Gicumbi: Abafite ubumuga 70 bahawe amagare yo kubafasha mu buzima
Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2016, ku bufatanye n’umuryango World Vison n’Akarere ka Gicumbi, abafite ubumuga 70 bahawe amagare yo kubafasha nk’insimburangingo mu ngendo bakoraga.
Nubwo abahawe amagare ari 70, byari biteganyijwe ko hafashwa agera kuri 79. Icyenda (9) basigaye bo bazayasangishwa mu tugari twabo kuko uyu munsi batabonetse kubera imbaraga nkeya.
Abamugaye bahawe aya magare bavuze ko bibakoze ku mutima kuko muribo hari abayabonye bwa mbere, abandi bakaba bahawe asimbura ayo bari basanganywe yari ashaje.
Umwe mu bamugaye bahawe amagare witwa Munyankumburwa Ildefonse, atuye mu Murenge wa Ruvune, akaba yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.
Munyankumburwa yavuze ko kuba igare yari asanzwe agenderamo ryari rimaze gusaza, ngo ryari ritangiye gutuma atsindwa mu ishuri kandi ubusanzwe aza mu myanya y’imbere mu ishuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal yashimye abafatanyabikorwa ba ‘World Vision’ yateguye iki gikorwa, asaba abamugaye kwita ku magare bahawe bakayakoresha mu rwego rwo kwiteza imbere.
Mudaheranwa kandi yasabye abafite ubumuga kwibumbira mu mashyirahamwe y’aho batuye no kurushaho gukora uturimo twabafasha kwiteza imbere, ntibarangwe no gusabiriza.
Ati “Ndashima abafatanyabikorwa bacu, ibi nabyo ni bimwe mu bikorwa biganisha ku iterambere tutibagiwe abafite ubumuga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi kandi yasabya abamugaye bahawe amagare nabo kwitabira kuringaniza imbyaro dore ko ngo bamwe muribo bafite abana barenze batanu.
Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/Gicumbi