Digiqole ad

Ingofero Jay Polly i Musanze. illuminati???

Mu gitaramo cya gatatu cya live cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star cyabereye mu Mujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2014, ingofero umuraperi Jay Polly yaje yambaye yatumye bamwe bayibazaho cyane. Igaragaraho ijisho bamwe bahuza n’ikimenyetso cy’abitwa ‘Illuminati”

Jay Polly n'iyi ngofero yari yambaye i Musanze
Jay Polly n’iyi ngofero yari yambaye i Musanze

Uyu muhanzi yaje yambaye ingofero nziza, iriho igishushanyo cy’ijisho rinini, bamwe batangira kuvuga ko ari ikimenyetso cy’abo mu muryango wa Illuminati.

Kuba akunzwe bidasanzwe n’abafana bamwe batangiye gushaka aho babihuriza n’ijisho ryo kuri iyo ngofero ye. Mu gitaramo cyabereye muri stade Amahoro i Remera cyo kwibohora ahari kandi umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria  Davido, Jay Polly yahagurukije stade yose mu gihe Davido wari watumiwe by’umwihariko atabishoboye.

Jay Polly ku ngofero yavuzweho byinshi yabwiye Umuseke ko nta muntu n’umwe ku isi utavugwa. Ahubwo ko kumuvuga cyane bimuha imbaraga zo gutsinda imitego agenda ahura nayo.

Yagize ati “Ntabwo wabuza abantu kuvuga ibyo bashaka, kuko iyi ngofero nayambaye nk’uko nambaye ipantalo cyangwa iyi shati niyo style nateguye kwambara uyu munsi. Ndumva ahubwo aho kuvuga ko ari Jay Polly wambaye Illuminati bavuga umucuruzi waziranguye”.

Ijisho bavuga ko ari ikimenyetso cy'umuryango wa Illuminati
Ijisho bavuga ko ari ikimenyetso cy’umuryango wa Illuminati
http://www.ububiko.umusekehost.com/abanyarwanda-baba-usa-na-canada-bizihije-umunsi-wo-kwibohora/
http://www.ububiko.umusekehost.com/abanyarwanda-baba-usa-na-canada-bizihije-umunsi-wo-kwibohora/
Jay Polly yatunguye Davido amwereka ko akunzwe cyane mu Rwanda
Jay Polly yatunguye Davido amwereka ko akunzwe cyane mu Rwanda

Joel Rutaganda ububiko.umusekehost.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish