Digiqole ad

Gukina Tour du Rwanda ni ugukabya inzozi zanjye- Mugisha Samuel w’imyaka 18

 Gukina Tour du Rwanda ni ugukabya inzozi zanjye- Mugisha Samuel w’imyaka 18

Samuel w’imyaka 18 ari mu basore bahagarariye u Rwanda muri Vulta A Colombia

Muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka, u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 15 barimo Mugisha Samuel na bagenzi be batanu, bitabiriye iri rushanwa ku nshuro yabo ya mbere. Uyu musore w’imyaka 18 avuga ko gukina iri rushanwa ari ugukabya nzozi yarose kuva kera.

Samuel w'imyaka 18 ari mu basore bahagarariye u Rwanda muri Vulta A Colombia
Samuel w’imyaka 18 ari mu basore bahagarariye u Rwanda muri Vulta A Colombia

Ku cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2016, Irushanwa ry’amagare rya Tour du Rwanda ry’uyu mwaka wa 2016 rizatangizwa ku mugaragaro.

Iri siganwa rimaze kwigarurira imitima y’abatari bacye barikurikirana, rihanganisha abasiganwa ku magare bakomeye muri Afurika, rizenguruka imisozi n’ibibaya by’u Rwanda.

U Rwanda rwamaze gutangaza abakinnyi 15 bazaruhagararira, bari mu makipe atatu atandukanye, harimo abiri azitabira iri rushanwa rya Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere, nka Les Amis Sportifs, na Benediction Club.

Muri aba bakinnyi 15, harimo abakinnyi batandatu bakiri bato mu myaka, no mu bunararibonye bagiye gukina Tour du Rwanda bwa mbere barimo Nduwayo Eric (Team Rwanda), Twizerane Mathieu na Hakiriwuzeye Samuel (ba Les Amis Sportifs) na Nizeyiman Alex, Ruberwa Jean na Mugisha Samuel (ba Benediction).

Mugisha Samuel w’imyaka 18 akomoka mu karere ka Rubavu, yabwiye Umuseke ko we na bagenzi be bagiye gukabya inzozi barose kuva kera.

Ati “ Gukina isiganwa rizenguruka u Rwanda, ni inzozi kuri buri mukinnyi w’amagare. Tour du Rwanda ni ryo siganwa tubona Abanyarwanda benshi baza kudushyigikira. Rigera mu ntara zose, ku buryo abaturanyi, inshuti, abavandimwe n’ababyeyi bacu baza kudushyigikira.”

Akomeza agira ati “ Njye ku giti cyanjye, ndimo gukora cyane ngo ndebe ko natungurana nkitwara neza. Imana nimfasha nkabigeraho, nzaba nkomeje kugera ku byifuzo byanjye.”

Mu kwitegura Tour du Rwanda, uyu musore ukiri muto, yitabiriye amasiganwa menshi mpuzamahanga uyu mwaka, kugira ngo arusheho kwitegura iri rushanwa rya Tour du Rwanda agiye gukina bwa mbere.

Yahagarariye u Rwanda muri Vulta a Colombia, Prudential RideLondon-Surrey Classic, Grand prix Chantal Biya, na Tour of Eritrea.

Mugisha Samuel (uwa kabiri uhereye i bumoso) ari mu basore bitabiriye Prudential RideLondon-Surrey Classic
Mugisha Samuel (uwa kabiri uhereye i bumoso) ari mu basore bitabiriye Prudential RideLondon-Surrey Classic
Umwambaro wa Benediction Club uzagaragara bwa mbere muri Tour du Rwanda
Umwambaro wa Benediction Club uzagaragara bwa mbere muri Tour du Rwanda
Mugisha (hagati) atangiye gutegurirwa muri Team Rwanda kuva 2015, aha yari kumwe na Areruya Joseph na Gasore Hategeka
Mugisha (hagati) atangiye gutegurirwa muri Team Rwanda kuva 2015, aha yari kumwe na Areruya Joseph na Gasore Hategeka

Roben NGABO
UM– USEKE

1 Comment

  • bazaduhagararire neza

Comments are closed.

en_USEnglish