Digiqole ad

“Ibisabwa n’irushanwa turabyujuje, kuki tutaryegukana?”- Dream Boys

Itsinda rya Dream Boys rya Nemeye Platini na Mujyanama Claude uzwi nka TMC, bavuga ko niba koko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 uzaryegukana ari uzaba yujuje ibyo risaba, nta kizatuma bataryegukana.

Dream Boys ni rimwe mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda
Dream Boys ni rimwe mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda

Aba nibo bahanzi bonyine bamaze kwitabira iri rushanwa kuva ryatangira, ku nshuro ya kane baryitabira bavuga ko ari ikigaragaza ko akenshi baba bajuje ibisabwa hakiyongeraho no kuba bakunzwe cyane muri muzika.

Mu bitaramo byo kuzeguruka mu Ntara, aba basore babiri bagaragaje ko indirimbo zabo zikunzwe ahatandukanye. Ubu hasigaye igitaramo kimwe ngo havemo abahanzi barindwi hasigaremo batatu bazavamo uwegukana irushanwa. Baganiriye n’Umuseke kuko ibintu bimeze ubu.

Platini ati “Si ukwitaka, ahubwo ibikorwa by’umuntu biravuga. Niba koko iri rushanwa rizagendera ku bisabwa ubu, nta mpamvu n’imwe yatuma tutaryegukana”.

Mu bisabwa ngo umuhanzi yegukane iri rusahnwa harimo kugira abafana benshi biguha amajwi 50%,  uko uririmba bikaguha 30%, uko witwaye ku rubyiniro “stage bikaguha 10%, ikinyabupfura Discipline10%.

Dream Boys basanga ibi byose ntacyo batujuje nubwo ngo irushanwa aba ari irushanwa ushobora gutungurwa kandi na buri wese aba yumva abyujuje.

Mu bitaramo icyenda bya Playback byabaye, na bitatu bya Live bimaze kuba, abahanzi bagera kuri batanu bariagaragaje cyane kurusha abandi, dushingiye ku byagiye bitangazwa n’abakurikirana iri rushanwa ndetse n’ikipe y’Umuseke iba yaryitabiriye.

Abo bahanzi abigaragaje cyane muri rusange abahurizwaho na benshi ni; Jay Polly, Dream Boys, Jules Sentore, Christopher na Senderi.  Ibi twongere kwibutsa ko atari ibitangazwa n’abakemurampaka.

Abafana basabwa n’abahanzi bari mu irushanwa uko ari 10 gukomeza kubashyigikira babatora ku mibare yabo, cyane ko amajwi menshi y’abafana afite 50%.

Mu bahanzi 10 bari guhatana nawe wemeranywa na Dream Boys ko bujuje ibisabwa? Niba atari byo ni inde uha amahirwe?

 

Photo/PlaisirMUZOGEYE/UM– USEKE

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Dream Boys  imana izabashoboze mutsinde mwongere mutsinde ndabakumda cyane

  • Ntabwo mubeshye rwosee turabakunda!!

  • None se ko mutatwibutsa uko babatora?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish