Digiqole ad

Gushyiraho umushahara fatizo mu kazi ko mu Rwanda biracyaganirwaho

 Gushyiraho umushahara fatizo mu kazi ko mu Rwanda biracyaganirwaho

Uwizeye Judith Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (Imvaho Nshya)

*Umushahara fatizo (minimum wage) uzashyirwaho hagendewe ku mwuga umuntu akora,

*Bizakemura ikibazo cy’abantu benshi bakoreraga intica ntikize.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku myiteguro y’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurirmo wizihizwa tariki ya 1 Gicurasi, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yavuze ko umushahara fatizo ku isoko ry’umurimo mu Rwanda, bikiri ku rwego rw’ibiganiro ariko ngo bidatinze ibiganiro bizaba birangiye, ushyirweho mu bikorera kandi itegeko ryubahirizwa.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 21 Mata
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 21 Mata

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Hon. Judith Uwizeye ko kwizihiza Umunsi w’Umurimo bizabanzirizwa n’icyumweru cy’Umurimo kizatangira tariki ya 25 Mata 2016. Kuri iyo tariki n’iya 26 Mata i Kigali hazateranira inama iri ku rwego rw’Akarere aho abakozi ba Leta n’abo baturutse mu bihugu bya mu karere bazaganira ku murimo.

Tariki ya 28 Mata ngo hazaba urugendo rwo gusura uruganda rukora ibyuma mu Bugesera, mu rwego rwo kugenzura ubuzima n’umutekano by’umukozi. Bukeye hazaba urugendo rwo kuzirikana umurimo uharanira inyungu ruzava ku masangano y’umuhanda ku Kimihurura, rwerekeze kuri Stade Amahoro ahazaba gusoza irushanwa mu mikino y’intoki (Volleyball na Basketball).

Tariki ya 30 Mata mbere y’Umunsi mpuzamahanga nyirizina, hazaba umuganda na wo uzatangirwamo ubutumwa butandukanye. Uyu munsi uzizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Duteze imbere Umurimo utanga umusaruro, Dushyigikira ba Rwiyemezamirimo mu Rubyiruko”.

Muri iki kiganiro nyuma yo kugaragaza ko umubare munini w’Abanyarwanda bakora akazi ariko katinjiza amafaranga angana n’imbaraga batakaje, abanyamakuru babajije Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, impamvu mu Rwanda hatariho umushahara fatizo mu kazi.

Minisitiri Uwizeye yagize ati “Ntabwo Leta yatinye gushyiraho umushahara fatizo, irahari, ikibazo ni uko ari iya kera. Leta iyo iza kuba itinya gushyiraho umushahara fatizo ntiyari gushyiraho uwo ushaje, ahubwo gushyiraho umushahara fatizo bisaba ubwumvikane bw’abantu benshi, kuko umushahara fatizo ushobora guhindura ubuzima bw’igihugu mu kanya nk’ako guhumbya kubera urupapuro gusa.”

Yavuze ko ushyizeho umushahara fatizo bitaganiriweho n’inzego nyinshi bishobora gutuma ifaranga ry’igihugu rita agaciro.

Ati “Ushobora gusanga wihanitse, abahembwa bahembwe umushahara munini amafaranga akaba menshi ibintu bigata agaciro. Ikindi ni uko umushahara waba mwinshi abakoresha bakananirwa kwishyura abakozi, isoko ry’umurimo rikadindira.”

Hon Uwizeye Judith yavuze ko no kuba uyu mushahara fatizo utarajyaho nta kintu gikomeye gipfa kuko ngo isoko ry’umurimo ubwaryo risa n’aho ryishyiriraho umushahara fatizo.

Ati “Ikintu twakwirinda gukora ni uguhubuka kugira ngo hatagira ingaruka mbi ziterwa n’umushahara fatizo, ariko bitavuze ko utazajyaho. Turacyari mu biganiro n’inzego ngo turebe ko umushahara fatizo wagirira Abanyarwanda akamaro aho kugira ngo utubere umutwaro, ariko turizera ko mu gihe cya vuba bizaba byarangiye.”

Minisitiri Judith Uwizeye yavuze ko itegeko ry’umushahara fatizo rizareba abo mu nzego z’abikorera gusa.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Samuel Mulindwa asobanura umushahara fatizo nk’amafaranga make ashoboka umuntu atagomba kujya munsi mu mwuga runaka akora mu nzego z’abikorera.

Yavuze ko ayo mafaranga azagenwa hagendewe ku mwuga runaka, nko kuba umuntu yaba akora mu bijyanye n’ubuzima, ubuhinzi, ubucukuzi, ubucuruzi, ubwubatsi, n’ibindi ndetse no mu kazi katanditse.

Agendeye ku bushakashatsi buheruka gutangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku mireho y’Abanyarwanda (EICV4) yagaragaje ko mu Rwanda ubushomeri ari 2% mu gihugu hose.  Mu cyaro ngo ni 0,6% mu mijyi ni 9% naho muri Kigali gusa ni 11%.

Yavuze ko mu Rwanda abakora bagera kuri 31% bakora amasaha make adahagije hagati ya 10 na 20 ku cyumweru, abagera kuri 41% bakora imirimo y’ubuhinzi, bahingira abandi mu gihe abihingira bakora amasaha make ari 39%.

Ubu bushakashatsi kandi ngo bunagaragaza ko abana batarageza imyaka y’ubukure bakora mu ngo z’abantu cyangwa bakoreshwa imirimo batemerewe ari 5,5%, muri bo abagera kuri 2,5% ngo bakoreshwa imirimo mibi cyane.

 

Abakoresha abana mu ngo zabo baburiwe

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo avuga ko mu gihe gitoya ikintu cyo gukoresha mu ngo abana batujuje imyaka y’ubukure kigiye guhagurukirwa cyane.

Ati “Abantu bakoresha abana mu ngo zabo ni ikibazo tugiye kwitaho mu buryo bw’umwihariko kandi Abanyarwanda bose bazabibona ko twakitayeho, ndagira ngo mbamenyeshe ko abakoresha abana hari amategeko atyaye yo kubahana ntabwo tuzatinya kuyakoresha ngo duhane abakoresha abana mu ngo zabo.”

Ati “Abantu bakiteho, amategeko arahari agiye gukurikizwa mu buryo bwa nyabwo kugira ngo iki kibazo gicike burundu.”

Umuyobozi Mukuru mukuri ushinzwe Umurimo muri MIFOTRA, Alexandre Twahirwa avuga ko ikibazo cy’abakozi bo mu ngo, ahanini ari na bo bakunze gukoreshwa batujuje imyaka, Leta itacyirengagije, ahubwo ngo hari ikibazo cy’abantu bakora mu mirimo itanditse no kumenya uko barengerwa, akabasaba kujya mu mashyirahamwe.

Yagize ati “Turakangurira abakozi bo mu ngo kwishyira mu mashyirahamwe, kugira ngo igihe barenganyijwe, amashyirahamwe dukorane, kuko nka Leta kubarenganura batari hamwe biratugora.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • IKIBAZO CY’ABAKOZI BO MU RUGO KIROROSHYE; LETA IBISHATSE YATEGEKA BURI MUKORESHA GUHEMBERA UMUKOZI WO MU RUGO KURI BANK CYANGWA UMURENGE SACCO. MBABWIJE UKURI KO IKIBYIMBYE CYAHITA KIMENEKA KANDI AMAKURU YOSE ISHAKA YAHITA IYABONA. RWANDA REVENUE NAYO IZABITEGEKE ABANTU BOSE BAFITE AMAZU BAKODESHA (RWIHISHWA) MAZE IREBE KO ITAZAHUNGUKIRA BYINSHI!

  • KONGERA UMUSHAHARA JYEMBONA BISHOBORA GUTERA IBIBAZO (GUTESHA AGACIRO IFARANGA,…) AHUBWO LETA NIREBE UKO YAKOROHEREZA UBUZIMA ABAKOZI (MIDDLE CLASS) BABONE AMAZU, IBIBANZA, AMAMODOKA, MOTO, KURI MAKE; BITUMA UMUNTU UFITE AKAZI ATEGURA AVENIR NEZA. (NAHO UBUNDI TODAY USANGA UMUNTU AKORA MU KIGO GIKOMEYE ARIKO ATATINYUKA NO KWIGURIRA IFUNGURO RYA SAA SITA AHUBWO AGAHITAMO NKA KA CAPATI N’ICYAYI)

  • Oya, ministre we, banza ukemure ikibazo cy’abana b’abahungu ubu bari mu nda y’isi (mu birombe bitandukanye mu gihugu) ngo baracukura amabuye, ku buryo bamwe ubu basigaye barabaye abatinganyi ku myaka 10~15 kubera ibyo bisaza babana nabyo muri iyo myobo. Banza kandi ujye mu mirima y’ibyayi hirya no hino uvanemo bariya bana bataye ishule birirwa basoroma amababi (yitwa icyayi) yo koherereza abazungu i London ngo bashimishe akanwa kabo, hanyuma nurangiza ukomerereze mu ngo urebe n’abo bababashije kubona akazi ubagenere uwo umushahara-fatizo numva urimo wanga gushyiraho useta ibirenge. Muzageza he na incompetence kweli ?

    • @ Rwasamadongo

      Ariko ibyo bintu byose utondekanyije wumva ari inshingano z’iyi Ministry gusa mbere yo kwita Minister incompetent? Biriya ni ibintu bireba politiki y’umurimo muri rusange kandi amategeko arahari. Ikibura ni ugukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya buri munsi kandi ibyo ni inshingano z’inzego z’ibanze, Polisi, etc.
      Naho ibyo umushaara fatizo byo abantu bakwiye kubigenza buhoro kuko sicyo kibazo nyamukuru! Ikibazo ni uguhanga imirimo naho igihugu cyazakwisanga na ya yindi micye iboneka uyu munsi ibaye ingume kubera umushahara washyizweho abakoresha ukababera umusaraba!

      • Nkunze ko rwose nawe wivuguruje. Uragaya igitekerzo cy’uriya ariko nawe ugahita uvugo ko ngo “biriya bireba politiki y’umurimo”. None njye ndabanza ngo ninde ushyiraho iyo politiki y’umurimo uvuga, ni nde se uyishyira mu bikorwa, ninde ukurikirana ngo areba niba politiki y’umurimo yashyizeho yaragenze neza ?

        Police se niyo izajya mu mirima y’icyayi, police niyo niyo izajya mu birombe? Iyo bahamagaye i Busingye i Geneve kwisobanura se ni abayobozi b’ibanze bajyayo ? Isubize ibi bibazo n’urangiza urasanga wa mugani nawe uri incompetent.

        • @ Vestine

          Mbere yo gushyanuka wita abantu bose incompetent wagombye kumenya ko iyo politiki y’umurimo ihari kandi isobanutse, harimo no kurinda abana imirimo ivunanye. Niba wumva MIFOTRA ariyo izamanuka ikajya mu mirima y’ibyayi no mu birombe mugihe hari inzego z’ibanze zigomba gukurikirana ibyo bibazo, harimo n’abana bata amashure, waba ahubwo ufite ikibazo gikomeye!

          • @Kalisa, ariko icyo kintu kitwa “inzego z’ibanze” cyahindutse urusika rwo kwikingamo ni igiki ko kidasobanutse ? Gikorera nde, ninde ugiha amabwiriza, kigenzurwa nande ? Ko na minister bamubaza ikibazo agahita avuga ngo ni Local Gov, ifite ikibazo..iyo local ko njye ntayumva ni igiki ?

            Politiki y’umurimo niba ihari yagombye kuva mu mpapuro ikajya mu bikorwa akaba ariho tuyirebera, tukamenya niba inakora (itanga ibisubizo) nibyo byatwemeza ko isobanutse koko. Politiki y’umurimo se igendera kuri minimum wage yo ku muri za 1970 ubwo ntiwumva uko imeze wowe.Ni hatari.

    • Ese Rwesamadongo ko uvuga ibyo mu birombe ukabibwira MIFOTRA kuki utabibwiye na MINIRENA (Ngirango niyo inafite iby’amabuye y’agaciro mu nshingano). Ibyo bindi uvuze nabyo bizakurikiraho nonese umwana aravuka agahita yuzura ingobyi? Iterambere ni urugendo ntabwo bihita biza ako kanya. Ariko iyo uvuze ngo ni “incompetence” ubwo uba ushatse kuvugako H.E Wamushyizeho ariwe utareba kure? Mwagiye mugira amagambo ameshe mukareka kuhondagura ibigambo bidafututse? Ni wowe incompetent!

      • Banza umenye inshingano z’inzego z’igihugu cyawe. MINIRENA ishinzwe MINING ariko siyo ishinzwe LABOR, MIFOTRA ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo (LABOR). Iyo rero abana bakabaye bari mu ishule bakoreshwa imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye, bakagera n’aho bandurirayo ingeso mbi zitabaga mu muco nyarwanda (na SIDA rugeretse) wowe uherahe uvuga ko wumiwe ?

        President rero kuba yashyiraho minister, ntibivuze ko abantu badashobora kumunenga bitewe n’uko ibyo bamwitezeho babona atabikora, ni nayo mpamvu na President we ubwe abahindura, urabizi ko nta nta mezi 3 yari yashira avanyeho GAsinzigwa kubera incomptence nawe, urahera he wowe umuvuguruza ? None se incomptence ibonawa n’uwahaye umuntu akazi gusa cg ahubwo abagenerwa bikorwa nabo bagombye kuba bayibona ?

  • MUZAGERE MU BIGO BY’ABIKORERA MUREBE UKO UMUKOZI AFATWA MUZUMIRWA ,NI GUTE UMUKORESHA ABESHYA ABANTU NGO ICUMBIKIRA ABAKOZI AKANABAGABURIRA MAZE BOSE BAJYA KWIPIMISHA IGISUBIZO CYA MUGANGA KIKABA KO BOSE FAFITE UMWANDA MUMARASO.NAKUMIRO PEEE

  • Ikibazo nyamukuru ntabwo ari ugushiraho ingano y’umushahara-fatizo (Minimum wage). ikibazo ahubwo abo bayobozi bacu bakwiye kwitaho cyane, ni ukurema uburyo n’ubushobozi mu bantu hanyuma bakanarema imirimo,ku buryo haboneka akazi ku bwinshi. noneho abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, bakabona akazi gatangwa n’umukoresha gatanga umushahara, cyangwa se akazi umuntu yihangiye kamwinjiriza inyungu (umushahara) ku buryo ntawe ubaho adafite uburyo bwo kwibeshaho we n’umuryango we.

    Ibyo nibigerwaho, ahasigaye umushahara-fatizo ntabwo bizaba ari ikibazo, kuko isoko ry’umurimo ubwaryo ryishyiriraho ingano y’umushahara-fatizo ugasanga byikoze. Ibyo bya “determination of Minimum wage” ni za “theories” z’abagashize, yego nziza, ariko ku bishyira mu bikorwa muri ibi bihugu byacu bigomba ubushishozi n’ubusesenguzi bihagije.

  • Ndabashimiye mwese abagize icyo muvuga ariko muzibuke abacunga umutekano wa magereza.mwibukeko bahembwa make kdi nabo bakozi bo mungo bakabakenera.biragora kubona uko uyobora ibyo bibazo byose LETA NITUBERE MASO UBUNDI MUREKE GUPFA UBUSA.KUKO NAHO BATABIKORA TWAKORA KUKO DUKUNDA IGIHUGU.

  • NIGUTE MWAVUGA NGOMWONGEJE ABAKOZI AMAFRANGA YATA AGACIRO?UB– USE MWARIMU ABAYEHONEZA?

  • PORISI KOBAYONGEJE,BYATEYE IKIHE KIBAZO?ABAKOZI BOSE BAKORERA KURI NIVAUX A2 MUBONGEZE.NAHUBUNDI INDWA ZITERWA NOKURYANABI ZIRATURANGIZA.

  • Mbona igisubizo inzego z’igihugu cyacu zaracyishe kera. Hakagombye kuba haragenzuwe izamuka ry’ibiciro ku masoko, rikajyana n’izamuka ry’imishahara n’ubuzima bw’abakozi cyane cyane abitwa abakozi ba leta.

    Kuko niba isukari igura 1000/kg; umuceri ukagura 500FRwf/kg;… amashuri agahenda uko ahenda hirya no hino; Umwarimu agihembwa amafaranga atanakodesha icyumba kimwe; aho niho hakwiye gushyirwa imbaraga. Hakwiye kwibazwa kuki abantu bose kera babwiraga abana babo kwiga ubwarimu? bahebwaga 16500Frw, ariko yahuraga n’ibiciro byariho icyo gihe bakabaho neza.

    Njye mbona bakwiye kumanura Imishahara y’abantu bahembwa za miliyoni baba abakora mu ma boards, ministeri, ingabo, polices, … hakazamurwa imishahara y’abantu bato bato barimo abarimu, abasirikare bato, abaporisi bato,… ari nabyo bitera ubusumbane bukomeye mu buzima bw’abenegihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish