Ibihangano nibyishyurwe!!nabo bazabyishyurira babimenyakanisha- Ally Soudy
Uwizeye Soudy cyangwa se Ally Soudy ni umwe mu banyamakuru bagize uruhare mu imenyekanishwa ry’ibihangano by’abahanzi nyarwanda. Avuga ko kuba umuhanzi yakwishyurirwa igihano cye ari byiza. Gusa nawe agatekereza uburyo icyo azakora azakimenyekanishamo.
Avuga ko umuziki w’u Rwanda aho ugeze ari ahantu hashimishije ku munyarwanda wese uzi imbaraga zakoreshejwe ngo indirimbo z’i nyamahanga zigabanuke ku ma radiyo.
Ibyo rero bikaba binaha abahanzi ishema ryo kuba batangira gusaruro ku byo babibye ariko bagatekereza imbere cyane aho kwihutira gufata imyanzuro.
Ally Soudy yabwiye Umuseke ko icyemezo cyo gushyira mu bikorwa iyishyurwa ry’ibihangano by’abahanzi ntacyo gitwaye abazakishyura cyane. Ahubwo hakabanje igeragezwa ry’uburyo bizishyurwamo.
Ati “ ntekereza ko icyemezo cyo kwishyuza ibihangano kihutiwe cyane kuruta uko bakabanje gukorwa ama softwares azerekana uburyo ibihangano byacurujwe hirya no hino. Naho ubundi niyo wakwishyura 1 frw ku gihangano riruta ubusa”.
Yakomeje avuga ko mu bihugu birimo Canada, Ubufaransa, Kenya n’ahandi, bashyizeho itegeko ryo gukina ibihangano by’imbere mu gihugu nka 70% mu buryo bwo kubanza gukundisha abenegihugu ibyabo.
Bigoranye cyane kuba umuntu yahita afata itegeko runaka nta geragezwa ry’iryo tegeko yabanje gukora ngo arebe ko ibyifuzwa byazajya mu buryo nta mananiza yandi abaye.
Ally Soudy uri muri Amerika, asanga ukwezi kwa Nyakanga 2017 atariho hagashyizweho igihe ntarengwa cyo gutangira kwishyura ibihangano by’abahanzi ku babikoresheje. Ahubwo aribwo wenda iryo geragezwa ryagatangiye.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW