Digiqole ad

I Wembley ni kure cyane ku Mavubi U 23

Inzozi z’amavubi zashiriye mu kurota

Izari inzozi ku mavubi U 23 byarangijwe n’intsinzwi y’igitego kimwe ku busa yatsinzwe na Chipolopolo ya Zambia kuri Stade Amahoro amavubi kuri iki cyumweru imbere y’abafana bake bari babashije kwitabira uyu mukino.

Igice cya mbere cyari gifunze ku mpande zombi, ariko amavubi agakora ikosa ryo kutibuka ko afite umwenda w’ibitego 2 yatsindiwe i Lusaka, Migi, Adolphe, Iranzi, Tuyisenge Jacques na Bakame bongewe muri iyi kipe yashaka tiket yo kujya i Wembley mu bwongereza mu mikino Olympique ntacyo bagaragaje bari bitezweho.

Mu gice cya kabiri, nibwo amavubi yagerageje gukanguka ariko yariyo mahirwe make yabo kuko ku munota wa 60 agakosa gato kakozwe na defense y’u Rwanda kakosowe na Felix Nyainde ku ishoti rikomeye Bakame atamenye aho rinyuze, ibyari inzozi zo gutsinda 3-0 byasabwaga biba bibaye ibihuha kuko noneho basabwaga 4 mu minota 15, abafana niko gutangira kwifanira Zambia yagaragazaga ubushake n’umukino mwiza.

Byarangiye nta gihindutse maze amashyi ku bafana ahabwa n’ikipe ya Zambia. Benshi bavuze ko uyu mukino n’ubundi utajyaga guhira u Rwanda nyuma y’uko abashinzwe kuvuza indirimbo z’ibihugu babuze indirimbo y’ubahiriza igihugu barimo, ahubwo bakabona iyubahiriza igihugu gishyitsi Zambia. Zambia ikaba ibonye Ticket yo kujya mu matsinda aho urugendo ruzakomeza bashakisha izahagararira Africa mu mikino Olympique izabera i Londres mu 2012.

Fabrice Tuyishimire
Umuseke.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish