Fabrice Mugheni yiteguye guhangana na Police FC yabereye kapiteni
Shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu kiciro cya mbere irasubukurwa mu mpera z’icyumweru, ni nyuma y’umwiherero w’Amavubi waberereye muri Maroc, mu mikino itegerejwe cyane Police FC izakira Rayon Sports ku mukino w’umunsi wa gatanu.
Uyu mukino uzaba kuwa gatandatu ku Kicukiro uzahuza Police FC ya mbere n’amanota 10 mu mikino ine yakinnye na Rayon Sports ya gatatu n’amanota arindwi mu mikino ine, aha ni ku rutonde rw’agateganyo rwa shampionat.
Aya makipe yombi ari kwitegura uyu mukino ku buryo bukomeye, ku ruhande rwa Rayon Sports Fabrice Mugheni wigeze guhabwa amazina ya Mutuyimana Mussa agikinira Police FC, yari yasibye imikino ibiri ishize kubera imvune ariko ubu aremeza ko ameze neza ndetse yiteguye guhangana n’ikipe yahoze abereye Kapiteni umwaka ushize.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Congo niho avuye kwivuza, yatangarike Umuseke ati “Ubu narakize, meze neza kandi maze icyumweru mu myitozo i Nyanza. Abatoza nibabona mbikwiye nzakina, ndi umukinnyi mukuru w’umunyamwuga niteguye guhangana n’ikipe nari mbereye kapiteni.”
Nubwo Rayon Sports iri kwitegura umutoza wayo David Donadei ntabwo ari mu Rwanda mu gihe habura iminsi ine ngo Rayon icakirana na Police FC.
Olivier Gakwaya umunyamabanga wa Rayon sports yabwiye Umuseke ko uyu mufaransa yari yasubiye iwabo kwisuganya no kwimura ibintu bye.
Gakwaya ati “Yasubiye iwabo kwitegura neza ngo aze akore akazi atuje kandi yimure bimwe mu bintu bye. Biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuwa wa gatatu. Natwe turamutegereje.”
Imikino y’umunsi wa 5 wa shampiyona:
Kuwa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2015
AS Muhanga vs AS Kigali – Muhanga
Kiyovu Sports vs Marines – Mumena
Kuwa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2015
Espoir FC vs Musanze FC – Rusizi
Police FC vs Rayon Sports FC – Kicukiro
APR FC vs Rwamagana City FC – Mumena
Ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2015
Mukura VS vs Sunrise FC – Muhanga
Bugesera FC vs Amagaju FC – Nyamata
Etincelles FC vs Gicumbi FC – Tam Tam
UM– USEKE.RW
1 Comment
HAhahahahaha ngo fabrice mugheni warah haha Mutuyimana Mussa yabaye mugeni gute s wasanga Rayon wenda yaramuambagije gusa guhangana byo abikure mumutwe kuko ntacyo yageraho, naze tumwerejke icyo barumuna be yasize bagezeho.
Comments are closed.