Digiqole ad

Huye: Abana 160 bari guhugurwa ku muco Nyarwanda

 Huye: Abana 160 bari guhugurwa ku muco Nyarwanda

Kubyina imbyino Nyarwanda bamaze kubigiraho ubumenyi

Mu nzu ndangamurage y’u Rwanda I Huye, abana n’urubyiruko bagera kuri 160 bari mu biruhuko bari guhugurwa ku muco nyarwanda n’ibindi byaranze u Rwanda rwo hambere. Aba bari hagati y’imyaka 10 na 20 bavuga ko ibi bizabafasha kumenya amateka bakayubakiraho u Rwanda rw’ejo no gusigasira umuco nyarwanda.

Kubyina imbyino Nyarwanda bamaze kubigiraho ubumenyi
Kubyina imbyino Nyarwanda bamaze kubigiraho ubumenyi

Uru rubyiruko rwerekanye ko rumaze gusogongera ku byo bamaze kwiga, bagaragaje bimwe mu byo bamaze kwigishwa nk’indirimbo; imivugo n’ibindi.

Bavuga ko uretse kumenya ibyaranze abo bakomokaho, izi nyigisho zizanabafasha kwiteza imbere dore ko bariho banigishwa ubukorikori butunze benshi muri iyi minsi.

Decenda Umutesi w’imyaka 12 avuga ko muri aya mahugurwa yamufashije kuvumbura ko yifitemo impano yo kuririmba bityo ko ashobora kuzayibyaza umusaruro.

Bagenzi be kandi na bo bemeza ko aya mahugurwa yatumye bivumburamo impano bafite, bakavuga ko mu gihe kiri imbere bashobora kuzazagura zikabafasha kwiteza imbere bakanateza imbere igihugu cyababyaye.

Umuyobozi ukuriye ishami ry’ubushakashatsi mu nzu ndangamurage y’u Rwanda, Karangwa Jerome avuga ko ubu buryo bwo gufata abana mu biruhuko babikora mu rwego rwo gukundisha abana b’u Rwanda umuco w’abasekuru.

Avuga ko inyigisho baha aba bana bashobora kuzifashisha mu kuvumbura impano bafite ku buryo bazazikoresha mu mishanga yabateza imbere.

Miss Rwanda w’umurage 2016,  Mutesi Jane wari wifatanyije n’aba bana, avuga ko kwigisha abana bakiri bato ari ugutegura u Rwanda rw’ejo kuko ari bo baba bitezweho kuzamura igihugu cyabo

Abana bamaze iminsi igera kuri 5 biga imirimo itandukanye mu nzu ndangamutrage y’ u Rwanda bamaze kumenya byinshi nko kuba hari abana b’imyaka 10 bamaze kumenya kuvuga amazina y’inka; guhamiriza; kubyina; uririmba. Insanganyamatsiko iragira iti « umuco wanjye-ishema ryanjye.»

Mbere yo kugaragaza ibyo bamaze kunguka babanje imyiyerekano y'akarasisi
Mbere yo kugaragaza ibyo bamaze kunguka babanje imyiyerekano y’akarasisi
Abana batojwe byinshi ku muco wo hambere
Abana batojwe byinshi ku muco wo hambere

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE

en_USEnglish