Digiqole ad

Ernest Sugira, watsinze igitego i Maputo ashobora kutazakina na Mozambique

 Ernest Sugira, watsinze igitego i Maputo ashobora kutazakina na Mozambique

Sugira Ernest ku mukino ubanza niwe watsinze igitego rukumbi u Rwanda rwatsinze Mozambique

Ikipe y’igihugu, Amavubi ishobora gukina na Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, idafite rutahizamu Ernest Sugira, wavunikiye mu mukino wa Senegal.

Sugira Ernest ku mukino ubanza niwe watsinze igitego rukumbi u Rwanda rwatsinze Mozambique
Sugira Ernest ku mukino ubanza niwe watsinze igitego rukumbi u Rwanda rwatsinze Mozambique

Kuri uyu wa gatandatu tariki 04 Kamena 2016, ikipe y’igihugu Amavubi, izakina umukino wo mu itsinda ‘H’ ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Gabon 2017.

Amavubi akomeje imyitozo bitegura uyu mukino, ntiharimo rutahizamu wa AS Kigali (Uzakinira Vita Club umwaka w’imikino utaha), kubera imvune yo mu kagombambari yagiriye mu mukino wa gicuti u Rwanda rwatsinzwemo na Senegal, 2-0.

Sugira Ernest yakandagiwe na myugariro wa Napoli, Kalidou Koulibaly, byatumye akina igice cya mbere gusa muri uyu mukino, ahita asimbuzwa Usengimana Danny.

Uyu Sugira Ernest ni na we wafashije Amavubi gutsinda Mozambique 1-0, i Maputo muri Kamena 2015.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Johnathan McKinstry, yabwiye Umuseke ko abaganga bazagerageza Sugira agakira, ariko nibidashoboka, ngo hazashakwa ikindi gisubizo.

Yagize ati “Ernest yavunitse mu kagombambari. Ashobora kumara iminsi itatu, ine cyangwa itanu hanze. Abaganga bazakomeza kumwitaho turebe niba yageza kuwa gatanu ashobora gukora ku mupira.”

Yongeyeho ati “Natabanoneka tuzashaka ikindi gisubizo. Dufite Danny Usengimana, umaze gutsinda ibitego 14 muri shampiyona. Dufite Jacques Tuyisenge nawe ukina nka rutahizamu muri Kenya. Nkeka ko Ernest atabonetse, twakoresha abahari ntibitubuze kwitwara neza ku mukino wa Mozambique.” -Johnathan McKinstry

Usibye Ernest Sugira, abandi bakinnyi ngo bafashijwe cyane n’umukino wa Senegal, kuko bahuye n’abakinnyi bari ku rwego rwo hejuru. Kandi ngo bizabafasha kwitwara neza ku mukino wa Mozambique nkuko twabitangarijwe na Mugiraneza Jean Baptiste Migi.

Sugira Ernest yavunwe na Kalidou Koulibaly mu mukino wa gicuti u Rwanda rwakinnye na Senegal
Sugira Ernest yavunwe na Kalidou Koulibaly mu mukino wa gicuti u Rwanda rwakinnye na Senegal
McKinstry agomba gushaka usimbura Sugira
McKinstry agomba gushaka usimbura Sugira
Manzi Thierry na bagenzi be bitegura Mozambique bakomeje imyitozo
Manzi Thierry na bagenzi be bitegura Mozambique bakomeje imyitozo
Hakizimana Muhadjiri na bagenzi be mu myitozo yo kuri uyu wa kabiri
Hakizimana Muhadjiri na bagenzi be mu myitozo yo kuri uyu wa kabiri
Mu gihe abandi bari mu myitozo, Sugira Ernest aba arimo kwitabwaho n'abaganga b'Amavubi
Mu gihe abandi bari mu myitozo, Sugira Ernest aba arimo kwitabwaho n’abaganga b’Amavubi
Umusesenguzi w'Amavubi, Alex McCarthy n'umutoza Johnny McKinstry
Umusesenguzi w’Amavubi, Alex McCarthy n’umutoza Johnny McKinstry
Amavubi ashobora gukina na Mozambique adafite Sugira
Amavubi ashobora gukina na Mozambique adafite Sugira

Roben NGABO
UM– USEKE

en_USEnglish