Gicumbi: Urubyiruko n’abo mu kiciro cya I bahawe igishanga cya hegitari 8
Mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda (Army Week) mu karere ka Gicumbi hatunganyijwe igishanga cya Gatuna cya hegitari 8 gihita cyegurirwa urubyiruko n’abaturage bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe kugira ngo biteze imbere.
Iki gishanga cya hegitari umunani (8ha) cyahawe aba batuye hafi y’umupaka wa Gatuna kugira ngo biteze imbere babinyujije mu buhinzi bazakorera muri iki gishanga.
Urubyiruko ruri mu bahawe iki gishanga rusanzwe rutungwa agatoki mu kwishora mu bikorwa by’ubucuruzi bwa magendu bwambukiranya uyu mupaka uhuza u Rwanda na Uganda.
Lt Col. Kirenga Claver uyobora ingabo mu karere ka Gicumbi na Burera yasabye uru rubyiruko kureka ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko ahubwo bagashora imbaraga zabo muri iki gishanga.
Yabasabye kandi kwibumbira muri koperative kugira ngo bahuze imbaraga kugira ngo barusheho kwihuta mu iterambere.
Umuyobozi wungirije ushinwe ubukungu mu karere ka Gicumbi, Muhizi Jules Aimable yasezeranyije aba baturage barimo n’abo mu kiciro cya mbere bagenewe iki gishanga ko bazajya bahabwa ifumbire ya nkunganire n’imbuto zo guhinga.
Asobanura impamvu urubyiruko rwahawe iki gishanga, yagize ati “ Nta Mutungo bagira, baba bafite Ubukene, Kugira ngo nabo batangire kwihangira Imirimo ibateza Imbere, aya mahirwe twanayageneye abo mu kiciro cya mbere kuko leta isanzwe ibakurikirana buri munsi.”
Munyentwari Egide uri mu bazajya bakora ibikorwa muri iki gishanga avuga ko urubyiruko bagenzi be basanzwe bijandika mu bikorwa by’ubucuruzi bwa magendu bagiye kurushishikariza kureka ibi bikorwa bakitabira ubuhinzi muri iki gishanga kuko ibyo basanzwe bakora bakunze kubihuriramo n’ibibazo.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI