Digiqole ad

“Guhagarika ibitaramo by’abahanzi ni ukwica business yabo” – Joe Habineza

Minisitiri w’Umuco na Siporo Joseph Habineza asanga kuba hari bimwe mu bitaramo by’abahanzi bigenda bihagarikwa ari ukwica ubucuruzi bwabo, kuko nabyo ari business kandi ituma umuhanzi agira icyo yinjiza nyuma yo gushora byinshi.

Minisitiri w'Umuco na Siporo Joe Habineza.Photo/Isango
Minisitiri w’Umuco na Siporo Joseph Habineza.

Minisitiri Amb. Habineza ashimangira ko nta munyarwanda ufite ubucuruzi akora bwinjiriza igihugu imisoro wakabaye ahagarikirwa ibikorwa bye mu gihe u Rwanda rukeneye ko bakabaye bakora amasaha 24/24.

Avuga ko kimwe n’umuhanzi mu gihe yateguye igitaramo atakabaye agira igihombo kubera ko kugihagarika.

Mu kiganiro na Radio10, Joe Habineza yagize ati “Muri iki gihe u Rwanda rufite iterambere ryihuta cyane mu byiciro byose, kuba hagihagarikwa ibitaramo by’abahanzi bamwe na bamwe kubera ngo amasaha biradindiza imyidagaduro.

Birashoboka ko yaba yateguriye icyo gitaramo hafi y’abantu bashaka kwiruhukira, kuko nanone ntabwo wategeka umuntu kuza mu gitaramo cyawe atabishaka, ariko mu gihe yahawe uburenganzira n’inzego z’umutekano bwo kuhakorera igitaramo ntabwo cyakabaye gihagarikwa.

Ibi biri mu bintu nshaka kuzaganiraho neza n’inzego z’umutekano turebe icyo twakora, bityo natwe nka Minisiteri tugomba kugira icyo twakora ku nzu ishobora kubakwa izajya iberamo imyidagaduro iri ahantu hatabangamiranye”.

Ku ruhande rw’urubyiruko muri rusange, Minisitiri Habineza yavuze ko bagomba gushaka imirimo bakora ibateza imbere aho gushyira amaboko mu mifuka gusa.

Avuga ko igihe u Rwanda ruzaba rufite urubyiruko rwinshi rufite ibyo ruri gukora ngo bizafasha igihugu gutera imbere ku buryo bwihuse.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Oya rwose Minister ntabwo abantu barara basakuriza abandi bakeneye kuruhuka ngo ni ubucuruzi! Mubanze mutegure ahantu hagenewe ibitaramo maze mubone kuvuga ibyo. None se Police yari yajya guhagarika abari kubyinira ahabigenewe? Ibi bishobora kwitwa propaganda!

Comments are closed.

en_USEnglish