Erik Palladino icyamamare ku isi muri cinema ari mu Rwanda
Erik Palladino Umunyamerika wamamaye cyane muri filime za Hollywood nka {Crash and Burn na ER”Work a day Routine} ari mu Rwanda mu ibanga.
Uyu mugabo abaye icyamamare cya kabiri ku isi kije mu Rwanda nyuma ya Leonardo Di Caprio uheruka mu Rwanda muri Mutarama 2017 we akaba yaranaraye mu Kinigi.
Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko Erik Palladino ari kumwe n’itsinda ry’inzobere mu kwandika no gutunganya filime. Gusa bitazwi neza uwamuzanye n’icyamuzanye.
Usibye abo bakinnyi, Dwayne Douglas Johnson cyangwa se {The Rock} ku wa gatatu yashyize ku rubuga rwe rwa instagram ko afite mushinga wa filime agiye gukinamo, ifite inkuru ishingiye ku ngangi zo mu birunga byo mu Rwanda.
Uru ruhererekane rw’ingendo z’ibi byamamare muri cinema ku isi barimo kugirira mu Rwanda, ngo biri mu bishobora gutuma byinshi mu bice nyaburanga biri mu Rwanda byakwamamara ku isi.
Ndetse bikaba byanashoboka ko bahasiga izina rikomeye ry’umukino wa cinema nk’andi azwi arimo ‘Hollywood’ yo muri Amerika na ‘Nollywood’ ya Nigeria.
Erik Palladino yavutse tariki ya 10 Gicurasi 1968. Avukira muri Amerika mu gace kitwa ‘Yonkers’. Amaze gukina mu mafilime asaga 43 zamamaye cyane ku isi zirimo n’iz’uruhererekane ‘Series’.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW