Digiqole ad

FINAL ya PGGSS 6 i Remera…Imyiteguro ya nyuma…

 FINAL ya PGGSS 6 i Remera…Imyiteguro ya nyuma…

Hazaba kandi hari umutekano usesuye

Harabura amasaha 48 ngo igitaramo cya nyuma cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star  ya gatandatu gitangire, aho kizabera muri parikingi ya stade Amahoro i Remera hari gutegurwa ngo hazace uwambaye tumenye uwamamaye kubarusha…

Ihema riri kubakwaho stage riri gutunganywa mbere yo kuzamurwa
Ihema riri kubakwaho stage riri gutunganywa mbere yo kuzamurwa

Ibitaramo bimeze iminsi bibera mu Ntara kuva 14/05/2016 kugeza ubu, abahanzi 10 bari guhatana bagiye biyereka abakunzi babo ari nako babashishikariza kubashyigikira kugeza ubu.

Kuri uyu wa gatandatu niyo Final,buri wese ubu ari gukora utuntu twa nyuma ngo azahanyurane umucyo, abategura irushanwa nabo kuri Stade bahageze kare bari gutunganya aho imbaga izakoranira n’abahanzi bazacurangira.

Abahanzi bari mu irushanwa baganiriye n’Umuseke bose ntawicuza ko hari aho yaba yaritwaye nabi imbere y’abafana, bose bifitiye ikizere.

MC Tino wo mu itsinda TBB ryaje mu rushanwa ku nshuro yaryo ya mbere, yavuze ko icyo bashakaga kugeraho bakigezeho. Ubu hasigaye gutangira gutegura uburyo bazitwara umwaka utaha nibaramuka barisubiyemo.

Umutare Gaby yavuze ko umwanya azabona wose azawakira. Gusa abo bahanganye bakwiye kwitondera igitaramo cya nyuma kuko hashobora kuba impinduka zatuma imyanya inahindukira aho.

Jules Sentore uje muri iri rushanwa bwa gatatu. Ati “Nitabiriye andi marushanwa yabanjirije iri atari yoroshye. N’ubu rero ndiyizeye kandi nzakora ibyo abantu batatekerezaga kuri uwo munsi”.

Christopher we ngo inyota yo kumanika igikombe niyo imuzahaje. Icyo arimo kureba ni uko umunsi ugera ubundi bakiyerekana bitarimo kuzarira.

Uwegukana umwanya wa mbere azahabwa miliyoni 24 n’inkunga azajya ahabwa na BRALIRWA mu gihe ashaka kumurika album ye.

Uwa kabiri ahabwa miliyoni 7.500.000 frw naho uwa gatatu agafata 7.000.000 frw.

Indi myanya iza ikurikira, bagenda barushanyaho ibihumbi magana atanu kugeza ku mwanya wa nyuma uhabwa 500.000 frw.

Haracyibazwa uzegukana iri rushanwa hagati ya Urban Boys, Bruce Melodie, Christopher, Jules Sentore, Danny Nanone, Allioni, Umutare Gaby, TBB, Danny Vumbi na Young Grace.

Aho abantu bazaba bahagaze bareba Final
Aho abantu bazaba bahagaze bareba Final
Hafi aho kandi ntabwo bazicwa n'inyota kuko PRIMUS iba yanashyizwe ku giciro gito
Hafi aho kandi ntabwo bazicwa n’inyota kuko PRIMUS iba yanashyizwe ku giciro gito
Ni ahantu hisanzuye hagari iruhande rwa Petit Stade ku Amahoro
Ni ahantu hisanzuye hagari iruhande rwa Petit Stade ku Amahoro
Hazaba kandi hari umutekano usesuye
Hazaba kandi hari umutekano usesuye
Amatara agendana n'umuziki biri gutunganywa
Amatara agendana n’umuziki biri gutunganywa
Aba-Techniciens bari gushyira buri kimwe ku murongo hakiri kare, bakabisuzuma bakongera bagasuzuma
Aba-Techniciens bari gushyira buri kimwe ku murongo hakiri kare, bakabisuzuma bakongera bagasuzuma
Ibikoresho byose biri gushyirwa aho bigomba kuba biri
Ibikoresho byose biri gushyirwa aho bigomba kuba biri
PGGSS itegurwa ku bufatanye bwa BRALIRWA na East African Promoters
PGGSS itegurwa ku bufatanye bwa BRALIRWA na East African Promoters
Nta mukunzi wa muzika i Kigali ukwiye gucikwa n'ibi birori, kwinjira ni ubuntu ahasanzwe naho muri VIP ni 5000Frw
Nta mukunzi wa muzika i Kigali ukwiye gucikwa n’ibi birori, kwinjira ni ubuntu ahasanzwe naho muri VIP ni 5000Frw

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • UKO MWANDITSE NIKO BAZAKURI KIRANA
    1 URBAN BOYS
    2 BRUCE MELODY
    3 CHRISTOPHER

    • Ibi ntibibakange ni ibikabyo. ugira ngo se bizababuza igitarambo gutangira nyuma y’amasaha abiri cg atatu? Dore aho nibereye. Igihe ku birabura njye cyaranyobeye.

  • igihe kirageze ngo Urban Boys igitware kandi ndayishyigikiye courage mes fils !!!

  • kabisa nibagiha urban boys noneho nzemera ko bakoresha ukuri pee, URBAN BOYS OYEEEEEEEE URAGIKWIYE

  • Yebaba weeee Arban Boys
    nitagitwara nzarwana induru zivuge Arban Boyz turikumwe 100%

  • swag boys barakoze baragikwiye uraban boys ariko ntimwibagirwe melodie,christophe.

Comments are closed.

en_USEnglish