Digiqole ad

I Buruseri harimo kubera inama ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20

Batangira inama ku gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 20, abitabiriye iyi nama irimo kubera i Buruseri mu gihugu cy’Ububiligi bafashe umunota wo kwibuka abazize Jenoside zitandukanye zabereye ku Isi barimo n’u Rwanda  bagamije kurwanya no gukumira ubwicanyi nk’ubu .

Didier Reynders Minisitiri w'ububanyi n'amahanga mu Bubiligi
Didier Reynders Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Bubiligi

Iyi nama mpuzamahanga ije mu gihe habura iminsi mike kugira ngo u Rwanda rutangire kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.

Didier Reynders, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri iki gihugu ageza ijambo ku banyepoliti n’abanditsi batandukanye bari bitabiriye iyi nama yagize ati:”Reka noneho ubu bushake tubushyire mu bikorwa turwanye Jenoside ndetse tunihanize abashobora kuyikurura, tuzirikana inzirikarangane zayizize”.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye(UN) Bani Kimoon wari witabiriye iyi nama yashimiye abaturage b’igihugu cy’Ububiligi kuba bateguye iki gikorwa  maze ababwira ko bagomba gufata umwanya bagasubiza amaso inyuma bakibuka  inzirakarengane zazize Jenoside.

Yakomeje avuga ko bagomba guharanira guhora bibuka abazize Jenoside ndetse banaharanira ko itazongera kubaho ukundi.

Ban Kimoon yavuze ko TPIR urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ndetse n’inkiko z’imbere mu gihugu byagerageje gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside.

Yakomeje avuga ko kuba ari ikimwaro gikomeye kuri UN kuba nta cyo yakoze ngo ihagarike Jenoside yakorewe Abatutsi yanarangize akanakura ingabo zibungabunga amahoro k’ubutaka bwarwo. Agira ati:” No muri Srebrenica nta kintu yakoze gusa turimo kugerageza gukura isomo mu gutsindwa kwacu”

avuga ko inkiko zashyiriweho icyahoze ari Yougoslavie, Cambodge na Sierra Leone zagarageje ubutumwa buvuga ku  kurwanya umuco wo kudahana. Avuga ko Sierra Leone yo yatangiye gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge  no guharanira amahoro.

Muri Mata 1994 mu Rwanda habaye Jenoside, maze mu gihe cy’iminsi 100 hapfa  Abatutsi basaga miliyoni imwe. Intego nyamukuru iyi  Jenoside nk’uko ikinyamakuru Euronews dukesha iyi nkuru kibitangaza ngo yari  iyo gutsemba ubwoko bw’Abatutsi.

Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko urupfu rw’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana ari rwo  rwabaye imbarutso ya Jenoside yo mu Rwanda maze abahutu batangira kwica Abatutsi nk’uko byari barataguwe.

Iyi Jenoside yatumye Abanyarwanda benshi bahunga igihugu bajya  gushaka ubuhungiro mu bihugu bituranye n’u Rwanda birimo  Congo, u Burundi na Uganda. Ikinyamakuru Euronews kivuga ko benshi mu Banyarwanda bahunze bishwe n’ibyorezo bitandukanye birimo icy’impiswi.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish