Iles Maurices yatsinze Amavubi 1-0
Umukino wahuje Amavubi n’ikipe y’umupira w’amaguru y’Ibirwa bya Maurices warangiye iyi kipe itsinze Amavubi kimwe ku busa(1-0) biyihesha amanota atatu. Wari umukino utarimo imbaraga nyinshi cyane cyane mu ntangiriro z’igice cya mbere ariko mu cya kabiri Amavubi yongereye intege n’ubwo ntacyo byagezeho.
Iki gitego cyinjiye ku monota wa 55 w’umukino gitsinzwe na rutahizamu wari wambaye nomero esheshatu.
Bakiniye kuri stade ijyamo abantu ibihumbi umunani ariko abantu bari bake cyane baje kureba uyu mukino mu murwa mukuru Port Louis.
Amavubi yagomba gukora ibishoboka agatahana amanota atatu kugira ngo azabone uko azaba afite umutekano mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku italiki ya 29 muri uku kwezi ariko byanze atsindwa kimwe ku busa.
Abanyarwanda baherekeje Amavubi bari benshi bafite amadarapo y’u Rwanda bafana ariko nta byishimo batahanye.
Abakinnyi b’Amavubi bagaragaweho guhuzagurika mu gice cya mbere ariko nyuma baza kongeera umuvuduko no guhanahana neza nubwo ntacyo byatanze .
Mu ntangiriro z’igice cya mbere Rwatubyaye Abdul yakoze ikosa bahanishwa coup franc ivamo corner Bakame yakuyemo.
Coup Franc ya mbere y’Amavubi yatewe na Sibomana Abuba ariko ntiyagira ikivamo.
Mu minota ya mbere Iles Maurices yateye umupira ku mutambiko w’izamu rya Bakame kandi byabaye no mu gice cya kabiri ari nacyo cyatsindiwemo igitego rukumbi cyagaragaye muri uyu mukino.
Abakinnyi b’Amavubi bagerageje guhererekanya neza imbere y’izamu rya Iles Maurices ariko bakabura gushyira mu rushundura.
Ombolenga Fitina, Nshuti Savio na Mugiraneza Jean Baptiste babonye amahirwe yo gutsinda ariko yose barayahusha.
U Rwanda ruri mu itsinda H riyobowe na Ghana ifite amanota icyenda. Amakipe ari guharanira kuzabona itike yo kuzitabira CAN2017 ( Coupe Africaine des Nations) izabera muri Gabon.
UM– USEKE.RW
13 Comments
Ewana ni hatali. Ababizi neza murabona dusigaranye amahirwe angana na kangahe ku ijana yo gukomeza? Mumbwire ndababaye guhora tubona CAN tutarimo nyamara u Rwanda ari indashyikirwa muri Africa mu bindi bitari Ruhago
Nta gitangaza cyabaye kuko mu Rwanda mwatangiye kubara intsinzi mutari mwanakina, ahubwo aho mutizeye amanota niho muzyakura: rwose abanyamakuru b’imikino jye ndabanenze cyane kuo bihaye gusuzugura iriya equipe umukino utaraba.;gusa biraza gutuma abakinnyi bamenya icyo gukora kuko ntibyumvikana ukuntu insuro nyinshi bahora batsindwa kuri bene iyo mipira y’imiterekano, bakabatungura batarafata imyanya ya ngombwa.Ntacyo ni Abana bazakura!!!
mu Rda ubu hari imikoshi myinshi, ntabwo Amavubi yatsinda.
Banza ari wowe ahubgo ugendana nayo. Atu gatsindwe.
Amahirwe makew no kutdagira rutahizamu ugaragara. Mu Rwanda mu myaka ya vuba habayeho ba rutahizamu bagaragara batatu., ari bo Muvara, Gatete na Sugira. Kudakoresha Sugira twivumburiye vuba aha bivuga gutsindwa, nta kundi.
Nababwiye kuriya mutoza adaahoboye ahuzagurika,muri Chan yakoze ikosa rigaragarira Bose akuramo iranzi ariwe wari wazonze Congo,Ibenge nawe yarabyivugiye ati:bagikuramo iranzi nahise mbona Ko ndangije umukino.
Nigute wicaza sugira na Rushenguziminega.ukabanzamo umukinnyi ukina wishimisha mucyiciro cya gatanu??
Umutoza ntashoboye naho abakinnyi turabafite burigihe dutsindwa kuber amakosa ye.
Ntago wakinisha umwataka ikina mukiciro cya 5 mubufaransa ngo izatsinde, baby arutwa nabataka ba 2eme division ya hano
Yes, nanjye ndeeranya nabanenga coach, baca umugani ngo utazi ikimuhatse areba……….. ya se(sinshatse gushira isoni ndi ukuru)
Ariko mubyukuri Wicaje SUGIRA nuburyo amuzi dore ko nayo dufite ariwe tuyakesha, nabandi ushyizemo Baby wo mukiciro cya 5 kweli.
Twatomboye neza, nitutajya mu gikombe
Sugira natabanza mu kibuga, nta mufana uzajya ku kibuga.
Ejo ntago tuzajya kureba match niba sugira atazabanzamo rwose.ni gute mukinisha abantu tudaheruka kubona mu gihugu cyacu.team yakinnye CHAN irahari rwose.plz abungirije coach bajye basoma ibitekerezo dutanga maze basobanurire umutoza ibyo twifuza nkabakunda football
Sugira se ko yagiye mukibuga yakoze kumupira kangahe mujye mwemera iyo byanze biba byanze n indaya urayisaba ikakwima.
erega amakuru yageze kubanyamakuru, bivungwa ko bari bananiwe kandi banyoye inzoga.ahaaa…
Hahahhah Muransetsa cyane ariko uca amazi ikipe gute, kandi iyo kipe ifite aba pro bakina iburayi mumakipe azwi wowe abawe bakina mumakipe atabahooo.