Digiqole ad

Ibigo by’amashuri bidafite ubwiherero bwiza bizabihanirwa- Ndayisaba

Kuri uyu wa Kane, mu muhango wabereye muri Hoteli Hilltop I Remera yahuje  abakuru b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’uburezi, umuyobozi mukuru w’Umujyi wa Kigali Fidèle Ndayisaba yaburiya abakuru b’ibigo by’amashuri ko mu igenzura rizatangira mu mezi macye ari imbere, ikigo bazasanga gifite ubwiherero budakwiye, umuyobozi wacyo azabihanirwa.

Fidele Ndayisaba Umuyobozi mukuru w'Umujyi wa Kigali
Fidele Ndayisaba Umuyobozi mukuru w’Umujyi wa Kigali

Igikorwa nyamukuru cy’uyu muhango cyari ugehemba ibigo byahize ibindi mu gitanga uburere( isuku, inyubako zikwiye, n’imyitwarire y’abanyeshuri…)n’ubumenyi mu myaka w’amashuri ushize.

Mu ijambo yatanze atangiza uyu  muhango, Mayor Fidèle Ndayisaba yavuze ko isuku mu mashuri y’Umujyi wa Kigali igifite byinshi byo kunozwa harimo gushishikariza abana kudata impapuro n’amakaramu aho babonye hose, kwita no gusukura n’ubwiherero n’ibindi.

Yaburiye abayobozi b’ibigo byo mu Mjyi wa Kigali ko mu igenzura rizakorwa mu mashuri yose ikigo bazasangana umwanda cyane cyane mu bwiherero, umuyobozi wacyo azabihanirwa bikomeye.

Yishimiye urwego n’isuku iriho  mu mashuri ariko yongeraho ko ari igikorwa gikwiye kongerwamo ingufu umunsi ku wundi bityo bigacengera mu banyeshuri bakiri bato.

Yagize ati: “ Mwite ku mashuri yanyu atazabasenyukana bityo bikabasaba ingengo y’imari nyinshi mu kuyasana”.

Tumukunde Hope ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu  Mujyi wa Kigali yibukije abarezi ko abana  barera cyangwa babyaye bakwiriye kubatoza umuco wo gusoma bakaba ‘smart’ mu mitwe yabo.

Mayor Ndayisaba yakomoje ku ireme ry’uburezi ritifashe neza mu mashuri y’u Rwanda avuga ko ari ikintu gihesha uburezi isura mbi kandi ko ngo ibi bitangirira mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ati: “Abakoresha binubira ko abakozi benshi nta bumenyi buhagije baba bafite mu mirimo bakora.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Haberamungu Mathias wari umushyitsi mukuru nawe yunze mu rya Mayor Ndayisaba avuga ko ireme ry’uburezi rikwiye kungerwamo ingufu ariko agasanga hari ikibazo cy’abanyeshuri n’abanyarwanda muri rusange badasoma ibitabo.

Yagize ati: “ Abanyarwanda benshi aho gusoma ibitabo bisomera agacupa.”

Mu bibazo byabajijwe n’abarimu harimo ko isuku nke irangwa mu mashuri iterwa n’amazi make aboneka mu bihe bitandukanye.

Mu muhango nyirizina wo guhemba ibigo byahize ibindi mu gukora neza, hahembwe ibigo bya mbere mu byiciro bitandatu.

-Mu cyiciro cy’amashuri y’incuke yigenga, hahembwe ikigo cya Nyandungu Great Lakes.

– Mu cyiciro cy’amashuri y’incuke ya Leta, hahembwe  Groupe Sainte Famille,

– Mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye yigenga, hahembwe Ecole Chretienne de Kigali,

-Mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye ya Leta, hahembwe Ecole Secondaire de Kanombe,

– Mu cyiciro cy’amashuri icyenda yibanze ku bana bose(Nine Years Basic Education) hahembwe Groupe Scolaire Saint Vincent de Parotti,

– Mu cyiciro cy’amashuri y’imyuga, hahembwe ishuri SOS Technical School.

Buri kigo  cyagenewe igikombe n’amafaranga angana na miliyone eshanu y’u Rwanda.

Iki gikorwa ngarukamwaka cyo guhemba ibigo byitwaye neza cyabaye ku nshuro ya kabiri mu bigo by’amashuri yo mu Mujyi wa Kigali.

NIZEYIMANA Jean Pierre

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish