Imitwe y’intoki ku gikombe – Rayon Sports 6 – 1 Muhanga
Rayon Sports kuri uyu wa 12 Gicurasi yongeye gushimangira gahunda yo gutwara igikombe itsinda ikipe ya AS Muhanga ibitego 6 – 1 mu mukino waberaga kuri Stade Amahoro. Rayon mu mikino ibiri isigaje irasabwa gusa amanota atatu ubundi ikegukana igikombe cya shampionat inyotewe nyuma y’imyaka irenga icyenda.
Mu mukino wa none, Ali Bizimungu utoza Muhanga yari yavuze ko yiteguye kubangamira Rayon Sports yamwirukanye ubwo yari umutoza wungirije mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Mu mukino ushyushye cyane, abasore Pappy Kamanzi na Hamiss Cedric barase ibitego umukino ugitangira, Muhanga nayo yari yamaze kubona ‘corner’ abyiri kubera gusatira.
Ku munota wa 12 Rayon yafunguye amazamu ku gitego cya Hamis Cedric ndetse nyuma Pappy Kamanzi ashyiramo ikindi bajya kuruhuka ari 2 – 0 bwa Muhanga, igice cya mbere amakipe yombi akaba yasatiriye bigaragara.
Igice cya kabiri cyatangiye kidashyushye cyane nk’icya mbere, ikipe ya Muhanga yarase igitego ku munota wa 50 ku ishoti rikomeye rya Sugira umuzamu Bikorimana wa Rayon yagaruye bitoroshye.
Nyuma gato ku munota wa 54, Shyirakumutima Aziz bita Billy myugariro wa Muhanga yitsinze igitego ku gitutu cya Pappy Kamanzi maze biba bitatu bya Rayon.
Ntibyatinze Pappy Kamanzi yashyizemo igitego cya kane ku munota wa 59 ariko kuwa 64 Mike Jjuuko wa Muhanga nawe yabashije gutsinda igitego biba bine kuri kimwe.
Umukino wari utararangira kuko ku munota wa 79 Hamiss Cedric yashyizemo icya gatanu, Rayon Sports yakomeje kwiharira umukino no kurusha Muhanga, Fouadi asimburwa na Sekamana Leandre Muhanga ikomeza gusatirwa.
Muhanga yanyuzagamo nayo igasatira ndetse ikanabona uburyo bwo gutsinda amahirwe akaba macye, mu minota ya nyuma y’umukino umusore Niyonshuti Gaad ubusanzwe ukina inyuma nawe yabonye igitego cy’agashinguracumu maze abafana ba Rayon bakomeza kubyina intsinzi kuko bari bamaze kumenya ko mukeba wabo Police FC imaze kunganya na Espoir FC i Rusizi 0 – 0.
Rayon Sorts ubu ifite amanota 54 mu gihe hasigaye imikino ibiri, Police nyuma yo kunganya na Espoir ubu ifite amanota 49.
Indi mikino yabaye:
LA Jeunesse 2-2 AS Kigali
APR FC 3-1 Isonga FC
Musanze 1-0 Mukura VS
Marines 0-1 Amagaju
Kiyovu 1-1 Etincelles
PoliceFC 0-0 Espoir
Snaps/JD N Inzaghi
JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.COM
0 Comment
OOOOOOOHHHHHHHHHHHHHHHHH
RAYON Sport weeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!! Ugaruye Ishema ryawe waherukaga hashize igiheeeee!!!
Sha Ubu rero nibwo hagiye kubaho Umupira mwizaa mu gihugu cyacuu!! kuberaaaa……………………………!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
UVUZE NE…….(ZA)
Nimvuga ngo muri aba professionnels ku mafoto (hari n’ibindi ariko) ntihakagire umpakanya. Ibi nibyo tuba dushaka…big up umuseke.com!!!
big up rayon!ndashima abanyamakuru b’umuseke ku bwitange bahorana cyane ku mashusho!
Congs Rayon Sport
Twimiye insinzi yawe. Ongera imbaraga n’imikino ibiri isigaye nayo uzayitsinde. Icyo mbisabira ni kimwe Ibirori byo kwishimira insizi bizakorerwe i Nyanza kuri stade kandi muzasabe misa yo gushimira Imana muri Kiriziya ya Kristu Umwami. Imana izabashoboze kandi nzi neza ko iri mu ruhande rw’aba rayon.
royon yagaruye abafana kukibuga
muhirwa, umufana wa Rayon ntiyigeze ava ku kibuga iyo Rayon yakinnye. ahari urigiza nkana!
rayon yongeye kutwereka ibyishimo nyuma yigihe kinini tubabaye kabisa tuyirinyuma muri byose ikomereze aho oyeeeeeeee
Rayon ni Gikundiro koko.
Nk’umunyenyanza nari narayihuzwe kubera abiyitaga ko bayikunda kandi ari ukuyisahura. Ubu ngiye kugaruka nikundire Gikundiro weeee.
TURASHIMA IMANA KO IDUHAYE IGIKOMBE CY’UYU MWAKA 2013 BIRAGARAGARA KO IKIGANZA CY’IMANA CYEREKEYE KW’IKIPE YACU.
ndababaye kuba rayon irigutsinda ntari mugihugu ngonange nsanyukane nabareye nkange
rayon nikipe bareke babandi babitwaraga kubera ifirimbi,batabikoreye. nizereko bemeye. rayon sinziraneza maze uruhuke uzanyereke ibirori ntamavunane bizuuuuuuuuuuu.
rayon big up,ukomeze uhashye utwo dukipe ubundi igikombe uzacyibikeho.ugaruriye abafana icyizere
Congs Umuseke. Ubundi mwabaga he kuki mudashyira amafoto nk’aya kuri website buri gihe. Abandi badushyiriraho ibyashaje. Ferwafa yo wagira ngo barayiprivatije.
Mukomereze aho.
TWISHIME TUNEZERERWE IYI KIPE NI YO MUHUZA W’ABANYARWANDA BOSE KUKO TWESE IDUHA IBYISHIMO. Imana ihe umugisha abashyize iyi kipe ku murongo. Ikimwaro kuri Sina wayitorotse kdi ishema kuri cedric na makenzi na bagoore …… bagaragaje Discipline. Rayon Oyeeee!!!