Digiqole ad

Ibikomere bya Jenoside ni imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda

 Ibikomere bya Jenoside ni imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda

Fidel Ndayisaba Umunyambanga Nshingabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yavuze ko ibikomere bya Jenoside bikiri byinshi mu mfubyi n’abapfakazi

Mu nama mpuzamahanga ku isanamitima n’imibanire y’abantu yahuje abashakashatsi batandukanye, basanze ibikomere bya genocide ari kimwe mu mbogamizi z’ubumwe n’ubwiyunge.

Eric Mahoro uyobora Never Again Rwanda
Eric Mahoro uyobora Never Again Rwanda

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Never Again Rwanda, uharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, buvuga ko Abanyarwanda 26.1% bagifite ibikomere bya Jenoside, n’ubwo igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kiri kuri 92%.

Eric Mahoro umuyobozi wa Never Again yavuze ko mu bihugu byabayemo Jenoside n’intambara nk’u Rwanda, ubwiyunge bw’abantu bari mu kibazo cyangwa bagiriranye amakimbirane ahanini bujyana n’isanamitima kuko ubwiyunge bw’abantu  ngo ahanini  bureba ku mibanire y’abantu. Isanamitima ni kimwe mu bintu bizaganirwaho muri iyi nama, izarangira kuri uyu wa gatanu.

Ubushakashatsi bwasowe na Never Again, bugaragaza ko mu Rwanda, abantu 80% bahuye n’ihungabana ritewe n’ingaruka za Jenoside naho abandi 20% babashije kubyakira.

Abana bari munsi y’imyaka 18 bahuye n’ihungabana ni 26.1% harimo imfubyi 48% bazibaye mu gihe cya Jenoside. Abagore bafashwe ku ngufu ni 48%, abo bose ngo ni bo muri iki gihe bakigaragarwaho n’ibikomere bya Jenoside.

Ubu bushakashatsi bwa Never Again Rwanda, bugaragaza ko mu gihe cyo Kwibuka Jenoside, abantu barenga ibihumbi 400 bagira ikibazo cy’ihungabana.

Mahoro Eric uyobora Never Again Rwanda, ati “Abantu bagifite ubumenyi buke bwo komora ibikomere bya Jenoside n’ibibazo byo mu mutwe, ni zimwe mu mbogamize natwe tugihura na zo. Kuze na n’ubu turacyafite ikibazo cy’abantu bagifite ibikomere kuko hari abantu baba bumva badafite ubwisanzure tukaba tutaragira n’abaterankunga bafasha gahunda zo komora ibikomere.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidel Ndayisaba avuga ko mu rugendo rw’ubwemwe bw’Abanyarwanda hakiri imbogamizi z’ibikomere bya Jenoside, kandi ngo ibyo bikomere ntibivurwa no kwa muganga, ngo bivurwa no kubana hafi.

Ndayisaba ati “Jenoside yakozwe mu Rwanda ni indengakamere kuko yateje ibibazo haba mu muryango, kuko hari abagize uruhare mu kwica abo bashakanye, abandi bakica abana babo, ibyo byose bikaba ari ibintu bitugoye mu komora ibyo bikomere.”

Yongeyeho ko ibikorwa muri gahunda zo komora ibikomere bigenda bitanga umusaruro kuko muri 2010 abantu bari bafite ibikomere byari biri kuri 11.1%, ubu ngo bageze kuri 4.6% gusa.

Ati “Ibyo ntibivuga ko tugomba kwiyicarira, tugomba gukomeza gufashanya komorana ibikomere kuko mu muryango nyarwanda hakigaragaramo abantu 26.% bafite ibikomere bya jenoside, cyane imfubyi za Jenoside n’abapfakazi kuko bo, abakibifite ni 80%.”

Umwe mu bitabiriye iyi nama, Mukamukwe Enatha yavuze ko urugendo rwo komora ibikomere rwa mugiriye akamaro kuko ngo mu bihe byashize atabashaga kuvuga ibyamubayeho.

Yahuye n’abantu ngo bamuganiriza akabasha kwiyakira, ubu na we yabasha gufasha undi muntu ufite ihungabana akamuvura ibikomere afite.

Fidel Ndayisaba Umunyambanga Nshingabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge yavuze ko ibikomere bya Jenoside bikiri byinshi mu mfubyi n'abapfakazi
Fidel Ndayisaba Umunyambanga Nshingabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yavuze ko ibikomere bya Jenoside bikiri byinshi mu mfubyi n’abapfakazi

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • jenoside yakorewe abatutsi nimbogamizi kubumweno mubwiyunge bwabanyarwanda.

    • Harinibyabaye mbere yayo na nyuma yayo.

  • None abafite ibyo bikomere muvuga ko babangamiye ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda muzabashyirahe????!!!!

  • Ubwo bushakashatsi ndabona buri “negativiste” cyane. Ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda buriho kandi buragenda butera imbere. Abahutu n’abatutsi bagomba kubana mu mahoro kuko ntacyo bapfa uretse ubutegetsi.

    Mu gihe Ubutegetsi buzaba buri mu maboko y’abantu bagize ayo moko yombi ntakizabuza abahutu n’abatutsi kubana mu mahoro. Kandi turasanga iyo ntego yo kutagira uhezwa ku butegetsi, ubu Abayobozi b’iki gihugu bayizirikana bihagije.

    Mu nzego zose za Leta usanga bakora ku buryo abahutu n’abatutsi bose bibonamo, uretse wenda ikibazo kikiboneka mu rwego rwo hejuru rwa gisirikari usanga hinganjemo abo mu bwoko bumwe gusa, ariko naho turizera ko bizakosorwa mu gihe kiri imbere.

    Abanyarwanda rero dukwiye gutuza, tukabana kivandimwe kandi mu mahoro. Tukazirikana ko yaba Umututsi, yaba Umuhutu bose ari ibiremwa by’Imana. Ntawe ukwiye kwica undi amuziza ubwoko bwe.

    Turasaba abanyapolitiki kutongera kudushora mu nzangano no mu ntambara zidasobanutse bashingiye ku nyungu zabo bwite.

  • Guhezabantu mubuyobozi, gufata abatumva ibintu kimwe natwe nk’abanzi bigihugu tukibagirwako nabarabanyarwanda, ngibyo ibikwegera igihugu kumugani wabarundi kandi umunyarwanda wese yabonye isomo ry’amateka.

  • jyewe mbona ubumwe n’ubwiyunge ali ikintu cyagezweho kuli baliya bayobozi aliko ntabwo dufite amadarubindi asoma mu mitima yabo, abo bayobozi bakaba bafite akazi katoroshye ko kwigisha abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge kuko mbona muli iki gihe nta bumwe n’ubwiyunge buhali mu baturage aliko hakaba hali ijanisha lito cyane byagezweho, ibyo bikaba biterwa n’ibikomere bya Genocide mbona byasubiye i bubisi, hali n’abana batabonye iyo Gebnocide ubona nabo byabagizeho ingaruka, bakatubaza buli munsi ngo byagenze bite, kuki,bizagenda bite… ushaka wese azanshake muhe ibitekerezo byanjye ku bulyo burambuye.

    Imana igilire neza u Rwanda n’abarutuye.

  • jyewe mbona ubumwe n’ubwiyunge ali ikintu cyagezweho kuli baliya bayobozi aliko ntabwo dufite amadarubindi asoma mu mitima yabo, abo bayobozi bakaba bafite akazi katoroshye ko kwigisha abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge kuko mbona muli iki gihe nta bumwe n’ubwiyunge buhali mu baturage aliko hakaba hali ijanisha lito cyane byagezweho, ibyo bikaba biterwa n’ibikomere bya Genocide mbona byasubiye i bubisi, hali n’abana batabonye iyo Genocide ubona nabo byabagizeho ingaruka, bakatubaza buli munsi ngo byagenze bite, kuki,bizagenda bite… ushaka wese azanshake muhe ibitekerezo byanjye ku bulyo burambuye.

    Imana igilire neza u Rwanda n’abarutuye.

  • ibyo Mahame avuze n’ukuli, erega Genocide ndebye neza yatangiye muli 1959 noneho rurangiza iba muli 1994, na nyuma ya Genocide YA 1994 bagiye bareba uwacitse kw’icumu ubabangamiye bakamwikiza; nkanjye ubwanjye nyuma ya 1994 nacitse abashakaga kunyica inshuro umunani haliya i kigali.

    ahubwo iyo NEVER AGAIN abayobozi barebe neza itazaba AGAIN AND AGAIN..

  • Izi mbogamizi zibangamiye ubumwe nubwiyunjye bwabanyarwanda zirahari rwose kuko burimuntu mu kababaro ahinduka umwe.Burya mukababaro ubabarana nabo muhuje umubabaro.Abiciwe bagomba gusabwa imbabazi nibagirimana bazazihabwa.Uwiciwe wese ntagomba kurobanurwa uwiciwe mugihe kintambara ndavugabatari barikurrugamba uwiciwe munkambi za Kongo abo bose nabo nimbogamizi zubumwe nubwiyunge mu banyarwanda bose kuko dusangiyigihugukimwe aricyo Rwanda.

  • Ko mwajyaga mutubwira ko ubwiyunge mu banyarwanda ari munange (ko nta kibazo gihari)none ko muhinduye imvugo????

Comments are closed.

en_USEnglish