Guhakana ubwinyagamburiro muri Politiki mu Rwanda ni ikinyoma-Min.Busingye
*Mu myanzuro 67 rwari rwahawe muri 2011, iyo u Rwanda rwashyize mu bikorwa 100% ni 63;
*Ku burenganzira bwa muntu; mu myanzuro 80 u Rwanda rwaherewe i Geneva rwemeye gushyira mu bikorwa 50;
Agaragariza Abanyamakuru uko igikorwa cyo kumurika ibyo u Rwanda rwakoze ku myanzuro rwari rwahawe muri 2011, yerekeranye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu; kuri uyu wa 10 Ukwakira; Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta; Johnston Busingye yavuze ko abahakana ubwisanzure muri Politiki mu Rwanda nk’uko byagarutsweho i Geneva (mu Busuwisi) mu cyumweru gishize nta shingiro bifite kuko ngo batagaragaje ibimenyesto.
Mu gikorwa cyo kugenzura uko ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byashyize mu bikorwa amahame n’amabwiriza mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu; mu cyumweru gishize ku itariki o4 Ugushyingo itsinda ryari ryoherejwe n’u Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Ubutabera ryagaragaje ko mu myanzuro 67 u Rwanda rwari rwahawe muri 2011, ubwo rwagenzurwaga bwa mbere hashyizwe mu bikorwa 100% imyanzuro 63.
Nubwo atagaragaje igihe ntarengwa indi myanzuro ine izashyirirwa mu bikorwa, Minisitiri Busingye avuga ko iyi myanzuro ikiri kunononsorwa ndetse ko Leta y’u Rwanda yizeye kuyuzuza mu gihe cya vuba.
Kuwa 04 Ugushyingo, mu bitekerezo byatanzwe n’ibihugu binyuranye kubyo u Rwanda rwatangaje, hari abatunze agatoki u Rwanda kubeshya isura y’ubwinyagamburiro muri Politiki no guha ubwisanzure Itangazamakuru mu Rwanda (umwe mu myanzuro u Rwanda rwari rwahawe muri 2011).
Minisitiri Busingye avuga ko ibi ari ibinyoma kuko kuva aho basabiwe uyu mwanzuro hari intambwe yatewe kandi nziza.
Busingye wagarutse ku mashyaka cyane, aho yagize ati “…iyo tuvuga umubare w’amashyaka ari mu gihugu; tukavuga uburyo akora umunsi ku wundi; tukavuga ibitekerezo byayo; inama zayo;…iyo tugaragaza ibyo byose turababwira tuti ikitwa ubwo bwinyagamburiro amashayaka yose ari mu Rwanda aranditse, akora uko ashatse n’aho ashatse n’igihe cyose ashakiye.”
Busingye avuga ko hari n’igihe hari hariho itegeko ryasabaga ko amashyaka yose agomba kuba ari mu ihuriro ryayo n’imitwe ya Politiki, ariko ko iki cyasaga nk’inzitizi kuri amwe mu mashyaka cyakuweho kuko ubu ishyaka ritabitegetswe.
Minisitiri avuga ko abavugaga ibi batagaragazaga ibimenyetso, ati “Natwe turongera tukababaza tuti haba hari akandiko;…complain (abatishimira), haba hari icyaturutse mu Rwanda kibabwira ngo hari ishyaka nibura rimwe rifite ingingimira.”
Bidatandukanye no ku ruhande rw’Itangazamakuru, iyi ntumwa nkuru ya Leta ivuga ko n’abagaragaje ko ubwisanzure bw’Itangazamurku mu Rwanda bukigerwa ku mashyi batagaragaje icyo baheraho, bityo ko nabyo nta shingiro bifite.
U Rwanda twahisemo kureka Politiki ya tura tugabane- Prof. Shyaka
Prof. Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyobore (RGB) na we wari ugize itsinda ryagiye i Geneva yavuze ko bimwe mu bihugu byagaragaje ko mu Rwanda hatari ubwisanzure muri Politiki bitanarimo imitwe ya Politiki kurusha u Rwanda, ndetse ko Politiki y’u Rwanda igendera ku mateka yarwo n’ubushobozi bwarwo bitandukanye n’ibyo muri ibyo bihugu.
Ati “…bo bakagira Politiki ishingiye ku guhangana ariko bazi uko babihanganamo; twe muri Afurika byaranze, ni yo mpamvu mu Rwanda twahisemo guhunga Politiki yo guhangana, ya ngo turwane; ya tura tubimene, ibyo amateka yadusigiye turabizi.”
Prof Shyaka avuga ko uko u Rwanda rwanengwaga ari nako ibindi bihugu byanenzwe, ariko ko hari ibihugu byanashimye u Rwanda bivuga ko rwashyize mu bikorwa 100% imyanzuro rwahawe bityo rukaba rukwiye kuba intangarugero.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
11 Comments
Uyu mugabo Busingye akoeje kubeshya.Mu byo avuga reka ngaruke kuri bibili: Ati: Manda zabaspanyolo zateshejwe agaciro arongera ati KK yagizwe umwere ubu atembera mu mujyi wa Londre uko yishakiye.
Wimurenganya. Kuyobora ubutabera mu gihugu nk’u Rwanda ntibyoroshye. Avuge iki kindi?
Sha wamugabo agatinze m
Kazaza n’amenyo yaruguru. Uwo mwahonyoye wese muzabyishyura. Kwisi niko bigenda uhonyora umuntu uyu munsi ejo nawe ugakurikiraho
Ibi Shyaka avuga arabeshya, mu Rwanda nta politiki yo guhangana yahigeze, Kayibanda akimara kujyaho yakuyeho andi mashyaka hasigara MDR palimehutu, Habyarimana aje adushyira mu bwato MRND mu cyo yise Democratie responsable aho yari umubyeyi mu rugo ntawamuvugiragamo cg ngo amuvuguruze, FPR nayo idushyira muri forum aho opposition itemewe. Yewe no kubwami ryari irivuze umwami nta guhangana nawe cg kumuvuguruza byabagaho. Ahubwo iyo avuga ati nk’abanyarwanda ntiturakura isomo mu byo Politiki nkizi zatugejeje, mu Rwanda dukeneye Politiki yo guhangana ku mugaragaro mu bitekerezo…..naho izo kugendera ku bitekerezo by’umugabo umwe twabonye aho zatugejeje kuko nizo zonyine twagize.
Seremani ibyavuga nukuri 100% Nkunze uko usobanuye amateka yu Rwanda mubya politiki kandi mu magambo avunaguye.
Ariko bana wume bazahora bahakana bageze ryari?mbiswa
Ngo mu Rwanda bahisemo politiki yo guhunga guhangana? we nande? babivuze ukuri koko ibyo waharaniraga usaba ko abandi babikora kuko utari kubutegetsi iyubugezeho ubuza abandi gukora ibyo ejo wasabaga. Ese Uyu Shyaka yatunyuriramo imigabo n’imigambi ya RPF itangiza intambara muri 1990?
Hahaaaaa, genda Shyaka tekniki urayikamiritse ! Ngo “…politiki ya tura tubimene…” ! Kuki wanga kuvuga ngo “..politiki ya tura tugabane…” ?!
Wowe, inywere ikivuguto, urenze ku muleti; gusa agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru, byanze bikunze democratie izabaho mu Rwanda, mbese ni nk’izuba, n’iyo rirenze nimugoroba tuba turi 99.9999 % sure ko ejo saa moya rizaba ryagarutse ricanye, rmena imbwa agahanga, nayo rero ntaho wayihungira, izashyira ize !
Nyakubahwa Shyaka kuvuga amagambo nkayo ntabwo biguhesha icyubahiro ukwiye! “Ngohari ibihugu byavuzeko muri intangarugero muri politike”!! Ibihe? Umuntu uzi ubwenge ntabwo ajya avuga ikintu adatanze ingero. Umwarimu mubi ntabwo ari utazi kwigisha ahubwo ni utazi gutanga ingero kubyo yigisha.
cyakoza selemani ni umusesenguzi. dukeneye intambara y’ibitekerezo kuko niyo yubaka. kandi bigakorwa mu mahoro no mu bwubahane. iyo abantu 3 batekereza kimwe, umwe muri bo ntaba atekereza.
Turagaya umuntu nka Shyaka kuko ari profeseri ibyavuga wagirango nta kintu nakimwe agisigaranye kijyanye nibyo yize.
Comments are closed.