Digiqole ad

El Mereikh niyo yegukanye CECAFA Kagame Cup 2014

El Mereikh yo muri Sudan niyo yegukanye irushanwa rya CECAFA Kagame cup kuri uyu wa 24 Kanama imaze gutsinda APR FC igitego kimwe ku busa. Igikombe iyi kipe yagishyikirijwe na Perezida Kagame utera inkunga ya 60 000$ iri rushanwa buri ngo rigende neza.

Perezida Kagame ashyikiriza El Mereikh igikombe
Perezida Kagame ashyikiriza El Mereikh igikombe

Habanje umukino w’umwanya wa gatatu wakinwe hagati ya Police FC na KCCA yo muri Uganda, nyuma y’uko aya makipe anganyije 1 -1 hitabajwe za Penaliti maze Police yinjiza 4 kuri 2 za KCCA Police FC yegukana umwanya wa gatatu ityo n’ibihumbi 10$ by’uyu mwanya.

 
Ku mukino wa nyuma, watangiye ufunze cyane, amakipe yombi asatirana ariko akenga cyane bigatuma nta mupira mwiza ugaragara.

 
Ku munota wa 25 w’igice cya mbere ikipe ya El Mereikh yabonye igitego kinjiye kuri ‘centre’ yari itewe Ragi Abdalate ab’inyuma ba APR FC ntibabasha kuwugarura maze Alan Wanga ahita aboneza mu izamu.

 
Iki gitego El Mereikh yagihagazeho bikomeye kubera abakinnyi bayo b’ubuhanga mu kugarira nka Ayman Said Mohamed, Wawa Serge Pascal, Abdalla Abdalate n’abandi.

 
APR FC mu gice cya kabiri yasatiriye bishoboka ibona corner icyenda (9) ariko ntihagira igitego kiboneka kugeza umukino urangiye.

 
Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya APR FC itsindiwe ku mukino wa nyuma kuko umwaka ushize iki gikombe yagitwawe na Vital’o ku mukino wa nyuma ibatsinze 2 – 0.

 
Ni inshuro ya gatatu El Mereikh itwara iri rushanwa kuko iriheruka mu 1986 na 1994 n’ubu 2014. Ikipe yo mu Rwanda iheruka gutwara iri rushanwa ni ATRACO (ubu itakibaho) hari mu 2009.

 

Miss Rwanda niwe wazanye igikombe muri stade
Miss Rwanda niwe wazanye igikombe muri stade

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Abafana ba APR bajye bagire fairplay; kuko kuba umuntu ari umuyarwanda ntibivuze gufana ikipe yo mu Rwanda nubwo yaba yakinnye n’iyo hanze!!! Aba bafana baranzwe no guhutaza abantu bishimiye ko El Mereikh  yatwaye igikombe!!!! Ntabwo ari ihame ko ikipe ifanwa n’abo mu gihugu ikomokamo; bitabaye ibyo, ntabwo abantu bajya barara amajoro bareba imipira yo mu bwongereza n’ahandi ku isi!!!

Comments are closed.

en_USEnglish