Digiqole ad

Icyo amateka avuga ku mukino wa APR FC na Rayon Sports

 Icyo amateka avuga ku mukino wa APR FC na Rayon Sports

Jimmy Gatete (uri imbere), ni we umaze gutsinda ibitego byinshi muri uyu mukino

APR FC iraza kwakira Rayon Sports kuri uyu wa kabiri kuri Stade Amahoro i Remera saa 18:00.

Jimmy Gatete (uri imbere), ni we umaze gutsinda ibitego byinshi muri uyu mukino
Jimmy Gatete (uri imbere), ni we umaze gutsinda ibitego byinshi muri uyu mukino

Uyu niwo mukino uhuraza abakunzi ba ruhago

Ni wo mukino ugaragaza urwego umupira w’amaguru ugezeho mu Rwanda. Ni umukino wirukanisha abatoza batsinzwe, ukanahesha icyubahiro abawutsinze.

 

Abakinnyi n’abatoza bigaragaje muri uyu mukino

Jimmy Gatete wakiniye amakipe yombi, ni we ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mukino, yatsinzemo umunani (8).

Sina Jerôme, yatsinze bitandatu (ni we watsinze byinshi akinira ikipe imwe, Rayon Sports), naho Masudi Djuma utoza Rayon Sports ubu, ni we watsindiye APR FC ibitego byinshi muri uyu mukino bigera kuri bitanu(5).

Raoul Shungu watozaga Rayon Sports ni we umaze gutoza iyi ‘derby’ inshuro nyinshi.  Yatoje imikino 16 atsindamo indwi (7), atsindwa ine (4), anganya itanu (5).

 

Abakinnyi bakinnye uyu mukino mu makipe yombi (bavuye muri imwe bajya mu yindi)

Jimmy Gatete, Bokota Labama, Haruna Niyonzima, Janot Witakenge, Masoudi Djuma, Hategekimana Bonaventure Gangi, Nizigiyimana Kalim Makenzi, Fuade Ndayisenga, Muganza Isaac, Ndayishimiye Eric Bakame, Ngabo Albert, Bizimana Djihad, Usengimana Faustin, Ntamuhanga Tumayine Tity na Djamar Mwiseneza.

 

Ni iki amateka avuga kuri uyu mukino mu mibare?

Muri rusange kuva mu 1995, mu marushanwa yose, APR FC na Rayon Sports zimaze guhura inshuro 75, hinjizwamo ibitego 220.

APR FC iza kwakira uyu munsi, ni yo yatsinze kenshi, inshuro  30, yinjiza ibitego 114, mu gihe Rayon Sports yo yatsinze imikino 23 yinjizamo ibitego 106.

Amakipe yombi yanganyije imikino 22.

Rayon Sports ni yo yashoboye gutsinda ibitego byinshi mu mukino umwe ubahuza na APR FC. Yashoboye gutsinda APR FC 5-2 inshuro ebyiri, 1996 na 1997.

Uyu mukino ugiye guhuza APR FC na Rayon Sports ku nshuro ya 76, urabera kuri Stade Amahoro, saa 18h.

Ni umukino uhora ari uw'imbaraga
Ni umukino uhora ari uw’imbaraga
Raoul Shungu Jean Pierre (uri hagati) niwe watoje uyu mukino kenshi
Raoul Shungu Jean Pierre (uri hagati) niwe watoje uyu mukino kenshiRwa

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ohhh!!! sha, ndagukunze kabisa wa munyamakuru wee! ukoze icyegeranyo cyiza cyane kuko ni ubwambere mbonye amakuru nkaya kumukino nkuyu muRwanda kuko nakyaga mbibona i burayi gusa nkibaza icyo twebwe bitunaniza nkakibura kandi burya statistiques nikintu gikomeye cyane ndetse kigira na impacte kuri performance. Naho ubundi wasangaga ari uguhanga kuko ari Rayon na APR gusa ariko nkubu iki cyegeranyo cyakoreshwa no kumotiva abakinnyi nabafana bose muri rusange. Thank you!

Comments are closed.

en_USEnglish