Digiqole ad

Impunzi z’Abarundi zirasaba imbabazi Leta y’u Rwanda

 Impunzi z’Abarundi zirasaba imbabazi Leta y’u Rwanda

Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda itangaje ko igiye gutangira kuganira n’abafatanyabikorwa bayo kugira ngo impunzi z’abarundi icumbikiye zimurirwe mu kindi gihugu, impunzi ziri mu nkambi ya Mahama zirasaba imbabazi Leta y’u Rwanda ngo izibabarire ye kuzimura kuko zisanga nta kindi gihugu mu karere zaboneramo amahoro nk’ayo zifite ubu.

Pasiteri Jean Bosco Kwibishatse uhagarariye impunzi zo mu Nkambi ya Mahama (Photo: The Newtimes).
Pasiteri Jean Bosco Kwibishatse uhagarariye impunzi zo mu Nkambi ya Mahama (Photo: The Newtimes).

Hashize iminsi Impuguke z’umuryango w’abibumbye zishinja u Rwanda gushyigikira ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Burundi, gusa Leta y’u Rwanda ikabihakana kuko ngo nta nyungu u Rwanda rwakura mu guhungabanya umutekano w’abaturanyi.

Nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika nayo ishinje u Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda yahise isohora itangazo ivuga ko igiye gutangira kuvugana n’abafatanyabikorwa bayo kugira ngo bashakire impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda ikindi gihugu zakwimukiramo.

Pasiteri Jean Bosco Kwibishatse, uhagarariye impunzi z’Abarundi mu Nkambi ya Mahama yatubwiye ko nyuma yo kumva uwo mwanzuro batangiye kuvugana n’abahagarariye Minisiteri ishinzwe impunzi no guhana n’ibiza mu Rwanda (MIDIMAR) babagaragariza impungenge bafite.

Kwibishatse avuga ko nk’impunzi baba bagomba kwakira ibyo aribyo byose abayobozi baba bavuze, kuko bumva ko baba babanje kubitekerezaho bihagije.

Ati “Gusa twasabye ko babanza nabo bakamenya igihugu tavuyemo, umutekano mucye ukirimo, ubwicanyi, ihonyabwoko, n’uburyo barimo baramara abantu,…nta kundi uko Leta izabikora niko tuzabyakira”

Jean Bosco Kwibishatse avuga ko nyuma y’itangazo rya Leta y’u Rwanda, ngo bagiye bumva abantu bavuga ko ahubwo impunzi zizasubizwa mu Burundi.

Ati “Kugeza ubu twavuganye na MIDIMAR basanzwe bakorera hano mu nkambi, ariko cyane cyane turashaka kubigeza no kubayobozi bose kugira ngo batubabarire, barabona ibihe turimo kandi muri ibi bihugu bya hano hafi hose urabona ko aho impinzi ziri naho bari mu bibazo bikomeye.”

Kwibishatse avuga ko kuba bakwimurirwa muri Tanzania naho ngo hari ibibazo kuko ngo Imbonerakure zirirwa mu nkambi, muri Uganda cyangwa muri Kenya aho ngo abantu barimo barapfa nabyo ngo ntacyo baba bafashijwe kuko baba basanze ibibazo by’umutekano muke bahuze.

Ati “Hano twari mu mutekano umeze neza, tubona ko turi mu mutuzo kandi twari dutangiye kwiyakira no kumva ko abantu batangira gushaka ubuzima muri duke duke bakora kugira ngo tube tubayeho n’abana bacu, n’imiryango uko twahunze. Mutuvugire muti ni ukuri nimugirire imbabazi imiryango kuko twari tumaze kugirira amahoro hano.”

Kimwe n’izindi mpunzi zinyuranye, Jean Bosco Kwibishatse avuga ko nubwo Leta y’u Rwanda itabababarira ikemeza ko bagomba kugenda, ngo bumva bahabwa ijambo bakagira uruhare mu guhitamo aho baakwimurirwa.

Ati “Tukavuga n’icyo twasaba kuko ntitwasaba muri ibi bihugu duturanye tubona ibibazo uko bimeze,…numva ko ba nyiri ubwite twebwe ba nyiri ikibazo mu gufata umwanzuro wa nyuma batuvugishisha kugira ngo tugire icyo twasaba.”

Imibare itangwa na MIDIMAR iragaragaza ko u Rwanda rwakiriye impumzi z’Abarundi nshya 43; Bivuze ko kugeza ubu u Rwanda rufite impunzi z’Abarundi 75 557, abagera ku 50 344 bari mu nkambi ya Mahama, abandi 24 903 bari mu mijyi inyuranye cyane cyane Umujyi wa Kigali, naho abandi bacye basigaye baracyari mu nkambi z’agateganyo i Bugesera, Nyanza na Rusizi.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • ariko ubundi iriya america yabaye haduyi mwabapakiye mukabajyanayo tukareba ko yo ibakira!! njyewe ndi Mushikiwabo nabatega uriya mutego kabisa nkababwira ko n’ubundi batugoraga kubabonera byose. ahubwo mugire Leta inama nk’abanyamakuru mufite ijambo kabisa

  • Oya ubundi amahane y’umugabo mu rugorweakuzanaho ndetse n’ibihuha by’abaturanyi ntibituma wirukana abana baguhungiyeho. Gusa ubafata neza ahubwo ugaharanira icyatuma mu rugo iwabo hagaruka ituze bagataha nawe ukabona amahoro

  • Mwabaretse bagasubira iwabo, maze iyo mibare ya politiki mukayigabanya. Kandi ngo na nyina w’undi abyara umuhungu.

    • Ubundi uruvange rw’IMBONERAKURE n’INTERAHAMWE ni IMBONERAHAMWE.

  • Guseka Impunzi Nvuka I Rwanda Byaba Ari kwibagirwa Vuba.. Gusa Nakwibariza Aba Bantu Ngo Baje Bahunga iki???
    Mwunve Uko Icyinyoma Gihanda . Ntimukishinge Politike Mubyo Mutazi…
    Mwihangane Gusa Muzabaze M 23 uko Byayirangiranye

    • wowe nkeka udafite mu bwonko hazima bahunze iki se wigeze ubona hari ujya kuburiza amakamyo ngo bahunge iwabo ?? ugereranya impunzi na M23 yari umutwe wa gisirikali wumva utaravangiwe mu mutwe,ese buriya niyo waba uziko m23 yatsinzwe wigeze ufata ntwaro zabo wafashe bangahe muri bari bayize, kwikubita mugituza nka ka kanyamaswa ntibibivuze ko utajya kwihagarika bose bakureba, icyo utazi ni kimwe umugambi warangijwe kera wo kumara ubwoko bw’abatutsi ariko ntibishoboka kuko ubu nabwo bwamenye ubwenge ibyabaye 1959,1960,1961,1963 1994 ntibizongera niyo hasigara umuyonga murishuka cyane. tegereza uzambwira.za 5 milliard zo guhungabanya u rwanda ushobora gusanga twazisanze muri za banki zanyu ziba mu mazu

  • harimo inyugu!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!nibagume aho!!!? kandi ntibagenda nabo!

  • Mimi ngo babasubize iwabo? None se wagizengo bahasize basetse? Ntukurikira amakuru y’amahano aberayo?Ni byiza kubanza gutekereza ku kintu umuntu agiye kuvuga. Waba ubaye nka wa mugabo… useka imbohe, ariko bo ni imbohe si impunzi. Ndakeka ufite imyaka itarenze 25, ariko mujye mukurikira amateka y’abababanjirije.

    • Iramubwiriye peee.., arahubutse cyane mu mvugo !!!

      Utabushya abwita ubumera, agahwa kari ku wundi karahandurika.

    • @Imena, shyiramo ko harikubera jenoside ikorerwa ubwoko bw’abatutsi kuva kanama 2015 kandiko imaze guhitana imbaga yabantu 400, nibwo birushaho kumvikana.Nibutseko iyo jenoside bayitubwiye nyuma ya kudeta ya Niyombare.

  • Ngo bagenda!? uriya ni umukino muzabone badende?

  • Jye nifuzaga ko bataha iwabo ndetse n’abanyarwanda bari hanze nabo bagataha tukababungabungira umutekano twe bene wabo. erega amahanga arahanda? kandi ngo urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya. UNHCR niyatuama bataha erega ibahaha mo?

  • Umutwe w’inkuru n’inkuru ubwayo ntibijyanye rwose. Ngo impunzi z’abarundi zirasaba imbabazi leta y’u Rwanda? Ahubwo imbabazi bakwiye kuzisaba leta y’iwabo i Burundi maze bagataha mu Mahoro. Naho gukomeza gufatwa bugwate mu Rwanda ngo barahunze, nababwira iki rwose. Abahomba nibo si Nkurunziza nubutegetsi bwe!

  • ufite umurwaza Bwira arabye kane

    • Kubwayo Ally, ubivuze neza, sinzi niba harahandi impunzi z’abarundi zifite urubuga nko mu Rwanda, aho ibinyamakuru bijya gutara inkuru zavuzwe n’uhagarariye izompunzi.Gusa ibi biri mubyerekana ko leta yu Rwanda yahisemo uruhande iriho kuva kera kandi igashyiramo ingufu zose zishoboka kugirango urwo ruhande ruzatsinde.Bityo u Rwanda ntirushobora kugira inama rutanga murikibazo cyu Burundi kuko zaba zibogamye.

      • @Kamanzi, wowe ko wanditse kuri izi mpunzi ufatiye ku nkuru yavuye muri zo ubu ufashe uruhande ruhe?????Ni mureke kwigira aba nyapolitike gusumba politique ubwayo. Ni mubaze nta mu ryango wu munyarwanda utazi ubuhunzi. Uwutahunze kuva 1959 ntahunge 1994, agende abaze se cg nyina niba akibafite, atabafite abaze bakurube uko bahunze nicyo bahunze, uwari kuvuga ibyo muvuga kuri izo mpunzi bari kunezererwa!Jesus yavuze ngo:”Icyo utifuza ntukacyifurize mugenzi wawe.

  • technique.com

  • Yeah mu Burundi hari ubwicanyi koko ariko reka guhubuka ngo ni genocide none se abo bantu barenga 400. bamaze kwicwa ni Abatursi gusa genocide aho yagejeje u Rwanda turahazi kdi nta mu nyarwanda numwe itagizeho ingaruka aho ari hose ku isi so mujye muba ba patriotisme apana kuba ba fanatisme ahubwo nk’Abanyarwanda dusenge bene Karundi bagire amahoro maze akarere kacyu kagire amahoro abo bana ba BURUNDI bataye ishuri basubire iwabo amahoro kdi vuba bwangu bazasubirayo mfite icyizere murakoze mwese Imana ibahe umugisha.

  • Njye ndumva aba bavandimwe bacu mwabareka kuko ntawirukana uje aguhungiyeho,cyane nkuko nabo babyivugira ko ntakindi gihugu bashaka ureste u Rwanda. ahubwo tugasaba amahanga kureka gushinja igihugu cyacu ibitaribyo,kuko nitwe tuzi aho tuvuye naho tugeze bityo nti twakwishora mumafuti nkayo!

  • nkurunziza aranze abaye nka kinani,amaraso yabarundi azamugaruka yitonde,abatutsi,abahutu yabivuyemo kweli,mu rwego rwo kugabanya pressure yabyegetse ku rwanda,ITONDE gusa

  • BURI WESE AGIRA IHEREZO GUSA UMUSARURO W’ABATEGETSI UBA MUBI NKUYU MUBONA MU BURUNDI KDI NKURUNZIZA AZI IBYO ARIMO GUKORA AZI MEZA KO ARIMO KWICA UMUNTU UGIKENEYE UBUZIMA NKAWE KUBA YICA UMUTUTSI, UMUHUTU Cg UMUTWA UTAMUSHYIGIKIYE AZABIBAZWA N’ISI N’IYATUREMYE! NAHO KWIMURA IMPUNZI CG KUBIRUKANA NTABWO BYAKABAYE AHUBWO HAKABAYEHO KUBARENGERA KUKO BAJE BAMANITSE AMABOKO NTAKIRENGERA BAFITE NITWE TWAKABARENGEYE! NAHO KUVUGA U RWANDA NABI NTIBYABURA KUKO U RWANDA NTIRUSHIGIKIYE UBUYOBOZI BWICA ABO BAKARENGEYE KWICA URUBYIRUKO KOKO?

    ABARUNDI TUBAFATE NEZA BISHOBOKA KUKO BACUMBIKIYE ABABYEYI BACU, BAKURU BACU BIGIYE IWABO UBU BARIMO KUBAKA U RWANDA!

    IMANA IFASHE ABARUNDI

  • Mukirundi bavagati:”Umusaza ntasura abaneye”, uyumusaza nawe, Pasiteri Jean Bosco Kwibishatse yabuzivyavuga ngo arasaba imbabazi Leta y’u Rwanda. Abapasiteri bubu, bakwiye kwiyubaha kuko baratukisha amashengero yabo nabobarongoye. u Burundi burimaso

  • Ariko burya koko ngo hataka nyirubukozwemo koko akabaye kose ngo genocide ,genocide kandi abirirwa bayiririmba mu kanwa kabo benshi ntayo bazi ntibayibayemo ngo barare mu rufunzo imvura y itumba ibacikireho.uwahuye nayo niwe uyizi sha ijoro ribara uwariraye na KIZITO yarabivuze.mujye mwicecekera

Comments are closed.

en_USEnglish