Digiqole ad

François Xavier niwe wakinishijwe muri ‘70’ ya Dream Boys

 François Xavier niwe wakinishijwe muri ‘70’ ya Dream Boys

François Xavier niwe wakinishijwe muri ‘70’ ya Dream Boys

Mu mashusho y’indirimbo y’itsinda rya Dream Boys bise ‘70’, hagaragaramo Ngarambe François Xavier n’umufasha we bakina ibiri mu ndirimbo. Ibi rero ngo ni uburyo bwo kugaragaza by’ukuri ko nubwo waba ushaje bitavuga ko urukundo narwo rusaza.

François Xavier niwe wakinishijwe muri ‘70’ ya Dream Boys
François Xavier niwe wakinishijwe muri ‘70’ ya Dream Boys

Ngarambe François Xavier ni umwe mu bahanzi bo hambere bakunzwe cyane mu ndirimbo ye yise ‘Umwana ni umutware’ ndetse n’izindi.

Kuba ngo hari bamwe bashobora kuvuga ko imyaka ye atakabaye ajya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bato, avuga ko ubuhanzi nta myaka runaka bugira yo guhagarikirwaho igihe ugifite imbaraga.

Ahubwo ko nk’umuhanzi w’intararibonye hari byinshi abahanzi bato ugomba kubasigira birimo no kubereka ko urukundo n’icyubahiro ari kimwe mu bintu by’ingenzi biranga umuntu nya muntu.

Nemeye Platini umwe mu bagize itsinda rya Dream Boys, yabwiye Umuseke ko kuba baragize amahirwe Ngarambe François Xavier n’umugore we bakemera kujya mu mashusho y’indirimbo yabo ari umugisha ukomeye.

Ati “Ni gakeya ushobora kubona umuntu ukuze mu myaka ukwemerera kugushyigikira noneho kujya mu mashusho y’indirimbo. Ariko bitewe n’ubutumwa twashakaga kugeza ku bantu, twashatse umuntu ufite hafi iyo myaka 70 twaririmbye ariyo mpamvu Ngarambe François Xavier twumvishe ariwe wadufasha kubera ko nawe azi uburyo ubuhanzi bumera”.

Akomeza avuga ko ari urugero rwiza bamukuyeho nk’itsinda rifite ubutumwa bwinshi butandukanye bageza ku bantu b’ingeri zose.

Dream Boys ubusanzwe ni rimwe mu matsinda akomeye mu Rwanda. Kuva mu mwaka wa 2011 niryo tsinda gusa ryashoboye kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu nshuro eshanu muri esheshatu rimaze kuba.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Wow!!!!!!!!!!!!!!!!
    Iyi couple ndayikunda cyane. Nyagasani azabahe kurambana kugeza mubonye ubuvivure. Nkunda ukuntu muri abakristu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish