Digiqole ad

IGITEKEREZO: Ni uwuhe muyobozi u Rwanda rwifuza kuva 2017?

 IGITEKEREZO: Ni uwuhe muyobozi u Rwanda rwifuza kuva 2017?

Pacifique RURANGWA ni umwanditsi w’iki gitekerezo. Ni Umunyarwanda uba mu gihugu ukurikiranira hafi Politiki y’igihugu. Yahawe igihembo na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (NCHR) cy’uwanditse inyandiko yahize izindi ku bwisanzure bwo gusenga (article on freedom for worship) mu Rwanda (2016).
Facebook: Rurangwa pacific
Twitter :@prurangwa

Umwanditsi Rurangwa Pcifique
Umwanditsi Rurangwa Pcifique

Amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda azaba tariki ya 3 Kanama ku Banyarwanda batorera mu mahanga, ku ya  4 Kanama 2017 Abanyarwanda baba imbere mu gihugu na bo bazakurikiraho batore. Aya matora azatwara amafaranga asaga miliyari 5.5 y’u Rwanda.

Ni amatora azitabirwa hafi n’abasaga miliyoni zirindwi nk’uko bitangazwa na Komisiyo y’igihugu y’Amatora, NEC (2016).

Kugeza ubu (nandika iki gitegerezo), hamaze gutangaza abantu bane (4) bavuga ko bazahatanira uyu mwanya wa Perezida wa Repubulika. Muri abo ni, Paul Kagame uziyamamariza manda ya gatatu akaba na Chairman wa RPF, Frank Habineza uyobora ishyaka Democratic Green Party, Thomas Nahimana uyobora Ishema ry’u Rwanda (ritaremererwa gukorera mu Rwanda) akaba numuyobozi w’ikinyamakuru “Le Prophète” na Phillipe Mpayimana umwanditsi w’ibitabo bitandukanye utuye mu Bufaransa.

Muri iyi nyandiko ndibanda ku byo imboni yanjye ireba ku uwo Abanyarwanda bifuza ko yazatsinda amatora, nifashishije ikibazo nibajije kivuga ngo “ni uwuhe muyobozi w’igihugu Abanyarwanda bifuza kuva 2017?”

 1.Ni uzabasha gukemura ikibazo cy’amapfa mu gihugu

Amapfa ni ikibazo cyagiye gikunda kugarukwaho muri 2016. Yatangiriye mu Ntara y’Iburasirazuba kubera ikibazo cy’izuba ryinshi ryacanye igihe kirekire ariko gisa nk’icyagiye gifata n’ibindi bice by’igihugu aho umusaruro ukomoka ku buhinzi wagabanutse ndetse abaturage bamwe bakavuga ko hari ababwirirwa bakanaburara.

Umwe mu baturage bo karere ka Nyaruguru witwa Emmanuel Kimana utuye mu murenge wa Nyabimata yabwiye igihe.com ku itariki ya 3 Kanama 2016 ati “Ndya rimwe nabwo nijoro nkifunga, kubera abana, dufite inzara hano cyane.”

Naho abaturage bo mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi babwiye Radio Huguka ku wa 20 Ukuboza 2016 ko iki kibazo cy’ibura ry’ibiribwa cyugarije imiryango myinshi.

Byumvikane ko iyo abaturage badafite ibyo kurya bihagije binongera ibyaha nk’ubujura, ubwambuzi n’ibindi. Uzatorerwa kuyobora u Rwanda rero yitegure gushaka umuti urambye w’iki kibazo.

2.Uzakomeza ubukungu bw’igihugu (National Economy)

N’ubwo Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 5.4% mu gihembwe cya kabiri cya 2016,  Banki Nkuru y’Igihugu yatangaje ko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro muri uyu mwaka ku kigereranyo cya 9,3% ugereranyije n’umwaka wa 2015 aho byari 6,8%.

Ibi byatangajwe na Guverineri wa Banki y’Igihugu, John Rwangombwa mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 28 Ukuboza 2016. Uku gutakaza agaciro ku ifaranga byatumye habaho izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Nk’uko bivugwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (2016), ibyoherezwa mu mahanga byagabanutseho 23% cyane bitewe n’ikawa yagabanutseho 37% ndetse amabuye y’agaciro yagabanutseho 13% n’ubwubatsi bugabanukaho 6%.

Icyiciro cy’inganda nacyo cyagabanutse ku kigero cya 2% ugereranyije n’izamuka rya 10% ku bukungu bw’igihembwe cya kabiri umwaka wa 2015.

Ugendeye ku mibare yavuzwe haruguru, ntagushidikanya ko ubukungu bw’u Rwanda bwahuye n’ibibazo by’ingutu mu mwaka wa 2016 na mbere yawo.

Abanyarwanda rero bakeneye umuyobozi ufite ubuhanga mu by’ubukungu kugira ngo igihugu gishobore kwivana muri ibi bibazo.

3.Uzakomeza kubumbatira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda

Igipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge ubu kiri kuri 92.5 % kivuye kuri 82% muri 2010 nk’uko bitangazwa na Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (2016).

N’ubwo bimeze bityo ariko 28,9% by’abakoreweho ubu bushakashatsi bavuga ko ubutegetsi burangaye hakongera hakabaho Jenoside, naho 27.9% bakaba bakirebera mu ndororwamo y’amoko.

Iyi mibare (y’abavuga ko Jenoside yakongera kuba n’abibona mu ndorerwamo y’amoko) ubwayo iracyari hejuru, kandi irahagije ngo yangize ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bamaze kugeraho haramutse habayeho kurangara (cyane ko gusenya byoroha kuruta kubaka).

Ibi rero byerekana ko hakenewe koko Perezida uzashobora kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda agendeye ku bimaze kugerwaho, hato igihugu kitazibona aho cyavuye mu myaka 22 ishize.

4.Uzazamura imyumvire ya Polisi ku bakekwaho ibyaha

Mu mwaka wa 2016 na mbere yaho hagiye humvikana abantu batandukanye barashwe na Polisi bagapfa bakekwaho ibyaha bitandukanye.

Urugero rwa hafi ni umunyamategeko Ntabwoba Toy Nzamwita warashwe ku itariki ya 30 Ukuboza 2016 azira kwanga guhagarara igihe yari ahagaritswe n’Umupolisi wo mu muhanda hafi y’inyubako ya Kigali Convention Center.

Abantu bakaba baribajije impamvu Umupolisi yamurashe mu ngusho (ababonye umurambo we bavuga ko yari yakomeretse ahagana mu musaya) aho kurasa wenda amapine y’imodoka ngo ahagarikwe cyane ko byashobokaga.

Hari n’abandi bagiye baraswa bagapfa bazira gukekwaho iterabwoba nk’i Rusizi na  Rubavu bagerageza guhunga Polisi kandi wenda batanayirwanyije ngo bigaragare ko ari cyo cyemezo cya nyuma cyari gisigaye.

Usoma iyi nyandiko yanjye ntanyumve nk’aho nshaka gushyigikira abanyabyaha, cyangwa gupfobya akazi keza Polisi yacu ikora haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga aho itanga ubufasha mu kubungabunga amahoro. “Oya”.

Ahubwo nderekana ko hari ikindi gikwiriye gukorwa cyane cyane mu gufata icyemezo cyo kurasa umuntu mu ngusho, numva bikwiriye kuba bagaragaza rwose ko ari yo mahitamo ya nyuma yari asigaye.

Mu mategeko umuntu wese uba utarahamywa icyaha n’urukiko aba ari umwere, byongeye kandi hari uburyo ushobora kurasa umuntu ahantu runaka (ibi ndibwira ko Abapolisi b’u Rwanda babizi) ugamije kumuca intege ngo afatwe abazwe ndetse ashyikirizwe ubutabera bumucire urubanza.

Nkibaza rero impamvu mu gihe hafashwe iki cyemezo cyo kurasa umuntu ukekwaho icyaha ataraswa ahamuca intege aho kumurasa mu ngusho.

Uzatorerwa kuyobora igihugu muri iyi myaka irindwi rero, Abanyarwanda bamukeneyeho kuba yiteguye kandi azashobora kuzamura imyumvire ya Polisi y’u Rwanda mu byerekeranye no gufata abakekwaho ibyaha runaka.

5.Uzakemura ikibazo cy’ubushoberi cyane cyane mu rubyiruko

Ibarura rya Kane ku iterambere ry’imibereho y’ingo (EICV 4) ryagaragaje ko muri rusange Abanyarwanda 2% badafite akazi.

Mu mijyi icyo gipimo kiri ku 8% mu gihe mu barangije amashuri yisumbuye na Kaminuza igipimo cy’ubushomeri kiri kuri 14%.

Urubuga www.indexmundi.com (2017) rugaragaza ko igipimo cy’ubushomeri mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 gusa ari  4.5%. Ni mu gihe kandi urubuga www.tradingeconomics.com (2017) rwo ruvuga ko igipimo cy’ubushomeri muri rusange mu Rwanda ari 13.2%.

Nubwo hagenda hatangwa imibare itandukanye bitewe n’icyo abakoze ubushakashatsi bagendeyeho, ushaka kureba uko ubushomeri bumeze hirya no hino mu rubyiruko, azarebere ku basore n’inkumi babyuka bahagaze ku mihanda no ku nyubako zitandukanye badafite icyo bakora basa nk’abitemberera kuko nta kazi.

Ibi kandi ni byo bituma urubyiruko rwishora mu ngeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge, ubujura no mu mitwe y’iterabwoba kuko baba babasezeranya kubafasha kubona ubuzima bwiza.

Ku itariki ya 3 Kamena 2016 ba Minisitiri bane (Jean Philbert Nseingimana w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Francois Kanimba w’Ubucuruzi n’inganda, Judith Uwizeye w’abakozi ba Leta n’Umurimo na Dr Papias Musafiri Malimba w’Uburezi) bahuriye mu nteko inshingamategeko ngo basobanure imvano y’idindira ry’imyanzuro ishobora gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko gusa bavuyeyo banenzwe guseta ibirenge mu guhangana n’ubushomeri.

Ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko cyakomeje kuvugwa ahubwo aho kugabanuka kikarushaho kwiyongera, ndetse bamwe mu rubyiruko bagaragaza imbogamizi zirimo umusoro bacibwa iyo batangira udushinga twabo ko ubaca intege.

Uzatorerwa kuyobora u Rwanda rero, Abanyarwanda bamutegerejeho kuzashakira umuti urambye iki kibazo cy’ubushomeri cyugarije urubyiruko.

Umwanzuro

Nk’uko nabivuze haruguru Abanyarwanda bakeneye umuyobozi uzakemura ikibazo cy’amapfa, uzakomeza ubukungu bw’igihugu bukaba ntajegajega, uzakomeza kubumbatira ubumwe n’ibwiyunge bw’Abanyarwanda, uzazamura imyumvire ya Polisi mu gufatwa kw’abakekwaho ibyaha n’uzakemura ikibazo cy’ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko.

Nasoza iyi nyandiko yanjye rero nifuriza abakandida bose bazahatanira kuyobora u Rwanda muri iyi myaka irindwi iri imbere amahirwe masa no kuzashobora gusubiza ibyavuzwe haruguru mu byifuzo byanjye nshobora kuba nsangiye na benshi mu Banyarwanda.

********

 

14 Comments

  • Abanyarwanda umuyobozi bakeneye baramuzi, uwabaha ubushobozi gusa.

  • Ku ngingo ya kane yawe ntitwumvikana na gato kuko kubi jyanye niterabwoba aho umwanzuro police ifata ntakuwushidikanyaho iyo uvuga ibindi ahubwo nkubujura bwamatungo nimyaka bwugarije abaturage kandi Police ntacyo ikora naho iterabwoba nta na rimwe bakwiye kubishidikanyaho ko bagomba kuraswa mugihe bashatse kurwanya cg guhunga Police. Naho umuyobozi dushaaka nta wundi nuzirangaje imbere Rutagamburuzwa naho abandi bahaze imigati yi burayi ngo baje kutuyobora kuki batagumye hano turi mubihe bibi bagahitamo kugihunga no gutererana abaturage?

    • INSHINGANO ZA PRESIDENT SI UGUKUMIRA UBUJURA BWAMATUNGO PLIZ, IZO NINSHINGANO ZA NYUMBAKUMI NAGITIFU WA KAGALI

  • ukenewe ni wa mugabo witangiye abato mu murimo we abavugira ngo bazamurwe mu ntera anagaragaza ibyakorwa ngo habeho iterambere rirambye maze ntibyagwa neza bagenzi be ni uko kujya hepfo iyo kugeza ubu ariko abo yavugiraga baje kuzamurwa hikangwa yuko bamuyoboka nubwo hari abandi bashyizwe ku ruhande.ni uwu rero

  • Mwijambo rimwe aho guhurutura ibyo bintu byose, u Rwanda rukeneye KAGAME

    • Kamanzi we kuri wowe KAGAME=RWANDA?nazaba atakiriho u RWANDA ntiruzabaho?

      • Ubwo nturamenya ko Kagame = Rwanda na Rwanda = Kagame.
        Nyiri iyi nkuru namworohereje aho guhurutura blabla blbla

  • Uwo rukeneye ni Padiri

  • urwanda rukeneye umuyibozi uticisha abaturage inzara wemerera umunyagihugu gukora umurimo ashibiye adahutajwe ntabwo dukeneye abubaka ibizu gusaaaa abaturage bapfa ninzara unutyrage ahige igihingwa ashaka ahubwo yerekwe uko yacyongerera umusaruro naho ibindi ni fau

  • Ntabwo nemeranywa na gato n’uyu mwanditsi ufata imibare mihimbano akayitwaza akora isesengura, ni gute wakwemera imibare mihimbano ivuga ko ubushomeri ari 2%, ni gute wakwemera ko ubumwe n’ubwiyunge bugeze kuri 92.5% tuzi irondakoko riri mu nzego zose, ni gute wakwemera ko ubukungu bwazamutseho 4.5% mu gihe umuturage atabona n’ibyo kurya 1 ku munsi? ni gute wavuga ko inzara nzaramba yatewe n’izuba ukibagirwa politiki y’ubuhinzi bahsyize mu baturage ku ngufu nta kubagisha inama? ni gute nk’umunyamakuru utavuga kuri demokarasi, ku burenganzira bw’ikiremwa muntu, ku bwisanzure bw’itangazamakuru, ku bwigenge bw’inzego (legislatif, judiciaire na Executif)? muri make iyi analyse yawe ni nk’iy’umwana urangije secondaire.

    • @Kagabo, ntugapfobye abarangije secondaire, kuko hari n’abatayirangije bahindutse indashyikirwa mu gihugu. Kandi iyaba abana bariho barangiza amenshi mu mashuri ya secondaire yacu bashoboraga gukora analyse nk’iyingiyi, jye byanshimisha cyane kuko akamuga karuta agaturo.

  • Dukeneye Stalline cg Mao Zedong! Nihaboneka umeze nk’abo muzambwire nanjye njye gutora.

  • Dore Umuyobozi u Rwanda rukeneye:

    1. Ni umuyobozi ukunda igihugu;
    2. Ni umuyobozi ukunda abaturage b’icyo gihugu bose nta vangura iryo ariryo ryose;
    3. Ni umuyobozi wicisha bugufi kandi udahutaza uwo abonye wese;
    4. Ni umuyobozi uvugisha kandi agakoresha ukuri, utabeshya, utaryarya
    5. Ni umuyobozi wemera ko abo bakorana bamugira inama nziza kandi ntatsimbarare;
    6. Ni umuyobozi udasesagura umutungo w’igihugu kandi ntiyigwizeho ibya mirenge mu gihe
    abaturage be barimo bahangayikishijwe n’imibereho mibi;
    7. Ni umuyobozi ushyira imbere kandi uharanira ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa
    mu mpande zose z’ubuzima bw’igihugu;
    8. Ni umuyobozi uharanira buri gihe kutarenganya kandi agashyira imbere ingamba zose
    zigamije kurwanya akarengane mubo ayobora;
    9. Ni umuyobozi wumva neza akamaro n’agaciro ko kubahiriza Demokarasi n’ukwishyira
    ukizana kwa buri muntu;
    10. Ni umuyobozi udakorera ku ijisho ry’abanyamahanga ahubwo ukorera ku ijisho
    ry’abaturage b’igihugu ayoboye;
    11. Ni umuyobozi wemera kandi ukurikiza ihame ryo gusimburana ku butegetsi mu mahoro

    • @Rugimba urakoze cyane,nabera mbonye uvuga ibyo benshi muritwe dufite ku mitima

Comments are closed.

en_USEnglish