“Gukorana umuhate nibyo bituma abaguca intege batsindwa”- Ally Soudi
Uwizeye Ally Soudy wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru, umuhanzi ndetse n’umushyushya rugamba “MC”, ngo mu gihe cyose uhaye abaguca intege umwanya ntaho ushobora kugera. Ahubwo gukorana imbaraga mu byo urimo byose nibyo bizatuma bacika intege.
Ally Soudy yatangiye umwuga w’ ubunyamakuru mu mwaka 2007 ubwo yigaga muri NUR atangira nk’ umunyamakuru wimenyereza umwuga kuri radiyo ya Kaminuza yitwa Salus.
Aza kumenyekana cyane ubwo yakoraga ikiganiro gitambuka ku Isango Star kitwa “Sunday Night Show” ubwo yakoranaga na Mike Karangwa ndetse na Isheja Sandrine.
Mu minsi ishize Ally Soudy yashyize status ku rubuga rwe rwa facebook avuga ko zimwe mu nzozi afite ari ukuzaba MC muri MTV Awards, nyuma abantu baza gutanga ubutumwa bavuga ko yibeshya abandi bamutera imbaraga.
Ku itariki ya 20 Nzeri 2014 uyu mushyushya rugamba niwe wari uyoboye ibirori bya Rwanda Day byabereye i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho na Perezida Paul Kagame yari ari.
Ku butumwa Ally Soudy yatambukije nyuma y’icyo gitaramo yagize ati “Nyamara ntugacike intege muri buri kimwe cyose ukora, hari n’igihe uzahura n’abaziguca bakubwira ngo iki ntigishoboka, Nyamara iyo ukora cyane ugaharanira kugera ku nzozi zawe niho uzahura n’ijwi nyuma rikubwira ngo byose birashoboka!
Maze nawe nyuma ubyine wishimye, wemye, byakurenze ugira uti uziko byashobotse wana!!!! Ndashimira buri umwe umba hafi, buri wese uhora yumva ko Ally Soudy yava kurwego rumwe rw’ubuzima akagera kurundi.
Buri wese ungirira ikizere kandi akambonamo ubushobozi. Imana ibahe umugisha. Rwanda day Atlanta 2014 kurinjye ni umugisha n’impano idasanzwe Nyagasani yampaye. Vive le Rwanda!”
Ally Soudy Uwizeye ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’umuryango we, Yavutse ku itariki ya 11 Ugushyingo 1983. Avukira mu Mujyi wa Kigali, aho ababyeyi be bari batuye mu gace ka Kabuga.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
nukuri congz kuri Ally kuko ndagukunda pee ariko nabuze amahirwe yokukubona