“Ibikorwa by’umuhanzi nibyo byakavuze kuruta uko yivuga”- Riderman
Gatsinzi Emery (Riderman) umwe mu bahanzi bakunzwe n’urubyiruko ndetse n’abantu bakuru muri rusange, aratangaza ko aho kugirango umuhanzi ajye hariya yitake ku bintu byiza yakoze ahubwo ko yagacecetse ibikorwa bikivugira.
Ibi Riderman abitangaje nyuma y’aho mu minsi ishize yagize icyo avuga ku magambo umwe mu ba raperi bakomeye mu Rwanda uzwi nka Bulldogg akomeje gutangaza ko ariwe uyoboye abahanzi bose bakora injyana ya HipHop.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Riderman yagize ati “Burya biba byiza iyo wicecekeye ahubwo ugakora cyane ibikorwa byawe akaba aribyo bivuga kurusha uko wajya hari ukitaka ibigwi.
Kuko ubu igihe tugezemo ni ugukora cyane umunsi ku wundi kandi dukora ibintu bishya bishobora kutujyana ku ruhando mpuzamahanga,ariko mu gihe tugita umwanya twitaka ibyiza dukora cyangwa se twakoze ntaho umuziki wacu wagera”.
Mu bikorwa Riderman avuga ko ateganya gukora mu mwaka wa 2014 harimo gukora ibitaramo byinshi mu ntara ndetse n’amashusho y’indirimbo ziri kuri album aheruka gushyira ahagaragara mu mpera z’umwaka wa 2013, biteganyijwe ko azashyira hanze iyo DVD y’amashusho muri Gicurasi 2014.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
one eyed man!!!
u think u are already there? Nooo!!! reka nabandi bagerageze byose ni ukurapa nyine
Ariko harya ujya kuririmba ngo wakoze iki gituma abantu bamwe bakwanga byari bigezehe?ubu ni wowe wakabaye uterana amagambo na Bertrand kweli cg undi mu rapper?mukore,dufane muve mu magambo.
Kuki mutumva neza ibyo rider yavuze mu rumva hari uwo yigeze avuga afite ukuri ni gute umuntu yitaka nabagiye Europe na za America batavuga uko ni uguteranya abandi bana rata komeza Rider geza nahandi iyo mpano yawe ndavuga hanze y’u Rwanda
Komeza Rider abaca ntege ntukabahe umwanya
Wasubije neza ibikorwa kuruta amagambo oye igisumizi
Urumugabo kweri ndemeye!!usubije neza komerezaho tukurinyuma nabarihanze turagukeneye