Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda ziyemeje kurwanya ibyaha
Impunzi z’ Abanyekongo ziri mu nkambi ya Kiziba, iherereye mu Ntara y’ Amajyepfo zaragiranye inama na Polisi, zikangurirwa kwirinda no gukumira ibyaha bitandukanye cyane cyane ibiyobyabwenge.
Bamwe mu bagize icyo bavuga muri izo mpunzi, baragaragaje ubushakye bwo gufatanya n’ Inzego z’umutekano hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba, binyuze mu guhanahana amakuru ku gihe.
Chief Inspector of Police (CIP), Jean Claude Kabandana ukora mu ishami rya Polisi rishinzwe imikorere n’ imikoranire n’ abaturage (Community Policing),yabwiye izo mpunzi ko ibiyobyabwenge ari umwanzi ku buzima bw’ umuntu.
yongeyeho ko binatuma uwabikoresheje ashobora gukora ibindi byaha birmo gufata ku ngufu, ubujura urugomo n’ ibindi.
Polisi y’ u Rwanda ikaba yaratangije iki gikorwa cyo gusura inkambi z’ Impunzi icyumweru gishize, aha hose ikigamijwe kikaba ari ugushishikariza abazituyemo kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubikumira.
Inkambi ya Kiziba ije ikurikira iya Nyabiheke, Kigeme, Nkamira na Kiyanzi, aha hose Polisi ikaba yaragiye ihatangira ubutumwa bwo kwirinda no gukumira ibyaha.
RNP
ububiko.umusekehost.com