Digiqole ad

Agaciro Development Fund kamaze kujyamo Miliyari 30 na miliyoni hafi 200

 Agaciro Development Fund kamaze kujyamo Miliyari 30 na miliyoni hafi 200

Jean Bosco Ntabana yasabye Abanyarwanda baba muri Diaspora kongera umusanzu wabo mu Agaciro Development Fund

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga bugamije kongera amafaranga muri ‘Agaciro Development Fund’, Jean Bosco Ntabana yatangaje ko kugeza ubu Abanyarwanda bamaze gushyira amafaranga agera kuri Miliyari mirongo itatu na Miliyoni magana abiri (30. 200. 000.000 Frw) muri kiriya kigega.

Jean Bosco Ntabana yasabye Abanyarwanda baba muri Diaspora kongera umusanzu wabo mu Agaciro Development Fund
Jean Bosco Ntabana yasabye Abanyarwanda baba muri Diaspora kongera umusanzu wabo mu Agaciro Development Fund

Ibi yabivuze nyuma yo kwakira inkunga yatanzwe n’abakozi b’Umuryango w’Abagore b’Abakirisitu bakiri bato “YWCA”, ingana na Miliyoni enye (4.000.000 Frw) mu muhango wabereye Kicukiro ku kicaro cy’uyu muryango.

Kabera Jean Paul wavuze mu izina ry’abakozi bitanze 20% by’umushahara wabo, yavuze ko babikoze mu rwego rwo gufatanya n’abandi Banyarwanda kugira umusanzu batanga mu kwiyubakira igihugu.

Umuyobozi mukuru wa YWCA , Erenestine Kayigirwa we yavuze ko gutanga umusanzu wubaka igihugu nta gihombo kirimo kuko ngo n’ubundi amafaranga agarukira umuturage wayatanze, binyuze mu gukoresha ibikorwa remezo biba byarubatswe nayo.

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga bugamije kongera amafaranga mu ‘Agaciro Development Fund’, Jean Bosco Ntabana yashimiye abakozi b’uriya muryango ubushake bagize bwo kwiyubakira igihugu, nk’inshingano ya buri munyarwanda.

Asobanura uko Ikigega gihagaze muri iki gihe, Ntabana yavuze ko amafaranga akirimo amaze kugera kuri Miliyari 30 na Miliyoni 200, ariko ngo Abanyarwanda n’incuti z’u Rwanda bakomeje gushyiramo andi mafaranga gahoro gahoro.

Ntabana avuga ko amafaranga bashyize mu kigega acungwa neza, dore ko ngo buri mezi atatu hari abagenzuzi bihariye bagenzura uko amafaranga acunzwe.

Umuryango YWCA ufite inshingano zo gufasha abagore n’abakobwa baba mu cyaro kwigira binyuze mu kwihangira imirimo, kunoza imirire, kumenya uburenganzira bwabo no kuringaniza imbyaro.

Kugeza ubu ngo bamaze gukorana n’abagore ibihumbi 60 hirya no hino mu gihugu.

Buri wese yatanze 20% by'umushahara we ashyigikira Ikigega Agaciro Development Fund
Buri wese yatanze 20% by’umushahara we ashyigikira Ikigega Agaciro Development Fund
Jean Paul Kabera wavuze mu izina rya bagenzi be yemeza babitewe no gukunda igihugu
Jean Paul Kabera wavuze mu izina rya bagenzi be yemeza ko babitewe no gukunda igihugu
Erenestine Kayigirwa ati: "Iyo uteye inkunga Ikigega Agaciro, amafaranga yawe arakugarukira"
Erenestine Kayigirwa ati: “Iyo uteye inkunga Ikigega Agaciro, amafaranga yawe arakugarukira”
Kuri bo ngo kubaka igihugu cyabo ni inshingano ya buri wese ugituyemo
Kuri bo ngo kubaka igihugu cyabo ni inshingano ya buri wese ugituyemo

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Komereza aho Agaciro Development Fund , ndumva buri mukozi wese mu Rwanda agomba kwitanga agatanga20% y’umushahara we, maze tukiteza imbere kukava kuri kariya gasuzuguru ndetse n’ubukoloni bwabo babazungu .

  • ese ko numva mu gaciro harimo ahagije ubwo za nguzanyo n’ inkunga duhora tujya gushaka hanze ni iziki? jye ndimva tumaze kwigira, bityo na za ngendo zo kujya guhaha hanze buri gihe twazireka pe! mubirebe neza.

    • Wapi sha ziriya ni kata za leta ntubijyemo.

  • Ayo yadutunga abantu bose bafashe umushahara ungana n’ uwa mwarimu.

    • Duharanire kubaka u Rwanda rwacu rwatwibarutse twiteganyiriza ejo hazaza,uhinga mu kwe ntasigana!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish