Ibyaha by’ikoranabuhanga byatwaye miliyari 400$. RNP irashimwa kubirwanya
Kakiru – Mu nama y’iminsi ibiri iri guhuza impuguke mu gutahura no kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga; kuri uyu wa 28 Ukwakira umuyobozi muri polisi Mpuzamahanga (Interpol); ishami ryo kurwanya ibi byaha; Sanjay Virmani yavuze ko muri uyu mwaka ibi byaha no kubirwanya byatumye amafaranga asaga Miliyari 400 z’amadolari y’Amerika asohoka. Uyu muyobozi yashimiye uruhare rwa Police y’u Rwanda mu kurwanya ibi byaha mu karere u Rwanda ruhereyemo.
Ni impuguke ziturutse mu bihugu 45 byo ku isi birimo 16 byo ku mugabane w’Afurika ziteraniye i Kigali hagamijwe kubaka ubushobozi n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Muri iyi nama ibaye ku nshuro ya kabiri; Sanjay Virmani uyobora ishami ryo kurwanya ibi byaha muri police Mpuzamahanga (Interpol) yashimiye police y’u Rwanda uruhare rukomeye igira mu kurwanya no guhangana n’ibi byaha.
Uyu muyobozi uvuga muri iyi minsi ikoranabuhanga by’umwihariko ‘internet’ ari nk’inkota y’ubugi butyaye cyane kandi bucyeba impande zombi kuko n’ubwo abatuye isi bayifashisha mu bikorwa bibateza imbere hari n’abaryifashisha bakora ibyaha nk’ubujura no kwangiza isura y’abantu.
Sanjay avuga ko ibi byaha bikomeje kwiyongera kandi no kubirwanya bitwara amafaranga menshi.
Sanjay ati “ ibi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera bituma ubukungu bw’isi buhazaharira, nka Police Mpuzamahanga, tuzi neza ingaruka bigira ku ruhande rw’ubukungu bw’isi; ibi byaha no kubirwanya; muri uyu mwaka byatwaye amafaranga asaga Miliyari 400 z’amadolari y’Amerika.”
Uyu muyobozi uyobora ishami rya ‘interpol’ rirwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rikorera mu gihugu cya Singapore yasabye ibi bihugu byitabiriye iyi nama gushyira hamwe mu kurwanya no guhangana n’ibi byaha.
Jean Philbert Nsengimana Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga wari n’umushyitsi mukuru mu muhango wo gutangiaza iyi nama yavuze ko mu Rwanda ibi byaha bikomeje gukorwa ariko ko Police y’u Rwanda yafashe ingamba igashyiraho ikigo kihariye cyo kubikurikirana.
Minisitiri Nsengimana avuga ko nta mwihariko u Rwanda rufite kuri ibi byaha ariko ko ibikunze kugaragara mu Rwanda ari ibijyanye n’imari ndetse ko hari n’igihe usanga n’uwibwe na we abigiramo uruhare bityo ko abakoresha ikoranabuhanga bakwiye gushishoza no kwirinda.
Ati “ ibijyanye n’imari; hari abakoresha ikoranabuhanga bagira ngo bibe ama banki cyangwa abaturage bagakoresha uburyo butandukanye, akenshi usanga n’abibwa babigizemo uruhare ariko batabizi. ”
Nubwo mu Rwanda ibi byaha bikorwa, nta cyegeranyo kihariye kigaragaza ishusho y’ibi byaha mu Rwanda gusa Minisitiri Nsengimana avuga ko Leta y’u Rwanda yihaye umurongo wo gukora ubushakashatsi kuri ibi byaha no kugaragaza ishusho y’imikoreshereze y’Ikoranabuhanga.
Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru; umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda; CSP Twahirwa Celestin yavuze ko iyi nama izatuma u Rwanda rurushaho kubaka ubushobozi bwo kurwanya ibi byaha nk’urugamba igipolisi cy’u Rwanda cyatangije.
Photos/M Niyonkuru/UM– USEKE
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
3 Comments
Police y’igihugu cyacu ikomeje kwereka amahanga ko ari indashyikirwa kandi ifite ubunyamwuga (professionalism) kuba iri gushimwa n’aamahanga nikomerezaho natwe tuyiri inyuma.
Iyi nama niyo twari dukeneye ngo duhugukirwe ku byaha biikorerwa kuri za mudasobwa, police yacu igomba ku bihashya kandi iyi ni intambwe ikomeye polisi yacu imaze gutera kuba igiye no kwakira iyi nama mpuzamahaganga ya INTERPOL ni intambwe ikomeye tuzi neza ko bazabyitwaramo neza. Kandi nubusanzwe hospitality ni ibintu by’Abanyarwanda
Polisi yacu ikomeje kwesa imihigo! Komeza utere imbere tukuri inyuma
Comments are closed.