Digiqole ad

Huye: Ambasaderi wa USA yahaye impamyabumenyi abize gusoma bakuze 614

 Huye: Ambasaderi wa USA yahaye impamyabumenyi abize gusoma bakuze 614

Kuri uyu wa kane Ambasaderi Erica Barks-Ruggles wa USA mu Rwanda hamwe na Guverineri Alphonse Munyantwali w’Intara y’Amajyepfo batanze impamyabumenyi mu gusoma no kwandika ku babyize bakuze bo mu karere ka Huye bagera kuri 614 bose hamwe. Guverineri Munyantwali avuga koi bi bigaragaza umubano mwiza w’Amerika n’u Rwanda.

Abarangije amasomo y'amezi atandatu bagaragaje, mu ikinamico, uburyo kutamenya gusoma no kwandika byari inzitizi y'iterambere ryabo
Abarangije amasomo y’amezi atandatu bagaragaje, mu ikinamico, uburyo kutamenya gusoma no kwandika byari inzitizi y’iterambere ryabo

Aba ni abasoje ikiciro cya gatandatu cy’aya masomo atangwa ku bufatanye bwa Leta ya USA biciye mu kigo cyayo gifasha iterambere mpuzamahanga (USAID) mu mushinga witwa EJO HEZA wa Global Communities.

Muri iki kiciro cya gatandatu abarangije amasomo bahabwa mu mezi atandatu, bose hamwe ni 5 829 bize gusoma, kubara no kwandika bakuze bo mu turere umunani. Muri bo 614 ni abo mu karere ka Huye. Naho mu myaka itanu (5) ishize abarangije muri iyi gahunda bose bagera ku 38 000.

Valens Mukiza umwe mu barangije wahawe impamyabushobozi ufite imyaka 49 yavuze ko kuva aho amenyeye kubara, gusoma no kwandika byamujijuye, agahita ajya mu ishuri rimwigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, ibintu ngo byahoze ari inzozi ze akiri muto. Ubu afite impushya zo gutwara imodoka za A,B na D.

Mukiza ati “Nta terambere nabonye nko kumenya gusoma no kwandika, nari mu bujiji bukomeye, niyo mpamvu numva nta munyarwanda mukuru ukwiye gusigara atazi gusoma no kwandika.”

Guverineri Alphonse Munyantwali avuga ko iyi ari intambwe ikomeye mu buzima bw’aba bantu bize bakuze, avuga ko ari icyerekezo cy’igihugu mu burezi kugira igihugu kirimo abantu benshi bazi gusoma no kwandika n’abize kuko ngo ari umusingi wo kwiteza imbere.

John Ames, Umuyobozi mukuru w’umushinga ‘USAID’s Ejo Heza’ mu Rwanda, yashimiye Itorero rya ADEPR mu Rwanda kuko ngo ari ryo ribafasha mu bikorwa byose kuko abasaga ibihumbi umunani (8000) bigishijwe n’iri torero.

John Ames yagize ati “Ntitwabigishije gusoma,kwandika no kubara gusa, ahubwo twabahuguye n’uburyo bakwikura mu bukene, tukaba dufite amatsinda asaga 400 abafasha kubungabunga umutungo wabo no kwiteza imbere mu turere umunani dukoreramo two mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba

Ambasaderi Erica J. Barks-Ruggles wa USA mu Rwanda we yashimiye Politiki y’uburezi budaheza ya Leta y’u Rwanda.

Ati “Ni byiza ko Leta yashyizeho imiyoboro ifasha Abanyarwanda kuva mu bujiji, ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi ni igikorwa cyiza bigaragara ko kizageza igihugu n’abaturage bacyo ku iterambere rirambye”.

Mu bahawe izi mpamyabumenyi ukuze kurusha abandi afite imyaka 69, akaba avuga ko yishimiye ko yajijutse nubwo gutangira kwiga bitari bimworoheye

Uyu mushinga wa ‘USAID’s Ejo Heza” uzasoza ibikorwa byawo mu mpera z’uyu mwaka wa 2016. Ubu ukorera mu mirenge 105 yo mu turere Iburengerazuba n’Amajyepfo.

Abarangije bavuze ko ubu amasomo bahawe yatumye biteza imbere muri byinshi kandi bajijutse cyane kubwo kumenya gusoma, kwandika no kubara
Abarangije bavuze ko ubu amasomo bahawe yatumye biteza imbere muri byinshi kandi bajijutse cyane kubwo kumenya gusoma, kwandika no kubara
Amb. Erica aha impamyabumenyi umwe mu barangije bakuze
Amb. Erica aha impamyabumenyi umwe mu barangije bakuze

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish