Digiqole ad

Ikompanyi UAP mu kwishingira abahinzi ngo batagwa mu gihombo

 Ikompanyi UAP mu kwishingira abahinzi ngo batagwa mu gihombo

Impuguke ya UAP mu byerekeranye n’ubuhinzi n’ubwishingizi bujyana nabwo, Robinah BATAMURIZA.

Ikompanyi y’ubwishingizi “UAP” irakangurira abahinzi kuyigana cyane cyane muri ibi bihe bitegura gutangira ikindi gihembwe cy’ihinga kugira ngo ibahe ubwishingizi bw’ibihingwa byabo, ku buryo bagize ikibazo giturutse ku kirere, Indwara y’imyaka cyangwa inkongi y’umuriro bagobokwa.

Impuguke ya UAP mu byerekeranye n’ubuhinzi n’ubwishingizi bujyana nabwo, Robinah BATAMURIZA.
Impuguke ya UAP mu byerekeranye n’ubuhinzi n’ubwishingizi bujyana nabwo, Robinah BATAMURIZA.

UAP yishingira abahinzi bose bakora ubuhinzi bwabo nk’umwuga, ni ukuvuga abahinga bagamije kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.

Impuguke ya UAP mu byerekeranye n’ubuhinzi n’ubwishingizi bujyana nabwo, Robinah BATAMURIZA ivuga ko bishingira ibihingwa byose byera ku butaka bw’u Rwanda.

Ati “Twishingira IKIRERE mu gihe havuye izuba ryinshi, imvura nyinshi, amahindu, umuyaga n’ikindi kintu cyose gishobora kuza kikaba cyakwangiza imya y’umuturage.

Dutanga ubwishingizi bw’INDWARA, mu gihe indwara ifashe imirima y’abaturage wishinganye, iyo bafite ubwishingizi turabagoboka umuhinzi ntabe yagwa mu gihombo.

Dutanga kandi ubw’INKONGI Y’UMURIRO, mu gihe umurima w’umuhinzi wafashwe n’inkongi itunguranye yaje ikangiza imyaka.”

BATAMURIZA avuga ko umusanzu umuturage atanga iyo agiye gufatira ubwishingizi imyaka ye, ngo ubarwa ku gipimo kiri hagati y’amafaranga 4,5 na 10,2 y’igishoro rusange umuhinzi aba agiye gushora mu buhinzi bwe.

Ati “Tubara ayo mafaranga dushingiye ku kononekara kw’igihingwa, urugero nk’ugiye guhinga imboga ikiguzi (cy’ubwishingizi) kiba kiri hejuru kurita ugiye gutera ishyamba ocyangwa urutoki. Nk’umuntu uhinze inyanya kuki ziba zifite ibyago byo kwangirika biri hejuru cyane n’ikiguzi cy’ubwishingiza kiba kiri hejuru.”

Umuturage iyo agannye UAP gufata ubwishingizi bw’ubuhinzi, ngo hari ifishe yuzuza. Iyo yemeye ibyo asabwa kugira ngo ahabwe ubwishingizi, UAP iramusura kugira ngo niba amakuru yatanze aribyo, hanyuma UAP igashyiraho itsinda ry’impuguke mu buhinzi zikurikirana umuhinzi ahinga, abagara, kugera anasaruro kuko iyo akoze amakosa nko kuvanga ibihingwa, guhinga cyangwa gusarura utinze, kudatera imiti cyangwa ifumbire mu murima uko bikwiye, ndetse n’ubujura bigira ingaruka ku bwishingizi bwe kuko ibyo bitari mu bwishingizi buhabwa abahinzi.

Ku bijyanye n’akamaro k’ubu bwishingizi, Robinah BATAMURIZA ati “Iyo umuhinzi afite ubwishingizi aba ashobora kubona inguzanyo muri Banki, bifasha abaturage mu gihe ubuhinzi bwagenze nabi, bitinyura abantu mu gushora mu buhinzi.”

Robinah BATAMURIZA asobanura uko ubu bwishingizi buteye mu kiganiro twagiranye.
Robinah BATAMURIZA asobanura uko ubu bwishingizi buteye mu kiganiro twagiranye.

 

Uko UAP igoboka umuhinzi wahuye n’ikibazo

Ubu bwishingizi mu buhinzi, UAP ibutanga mu byiciro bibiri: Hari abahinzi bafata ubwishingizi bw’igishoro, n’abafata ubwishingizi bw’umusaruro.

Ni ukuvuga ko umuntu ufite igishoro cya Miliyoni eshanu, akaba agiye guhinga ibigori kuri Hegitari imwe.

Iyo agiye gufata ubwishingizi bw’igishoro, UAP imuca 8,5 by’igishoro cyose; hanyuma ikamuca n’amafaranga yo gusura ubuhinzi bwe mu ihinga, ibagara n’isaruro ari hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 na 250 bitewe n’aho ubuhinzi buri.

Iyo havutse impamvu imwe muri zazindi zishingirwa uko ari eshatu, UAP yishyura 100% by’ayo umuhinzi wahuye n’akaga yashoye bitarenze mu byumweru bibiri.

Iyo umuhinzi yafashe ubwishingizi bw’umusaruro, ni ukuvuga mu gihe umuhinzi wenda yahinze ibigori kuri Hegitari imwe yizeye kuhasarura Toni eshatu, iyo zitahavuye UAP iramwishyura.

Gusa, aha Robinah BATAMURIZA akavuga ko kuri ubu bwishingizi bwo UAP yishyura umuhinzi hagati ya 65 na 70%, hanyuma 30% isigaye akaba ingwate y’umusaruro (yield guarantee), ngo ikatwa kugira ngo umuhinzi nawe agire umuhate wo gukora neza ubuhinzi bwe, aho kubukora uko abonye ngo ni uko yafashe ubwishingizi bw’umusaruro. Kuri ubu bwishingizi, UAP ngo yishyura umuhinzi ku mpera z’igihembwe cy’ihinga kuko bisaba kurindira umusaruro.

Mu gihe ibihingwa byinshi bihabwa ubwishingizi buhwanye n’igihembwe cy’ihinga; UAP inishingira ubuhinzi bw’ibihingwa byerera igihe kirekire nk’amashyamba, ikawa, urutoki n’ibindi. Gusa, ahaho batanga ubwishingizi bw’umwaka umwe, washira igihingwa kitarera amasezerano akongera kuvugururwa undi mwaka mwe, dore ko n’ikiguzi cyo kwishingira ibi bihingwa kiri hasi.

Kugeza ubu UAP ifite abahinzi banyuranye bayifashemo ubu bwishingizi bw’ubuhinzi, barimo na Koperative zigera kuri 16.

Ubu bwishingizi UAP yihariye bwatangijwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2014; Kugeza ubu bukaba butangirwa ku biro bikurubya UAP mu Mujyi wa Kigali no kubyicaro ifite mu Karere ka Musanze, Muhanga, Rubavu, ndetse vuba aha ngo barafungura ishami Kayonza.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Turabashimiye kuba mwaratekereje gushyiraho ikigo cy’ubwishingizi kumyaka, murasabwa kumanuka mubaturage mukabibasobanurira mukareka kubivugira hamwe mutereka abahizi neza uko babigenza.

Comments are closed.

en_USEnglish