirwe atangaje kubona urubyiruko nkamwe rwo muri za Kaminuza rugenda rusobanukirwa iby’isoko ry’imari n’imigabane.  Nta gushidikanya ko icyerekezo cya Leta y’u Rwanda mu guteza imbere umunyarwanda kizagerwaho”.

Muri uyu muhango habayeho umwanya wo gutanga ikiganiro hasobanurwa neza iby’isoko ry’imari n’imigabane, iki kiganiro kikaba cyayobowe n’Ikigo cy’igihugu cy’isoko ry’imari n’imigabane ku bufatanye na Rwanda Stock Exchange ndetse na Minisitiri w’Imari aza gutanga ubusobanuro bwimbitse asobanurira abantu iby’iri soko.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK bashimiwe kuba barishyize hamwe bagashinga ihuriro ry’ishoramari, aho kugeza ubu bamaze gushyira hamwe amafaranga agera kuri miliyoni icyenda(9.000.000 Frw) aho buri munyeshuri atanga amafaranga ijana ku munsi nk’uko byatangajwe n’umunyeshuri ukuriye iri huriro.

Andi mashuri yegukanye ibihembo harimo ISAE Busogo begukanye igihembo cya mbere mu ikinamico. Aba banyeshuri ba ISAE bakaba bakinnye umukino yashimishije abantu ikanarushaho kubashishikariza kugana isoko ry’imari n’imigabane, hari n’ishuri rikuru rya PIASS ryegukanye ibihembo bibiri byose mu nyandiko.

Abanyeshuri bose batsinze mu byiciro bitandukanye bakaba bagiye bahembwa ibihembo birimo kugurirwa imigabane muri bimwe mu bigo byo mu Rwanda imigabane yabyo iri ku isoko ry’imari n’imigabane.

Kugeza ubu mu Rwanda ku isoko ry’imari n’imigabane hari kugurishwa imigabane y’ibigo bya Bralirwa, Banki ya Kigali, Banki y’Ubucuruzi ya KCB n’ikigo cya NMG, buri munsi abaturage bakaba bashishikarizwa kuyoboka iri soko mu rwego rwo kwiteza imbere mu bukungu.

Aya marushanwa yateguwe na CMA yitabiriwe na za kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda ayigenga n’aya Leta, aho abanyeshuri barushwanwaga mu byiciro bitatu birimo inyandiko, ikinamico n’ibazwa ryiswe TV Quiz.

Abanyeshuri ba INILAK ubwo bari ku mukino wa nyuma wabonaga bashishikariye kwegukana itsinzwi
Abanyeshuri ba INILAK ubwo bari ku mukino wa nyuma wabonaga bashishikariye kwegukana intsinzi
INILAK imaze gutsinda Kaminuza y'u Rwanda, basuhuzanije
INILAK imaze gutsinda Kaminuza y’u Rwanda, basuhuzanije
Uhereye ibumoso( Celestin Rwabukumba, RSE, hagati Amb. Gatete Clever(MINECOFIN), Robert Mathu(CMA) na Onyango mu kiganiro
Uhereye ibumoso( Celestin Rwabukumba, RSE, hagati Amb. Gatete Clever(MINECOFIN), Robert Mathu(CMA) na Onyango mu kiganiro
Akanyamuneza kari kose ku bantu bitabiriye uyu muhango wo kwakira ibihembo kubatsinze.
Akanyamuneza kari kose ku bantu bitabiriye uyu muhango wo kwakira ibihembo kubatsinze.
Ubwo abanyeshuri ba INILAK berekanaga igihembo begukanye byari ibyishimo
Umuyobozi wa CMA, Robert Mathu na Minisitiri w'imari bishimiye iki gikorwa
Umuyobozi wa CMA, Robert Mathu na Minisitiri w’imari bishimiye iki gikorwa
Umunyeshuri wa ISAE wakinnye ikinamico yitwa Mathias yashimishije abantu benshi.
Umunyeshuri wa ISAE wakinnye ikinamico yitwa Mathias yashimishije abantu benshi.
Umuhanzi Tom Close yasusurukije abitabiriye iki gikorwa
Umuhanzi Tom Close yasusurukije abitabiriye iki gikorwa

Photos/Damyxon

NTIHINYUZWA Jean Damascene
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • congs INLAK

  • Wawouuu congs Tonny, Gerard,…. congs 2 my lovly schl. INILAK 4ever.

  • ariko mujye mutara amakuru neza iyo muvuze ngo Ejo kuri Hoteli Serena I Kigali habereye umuhango guhemba abanyeshyuri bo muri Kaminuza y’Abadivantisite ya INILAK nukuvuga ko aribo bonyine baribateranyije abantu hariya?????    dore ko twaje ntamuntunumwe uzi abaribuhembwe??? mbakosore ahubwo icyari cyabayeni awarding celemony muri categories zose za capitalmarket universtychallenge 2014

  • Ntabwo ari ISAE ni CAVM busogo kandi nkuko undi yabivuze ndabona mwaribanze kuri INLAK mwibagirwa ayandi ma kaminuza niba atari ukwirengagiza,kuko nayo yarahembwe kandi yakoze byinshi byiza.murakoze kwandika iyi nkuru!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish