Digiqole ad

FDLR-Tigers – Bo ngo ntibazashyira intwaro hasi ibyo bifuza bidakozwe

Col Bonheur, avuga ko ayoboye itsinda ry’abarwanyi ba FDLR biyise ‘Tigers’ baba mu misozi yo mu burasirazuba bwa Congo muri Kivu ya ruguru, uyu yabwiye abanyamakuru ba SkyNews babasuye ko batazashyira intwaro hasi niba batumvikanye n’u Rwanda.

Col Bonheur n'abarwanyi be biyise Tigers
Col Bonheur n’abarwanyi be biyise Tigers

Col Bonheur, siryo zina rye nyakuri nk’uko SkyNews ibivuga, avuga ko agatsiko k’abarwanyi be bazakomeza kurwana nib anta gisubizo cya politiki kibonetse.

Uyu murwanyi avuga ko barambiwe intambara ndetse ko bashaka amahoro, ariko ngo bifuza ko umuryango mpuzamahanga uhaguruka ukabahuza n’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda yahakanye ko nta na rimwe izagirana ibiganiro n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bakaba barakomeje no gukora ibindi byaha ku baturage ba Congo.

Col Bonheur avuga ko abarwanyi be bashaka gutaha mu Rwanda umutwe wabo ngo bakawuhinduramo ishyaka rya poliriki.

Abarwanyi ba FDLR bashinjwa kuba barakomeje ubwicanyi ku bantu benshi, gufata abagore ku ngufu, gusahura n’andi mabi bakorera ku butaka bwa Congo. Kuva bagera muri Congo ngo havutse indi mitwe irenga 30 imwe n’imwe igamije kubarwanya kuko ingabo za Leta ngo zitashoboraga kurengera abaturage.

Umuryango w’Abibumbye wakomeje gushyira igitutu ku barwanyi ba FDLR ariko ibihugu bya Tanzania na Africa y’Epfo biyobowe n’inshuti za Perezida Kabila bisaba ko FDLR ihabwa igihe cyo gushyira intwaro hasi kugera mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka ngo bashyire intwaro hasi ku bushake.

Ibi ariko bisa n’aho bitazakorwa ukurikije ibivugwa na Col Bonheur uyoboye ishami rya FDLR ryiyise Tigers.

Col Bonheur avuga ko bamwe mu barwanyi be bashyize intwaro hasi bakagenda ndetse bashyizweho igitutu n’amabwiriza abasaba gushyira intwaro hasi.

Gusa ngo icyo bakoze ni ukwimuka bakajya mu yindi misozi bo n’imiryango yabo aho bubatse utuzu tw’ibyatsi turiho n’amahema.

Abaturage babana n’aba barwanyi ntibabayeho neza, abana ntibiga, inzara n’indwara zitandukanye birabageramiye.

Umugore umwe muri iyi miryango ati “ Turi kwicwa n’inzara. Turarya amababi y’ibiti atogosheje. Nta gihugu dufite. Dukeneye ubufasha.”

Col Bonheur siyo mazina ye
Col Bonheur siyo mazina ye
Umunyamakuru yabasuye mu tuzu tw'ibyatsi bacumbikamo
Umunyamakuru yabasuye mu tuzu tw’ibyatsi bacumbikamo
Abana bafite uburenganzira ku gihugu cyabo bahejejwe mu mashyamba
Abana bafite uburenganzira ku gihugu cyabo bahejejwe mu mashyamba
Mu mashyamba ngo barashonje, umugore avuga ko barya amababi atogosheje
Mu mashyamba ngo barashonje, umugore avuga ko barya amababi atogosheje
Abana b'abaziranenge bari mu mashyamba ku bw'ababyeyi babo binangiye gutaha
Abana b’abaziranenge bari mu mashyamba ku bw’ababyeyi babo binangiye gutaha

UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Ariko se ziriya mbwebwe amaherezo yazo ni ayahe!! zizakomeza zibangamire inzirakarengane kugeza ryari!! Isi ntakuri igira nkuko bigaragara.reba ukuntu zasize zihekuye u Rwanda urebe ukuntu abaturage ba Congo barara rwantambi imyaka 20 ikaba ishize kandi nanubu ngo baraburana uburenganzira bwabo!! Ese bo kuki badatanga uburenganzira bwo kubaho kubandi bantu babangamira!! Hababaje turiya tuziranenge tw’utwana babyarira mubihuru naho bo barakagwa ishyanga. Ababashuka kubwinyungu zabo zo gusahura congo bazakomeza babashuke mucukure zahabu mubaha ariko mwe mukomeze murye ibibabi by’ibiti nkuko mubyivugira mwa ndushyimwe.

    • Bamenye ko tukiri babandi bashobora kujya no mu ndake.

    • baziruka baruhe

      • nyamwanga kumva niyanjenokubona?

    • Cisha make ubamba isi ntakurura.

      • Bishatse kuvuga ngo tuvuge gake tutazamera nka fdlr?wapi isi irigisha isigaye ibambwa ikuruwe.

  • Aka kana ko karebana impuhwe se ubu ni akabo?

  • Cisha make kuko nabiswe imihirimbiri mu myaka yaza 90 ubabajije ubu bakubwira ko batariyo.

    • Baziraga iki se kugirango bitwe gutyo?fdlr irazira ubusa nayo se niba ibyo uvuze ubizi?

  • Maze kubona ko ku isi ntakidashoboka ntacyo nabivugaho, ibyejo bibara abejo, uyu mu Tiger ko mbona acyeye se ? ariko ibyintambara oya.

  • Arega burya iyo umubyeyi abaye mubi numwana abyaye bimugiraho ingaruka nigihugu mururusange kuko umubyeyi mubi =ntampuhwe=uburere bubi= ibibazo mumuryango , kugihugu ni si murirusange abobana barababaje pe ariko nibazako uwakagombwe kumva ububabare bwabo mbere aru mubyeyi, puuuuuuuuuuuuuu ababyeyi gito gusa . you don’t even merit to be parents

  • ariko ko ntawe wigeze yangirwa gutaha buriya bari mu biki batashye abaje hari icyo babaye? naho uwo muyobozi wiyise Bonheur we urabona ukuntu ari igisore? afite uburyo ayogoza Congo akibonera cash naho abaturage n’abana bakabifpiramo niba ari abgabo kandi bakanakunda amahoro bari bakwiye gufata icyemezo cya kigabo bagataha naho ibyo barimo by’ibiganiro bakabyibagirwa kuko nta nahamwe higeze hababo ibiganiro n’imitwe yabiyahuzi.

  • None se uyu Co. Bonheur (wibeshya ngo afite bonheur ari ntayo) ko ari umukongomani uyobora FDLR we arashya yarura iki? Bihurirahe se kuba uri umukongomani ukayobora FDLR babanyarda? Aha rero byumvikane ko Kongo burya ariyo itiza akarindi FDLR. Ahubwo bayifashe bugwate ngo babe ibikoresho byabo. Kuko bazi ko ari ibisare by’ibyicanyi, nibazajya bashyamiranya bo kuri bo nkabakongomani , bazajya babakoresha ngo babicire uruhande rushyamiranye n’urundi mubakongomani. Babagize aba esclaves babo. Ariko nibo babyiteye bibumve ku muruho biteye. Abo bana ahubwo baharenganira kdi batazi ububi cga ubugoryi bw’ababyeyi babo. Urwishigishiye ararusoma, nibumve nibizabashobera bazandikira uRda bazaba imbabazi zitagitangwa.

  • Bashatse bakora gahunda itomoye, abumva bataha bagataha, abumva bakomeza gutorongera nababwira iki? Dore na BANIKIMOUN yongeye kubibutsa ko ntayandi mahitamo: Ni ugushyira intwaro hasi cg bagasukwaho umuriro bitarenze iya 2/1/2015. Bareke rero abobana batahe, bo icyaha basize bakoze kizabakurikirana mpaka ni ikuzimu.

  • uwabatsinze muri 1994 akabakubitira ahareba inzega, uwabatsinze 1996 , ubu icyo ategereje n;uwuzamura umutwe akamuycecekesha , kuko baburiwe gutaha mumahoro barabyanga , niba rero bashaka kurwana kazi yake , ko ikizakurikira ari uko amateka yabo azasigara mubitabo , agapfa kaburiwe n’impongo, harya ngo mutegereje kwigara , copy paste y’amateka , mwaba ibijibwe

  • Biratangaje kubona umucyo mu gihugu bamwe bakawubona nk’umwijima amahoro n’umutekano bakabisimbuza kuba mw’ishyamba. Jye nasaba aba bagabo gushyira ubwenge ku gihe, amahoro bashaka cyangwa umutekano bashaka nibimeze gute?

    Ngo barashaka imishyikirano, nibategereze simbabujije. Icyonzi n’uko u Rwanda rufite amahoro n’umutekano, ibyo ntawbishidikanyaho kereka abafite ibindi bibazo. Ayo mahoro n’Umutekano hari ababyitangiye nabo bakabaye bariho b’enjoyinga ubuzima nkatwe twese, uwashaka rero guhungabanya icyo bemeye gutangira ubuzima, za mbaraga bakoresheje zamwiyereka.

    Numva ugira ubwenge akwiye kumva, akabanza kumenya neza uru rwanda turimo, akamenya icyo abanyarwanda bashaka, ndakeka imbunda imihoro n’impiri bya FDRL ataribyo dukeneye, nta munyarwanda wifuza gusa nabariya bana nabonye bari kumwe nababyeyi batagira impuhwe, bakazigize bagatashye mumahoro abana bakaza bakiga bagatura bagatunganirwa.

  • FDLR muyireke twikorere ibindi bifitiye u Rwanda akamaro. Ibyabo byaratunganye biri muli GENESIS 4:10-12 kuko ijambo ry’Imana ntirijya rihindurwa n’umuntu kabone niyo yaba ari Twagiramungu.

  • Ariko jyewe ndumiwe pe! Kuki se yiyita bonheur? Ubwo arumva ari ryo rimukwiye? Ahubwo akwiye kwitwa Malheur kuko akomeza kumarira mu mashyamba abana b’abanyarwanda bakagombye gutaha bakiyubakira urwatubyaye rugeze aheza hanejeje! Nyamara ngo burya amahanga arahanda sha !

  • Erega Leta y’u Rwanda si yo yanga amahoro ahubwo ni FDLR iyanga noneho ikaba igeze n’aho kwiyita “IBITARANGWE” ngo bakunde bakomeze gutera abanyarwanda ubwoba! Reka mbakurire inzira ku murima. Abanyarwanda beza ubu twanenye icyatsi n’ururo, nta n’umwe ushobora kongera kudushora mu bwicanyi ngo tumwemerere kuko intambara irasenya ntiyubaka. Mwatashye se mukareba ko hari ubakomakoma ariko mukareka kwirirwa muvuza iya bahanda ngo murashaka gushyikirana na Leta y’u Rwanda? NIMUTAHE, NIMUTAHE, NIMUTAHE M’URWABABYAYE NTIRUKIGENDERA KU MOKO N’UTURERE NK’IBYO BAMWE MURI MWE BARI BARIMITSE KU NGOMA ZAHISE.

Comments are closed.

en_USEnglish