Digiqole ad

Ikipe ya “UNIK VC” yiteguye guhagararira u Rwanda mu mikino nyafrika

 Ikipe ya “UNIK VC” yiteguye guhagararira u Rwanda mu mikino nyafrika

Mu mwaka w’imikino uheruka UNIK VC yatwaye ibikombe byose yakinnye uko ari bitatu(Foto Archive Umuseke)

Ikipe y’umukino w’amaboko ya Volleyball ya Kaminuza ya Kibungo “UNIK VC” iratangira imyitozi ikaze ku wa gatatu w’iki cyumweru aho bitegura kwerekeza mu gihigu cya Tunisia mu mikino nyafrika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Mu mwaka w’imikino uheruka UNIK VC yatwaye ibikombe byose yakinnye uko ari bitatu(Foto Archive Umuseke)

UNIK VC ni yo ifite igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda mu mikino ya Volleyball mu cyiciro cya mbere, yagitwaye mu mwaka w’imikino wa 2015-2016.

Iyi kipe kandi ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino wabanjirije uyu kuko yagitwaye inshuro ebyiri zikurikiranya, gusa umwaka ushize ntiyabashije gusohokera u Rwanda mu rwego rwa Afrika kubera ikibazo cy’amikoro ariko ubu bahamya ko bazayitabira nta kabuza.

Amakuru dukesha umwe mu bayobozi b’iyi kipe, Karasira Claude ni uko bamaze kwiyandikisha bemeza ko bazitabira iyi mikino ndetse ngo ikipe igomba gutangira imyitozo ku wa gatatu w’iki cyumweru.

Ati “Nta kabuza tuzajya muri Tunisia kuko kugeza ubu ubushobozi burahari, turaza kwegeranya abakinnyi vuba ku buryo ku wa gatatu tuzatangira imyitozo yihariye itegura iri rushanwa.”

Iyi kipe y’umupira w’amaboko ya Kaminuza ya Kibungo, mu mukino wa shampiyona uheruka wabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize batsinze KVC amaseti atatu kuri imwe.

Nyuma y’uyu mukino umutoza w’iki kipe Ntawangundi Dominic yavuze ko ikipe ye itanga icyizere ko ishobora  no gutwara igikombe cya shampiyona.

UNIK VC umwaka ushize w’imikino yatwayemo ibikombe bitatu by’amarushanwa yose yitabiriye, harimo igikombe cya Shampiyona y’igihugu, igikombe cyo kwibuka abazize Jenoside n’igikombe bakuye hanze y’u Rwanda mu gihugu cya Uganda, mu mikino iba buri mwaka igahuza amakipe aturuka mu bihugu byo mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba.

Iyi mikino UNIK VC izahagarariramo u Rwanda biteganyijwe ko izatangira mu kwezi gutaha kwa gatatu ku itariki ya 16-28 Werurwe. Biteganyijwe ko UNIK VC izahaguruka mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2017.

Prof.Lwakabamba uyobora Kaminuza ya Kibungo yashimiye Olivier Ntagengwa kapiteni wa UNIK VC uko bitwaye umwaka ushize (Foto Archive Umuseke)
Mu myaka ibiri gusa UNIK VC ifitemo ibikombe bine harimo ibya shampiyona bibiri
UNIK VC iritegura kwerekeza mu gihugu cya Tunisia (Foto Archive)

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish