Digiqole ad

Drones zizagabanya ‘risks’ n’amaraso yangizwaga adatewe abarwayi – Dr. Binagwaho

 Drones zizagabanya ‘risks’ n’amaraso yangizwaga adatewe abarwayi – Dr. Binagwaho

Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho

*Imwe muri izi Zipline drones, yeretswe Abanyarwanda n’amahanga tariki ya 13 Gicurasi 2016,

*Zifite ubushobozi bwo gutwara Kg 1,5 zizajya zizatangira zikorera mu Bitaro (Hospital) 20 zizagere no kuri 45 byose mu gihugu.

*Dr Binagwaho avuga ko izi Drones zizagabanya ingano y’amaraso, ahenze cyane yangirikaga adatewe abarwayi.

Mu kiganiro kigamije kuvuga ku bibazo biri mu buzima, Dr Agnes Binagwaho, Minisitiri w’Ubuzima, yasobanuye ko drones, zigiye gukoreshwa mu bijyanye no kugeza amaraso kwa muganga, uretse kugabanya igihe, ngo zizafasha ko ububiko bw’amaraso bugabanuka kandi n’ingano y’amaraso yangirikaga adatewe Abanyarwanda izagabanuka.

Minisitiri w'Ubuzima Dr Agnes Binagwaho/UM-- USEKE
Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho/UM– USEKE

Mu nkuru ivuga ku kwerekana imwe muri izo drones za zipline, Umuseke wasohoye, abenshi mu basomyi bagaragazaga ko umushinga wo gukoresha drones mu Rwanda mu kugeza amaraso ku kigonderabuzima, utari ukenewe bitewe n’uko Ibigo Nderabuzima byemererwa gutera amaraso ari bikeye mu Rwanda (biriri gusa).

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko ubutumwa butatanzwe neza bitewe nguhindura indimi aho Abanyamarika bo muri Zipline bavuga Health Facility (mu gihundura mu Kinyarwanda hakumvikana Ikigo Nderabuzima), ariko yasobanuye ko indege za Drones zizakorera mu Bitaro (Hospital) 21 kuva mu mpera za 2016, kugeza ubwo zizafasha kugeza amaraso ku Bitaro 45 byose mu gihugu.

Dr Binagwaho yagize ati “Ntitwahinduye politiki yacu (aho gutera umurwayi amaraso bikorerwa ku Bitaro), twahinduye uburyo bwo kugeza amaraso aho akenewe, kugira ngo ahagere vuba akoreshwe.”

Yavuze ko Drones igihe kinini zizakoresha ngo amaraso agezwe ku Bitaro ari iminota 45, kandi ngo byari bigoye mu bice bimwe na bimwe by’igihugu ko amaraso ahagera.

Yavuze ko uretse kuba Drones zizafasha kwihutisha amaraso kugera aho akenewe, ngo zizagabanya ingano y’amaraso byasabaga ko amasashe menshi aba ari mu Bitaro cyangwa mu bubiko butandukanye.

Ati “Kugira ngo umuntu yizere ko ku Bitaro hari amaraso ahagije agomba gutangwa mu minota 45, byasabaga ko haba hari ‘stock’ ihagije y’amaraso. Ubu, hashobora kuba hari ahantu habiri cyangwa hatatu hari ububiko (stock) y’amaraso, hakaba hafasha buri wese mu Rwanda, ibyo na byo byitaweho kuko kugira ngo umuntu yizere ko hari amaraso ahagije mu gihugu, abika menshi.”

Impamvu, ngo ni uko abantu bagira amaraso afite ubwoko (Groupe Sanguins), butandukanye, kugira ngo buri muntu azabone amaraso ye, mbere byasabaga ko buri hantu haba hari ubwoko buhura n’ubwo afite muri ‘stock’iri aho.

Ati “Ubu ntituzaba tugikeneye kugira ubwo bubiko (stock), ahubwo ushobora kugira bukeya kandi ugafasha abaturage. Buri mwaka, kugira ngo twizere ko tuzafasha abaturage neza, byasabaga ko tugira amaraso angana na 6% twabitse byadusabaga ko tuyangiza (kumena/ gutwika hisunzwe amategeko abigenga).”

Yavuze ko amaraso ari ikintu gikomeye (Precieux), ntabwo tuzongera gukenera ko hari amaraso yangizwa adakoreshejwe, kuko bizasaba ko tugira ububiko bukeya, ahantu hekaya mu Rwanda.

Ati “Si uko Ibitaro byashoboraga kubura amaraso mu buryo bwihutirwa, ahubwo ni no kugira ngo amaraso afatwe neza hakoreshwe akenewe, kuko arahenze cyane, kandi tuzaba twabonye uburyo bushya bwo kuyatwara. Ni ikintu gikomeye.”

Dr Binagwaho yavuze ko mu Rwanda ibitaro bitabura amaraso, kuko ahari ahagije, ariko ngo hari ubwo haba impanuka ugasanga Ibitaro bikeneye amaraso azaturuka kure, bizaba ngombwa ko ahagerezwa igihe.

Ati “Abantu batanga amaraso yabo ku buntu kuko ni igikorwa cy’ubwitange, ariko kugira ngo amaraso atunganywe, bitwara amafaranga menshi. Isashe imwe y’amaraso itwara amafaranga y’u Rwanda 67 000 n’uwbo ayo maraso aba ari impano, kugira ububiko buke bw’amaraso, bizadufasha kuzigama menshi no kuvura neza abantu bacu.”

Igituma amaraso ahenda, ngo ni ibizamini akorerwa mbere yo gukoreshwa, amasashe abikwamo n’ibindi biherekeza kuyakoresha (traitement).

Umwe mu nzobere mu bijyanye n’imikoreshereze y’amaraso mu Kigo cy’Ubuzima RBC, yabwiye Umuseke ko kubika amaraso bigorana bitewe n’ubushyuhe buri maraso asaba bitewe n’uko yatunganyijwe (yabitswe hari bimwe mu biyagize byavanywemo).

U Rwanda ni cyo gihugu ku Isi kizaba gikorerwamo drones mu bijyanye no kugeza amaraso kwa muganga, izi drones zizatangwa n’ikigo Zipline cyo muri America, nyuma yo kugirana amasezerano n’u Rwanda.

Biteganyijwe ko muri Nyakanga 2016 abo muri Zipline bazaba bari mu Rwanda mu mirimo y’ibanze ijyanye no kugira ngo izo drones zizatangire gukora, muri Ugushyingo 2016 izibarirwa hagati ya 12 na 15 ngo zizatangira gukora ako kazi mu Bitaro 21.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

46 Comments

  • Ibyo aribyo byose abantu benshi baracyibaza byinshi kuri izi drones??? Kubona u Rwanda aricyo gihugu cyihandagaza bwa mbere, kandi gikennye cyane,ngo kigiye gukoresha drones mu byo gutwara amaraso, kandi hari ibindi bibazo bikomereye cyane abaturage kurusha iki cy’amaraso ariko ubona abayobozi batabyitayeho. There is still a question mark/ Il ya toujours un point d’interrogation.

    • Hari ni ibindi byinshi u Rwanda rwakoze bwa mbere kuburyo icyo ataricyo kibazo
      Urugero: 1.Umushinga wo kubyaza gaz methane amashanyarazi ni mu rwanda honyine uri ibyo ni ikibazo?
      2.Inkiko gacaca zabayeho mu rwanda gusa ntibyari bisanzwe ko imanza ziregwamo abagize uruhare mu gutsemba imbaga baburanishwa n’abatarize amategeko ariko umusaruro wavuyemo ntawe utawuzi hari ni izindi ngero nyinshi zigaragaza umwihariko w’Urwanda

      • Haaaa, uri umwiyemezi kabisa. mwabanje se byibuze mukabona ibiryo bihagije. Reka wenda tukureke kuko kuvuga utyo wenda ni akazi uhemberwa gusa ibikenewe cyane si icyo. igihugu kiba kidafite ibyangombwa bikenerwa mu buzima kirarira muri za drones?? Reka se nkwibarize iwanyu mufite amazi ahagije? muyabona kangahe? Niba muyafite twe tuvoma ibirohwa twakoze kilometres gabanya kwirata no kwishongora ku banyarwanda.

      • rugema uribeshye Gaz methan imaze imyaka nyinshi ikoreshwa muri BRALIRWA,naho gacaca yo yari isanzwe mu muco nyarwanda sinshya rero na afrika y’epfo yarabikoze

  • Murigihe impinduka igira abayirwanya ataruko bayanze ahubwo arukubera kudashaka guhinduka yani resistance to change). jye mbona aribyigiciro ko tugeze kwitearmbere ibindi bihugu bitarageraho. twakishimiye iyintabwe igezweho. aho kuyirwanya nkaho ije kumara abantu atarukubakiza.
    Muri gahunda biragaragarako
    1. Igihugu cyiza zigama amafranga yatangwaga kungendo, ububiko, nibikoresho. (cost aving)
    2. Bizagabanya amaraso yapfaga ubusa kubera ubushuhe bwinshi cg ubukonje bwinshi (temperature)
    3. bizateza imbere urwego rwikorana buhanga mugihugu nomuri health sector byumwihariko
    4. Utu tudege dushobora nokuzakoreswa muzindi gahunda (Business opportunities)

    • ahubwo wowe uri gusubiza ibyo utazi kandi uri kwitsinda
      1. kugabanya amafaranga, izo drones reba technologies zizaba zikoresha, reba maintenances yazo reba abakozi bazaba bazicunga , ibyo byose bizajya bisaba amafr..
      2.ubushuhe bwinci ngaho ndebera ikintu kidashbora kurenza 1.5 kg , ese urumva mu kirere kizagendamo ataribyo bishyuha kurutaho ?? urebye uburemere zemerewe gutwara ntago yatwara amaraso n’accumulateur ahubwo ayo zizajya zitwara yose ni ukuyakemanga kubera conservation yayo
      3. urwego rw’ikorana buhanga gute ? centre de sante zemerewe gutera amaraso ni zingahe mu gihugu? izifite abaganga bafite ubushobozi bwo gutera amaraso ni bangahe ?
      4. gukoreshwa muri business opportunities gute kandi zitanatwra akazigo ka 5 kg

      ahubwo reka biyigire imishinga izajya ibasagurira ayo kwubaka za etages naho ubundi twicecekere

    • Ariko buriya Drone kuyikora biragoye aho kuyitumiza hanze koko?! Niba tudashobira gukora drone(structure mecanique)ngo wenda dutumize hanze structure electronique ubwo ikoranabuhangs ryacu rimaze iki? Ryaba ari. iryo kwishimira ibyo abandi bakoze bikazanwa mu Rwanda kuneka nta kindi?! Ese bateoherereje Drone zo gutwara ayo maraso nyamara zifite cameras miniaturisés twe tukareba amaraso dutwaye mu bitaro nyamara uwayiduhaye yazengurutse imisozi yacu yose adufotora anakora ubundi bushakashatsi bwe bimariye iki abana bacu n’abazabakomokaho?! Ouvrez l’oeil isi yameze amenyo…!

  • Urajye witondera communication cyaneee, kuko niyo sura ya Ministry yawe ! Cyakora ubu ndabona wari ugerageje gusobanura birushijeho gato; nuhuguka uzahe quote mediocre uriya Nathan Mugume ushinzwe communication aho iwawe kuko ntacyo akora ntiyumva communication icyo bivuze tu (Niba yarasimbutse ya scandale yo kunyereza Frw ya Leta umwaka ushize) !

    Ariko nanone rero, ubu wagombye kuba udusobanurira ibi byose wifashishije ibintu bigaragara (scientific) ukagaragaza uburyo ki iyo process isanzwe yo kugeza amaraso ku bantu no kuyabika yari ihenze cg se irimo ibibazo bikomeye hanyuma ukayigereranya n’akamaro ka drones unagaragaza ibiciro aho bitandukaniye, ukatwereka imibare, atari icyuka gusaaa….Ibi byose biragusaba kuba warakoze ubushakashatsi bubigaragaza, ukongeraho na cost analysis….

    Ikindi wagombye kuba wararebye n’ibijyanye n’iryo koranabuhanga rya drones ku buziranenge bw’amaraso. Niba amaraso azajya aba exposed kuri radio-frequencies (utazi ubwoko bwazo cg ingano yazo) mu gihe cy’iminota 45 nta ngaruka bizagira kuri ayo maraso n’uzayaterwa, Ese amaraso agize ikibazo hagati y’ububiko bwa MINISANTE na DRONES ninde uri liable mu gihe agize ingaruka k’uyahawe…? Leta yagombye kuba ifite regulatory framework ibi byose bikorerwamo atari ugukora ad-hoc gusaaaa, ibi ni bimwe mu BIRANGA ZA LETA ZIYUBAHA.

    Anyway, all the very best, gusa naasabaga ko Leta yatangira gushaka uburyo ifata ibyo bintu bya drones bikajya muri Universities zacu, ntabwo tuzajya duhora tuvuga ngo “fourth revolution” gusaaa ngo duhere mu magambo !

    • Uvuze amagambo y’ubwenge ndagukunda cyanee nubwo ntakuzi. Ikigaragara cyo warize

    • Uri unuhanga cyane! njye ndibaza nti ese mama ayo maraso azajya aca mu kirere exposition yonyine ntabwo yateza ibibazo? Bon muri Afrika tuzahorana ibibazo bikomeye. Abazungu ni abagome! wasanga haricyo barimo bashaka gukora ku ba nyarwanda twe tutazi. tegereza nyuma ya 10 ans!!! Uzumva ingaruka za drones!!! nuko bageragejje Sida mu bantu. Imana izandinde ayo maraso

    • Uyu Vendredi biragaragara ko yasomye inshuro zirenze 1.

    • Ese buriya bagusimbuje Dr.Binangwaho. Ko nubundi president ubwe yivugiye ko “akora” mbere yo “gutekereza”.
      Ubu ibi uri kwerekana nibwo agiye gutangira kubikora.
      Ejo azababwira ko agiye gukora studies zabyo.

      Ibitekerezo byawe ndabishimye cyaneee….

  • Byibura bisa naho bisobanutse. kugabanya stock z’amaraso muri District Hospitals ni byiza kuko hari igihe yarenzaga igihe kubitaro runaka kandi ari ahandi acyenewe.
    Ariko nanone twibaze ku giciro bizatwara bityo dushyire ku munzani dukurikije ubushobozi bw’igihugu. (Ndizera ko MYCT na MINISANTE ba maze kubireba)

  • Izi za drones zarwanyijwe cyane hano muli EUROPE. Zishobora gutwara amaraso ashobora kwangizwa(OXIDATION) bigatera za CANCER mu bantu.Izi drones zizatuma abanyarwanda barware za cancer zitandukanye.Mwitondere ibi bintu. Ikindi nkeka ko zizakoreshwa muli SPYING gusa apana MU BUZIMA KUKONTACYO ZIMAZE. Ndi DR Muli medicine nzi ibyo mvuga.

  • Ibi byo gu spyinga(SPY) nabyanditse hano ubushize barabisiba(ngiryo rya tangazamakuru ryacu)! Niba amaraso aba mu gafuka kari hagati ya garama 250-300 ni ukuvuga ko iyo Drone ishobora gutwara udufuka tutarenze 5! niba rero ibitaro bicyenera udufuka 30 buri kwezi bizasaba ko drone igenda ku bitaro incuro zitari munsi y’esheshatu! Haziyongeraho n’ibibazo bya network! Ntiwambwira ko Drone civile izambukiranya ishyamba rya Nyungwe ijya i Rusizi cg i Mibirizi ngo igezeyo ubwo butumwa incuro 6 zose nta kibazo ihuye nacyo, munibuka ko buriya ibihugu duturanye nabyo bigiye gukora iyo bwabaga nabyo bikagurutsa Drone zabyo mw’ibanga maze ikirere kigahinduka isibaniro rya za Drone mutibagiwe ko hari imirongo y’indege zisanzwe za gisivile izo drone zishobora kwisangamo bigateza impanuka! Ariko se koko Min. Binagwaho aremeza ko uyu mushinga utazaduhombya niba uje gutwara amaraso gusa koko?! Mbabwize ukuri izi drone nimutumva zafatiwe mu baturanyi zagiye kwihahira muzangaye! Kandi bizitirirwa abanyarwanda twagowe! Ndibuka bavuga ko MONUSCO igiye kwifashisha Drone mu guhashya imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR ndetse na M23 induru twavugije tuzamagana kubera ko zashoboraga kutuneka(ese zaba zarageze ku ntego ko numva iyo za beni abaturage badasiba kwicwa?! None aho twageze tuzamagana ninaho tugeze tuziha ikaze mu gutwara amaraso! Uyu mushinga wakiriwe giturumbuka niba ntayandi mabanga awihishemo!

    • Nta bapfira gushira Kanamung urakoze cyane, njyewe nifuza abantu batanga ibitekerezo bijyanye no kwifashisha ubumenyi bwabo.Nibyo bitera abantu kumenya.Urakoze

  • Ngo zizagabanya risks iyo muvuga ngo zizagabanya ingaruka twari kurushaho kubyumva.Twihatire gukoresha ikinyarwanda igihe ari ngombwa

  • cost analysis please, minisante ntaba economists igira koko? ubuse mwebwe mubaze 1.5kg yamaraso atwarwa iminota 45, drone ikagenda 6 times/day/12drones ubwo biba bibaye amasaha angahe? ese imodoka ipakiye amaraso yose akewe ikagenda ikora distribution kubitaro byegeranye ntibyakorwa mugihe gito kurusha izongendo za burikanya za drone zitwaye ubusa. Ese kuki batagaragaza agaciro ka drone nuburyo ibarirwa kuri buri rugendo! kereka niba zije ari imfashanyo cg iyi company ishaka gukorera igerageza murwanda ikaba itazishyuza.

    • U Rwanda rwahinduwe igihugu abantu bose baza kugeragerezayo ibyo bashaka byose.Ejobundi mfite impungenge ko uzumvako baza no kutugeragerezo imiti igihe batazaba bashobora kubigeragereza ku mbeba muri laboratoire zabo.

  • muraho mwese ariko rero buriya ubanza mutamenya neza gahunda y’igihugu cyacu, ko hashize iminsi ari inama nyinshi kandi harimo abayobozi bose hari aho mwigeze mumva barwanya iyi gahunda, nonese murakekako perezida atabizi kandi ibyo mwandika byose naza comments ndabizi ko excellent azisoma, so niba rero gouvernement ntacyo ivuga buriya yarangije kubiha umugisha ibindi muvuga i dont see them challenging the project at all. kandi wibukeko contract yarangije kuba signed.

    • Ibyo ntibyabuza abantu gutanga ibitekerezo. Abanyarwanda bamaze kujijuka, kuba leta yakora gahunda zimwe ku bw’inyungu za bamwe ntibibuza abantu kubitekerezaho bakoresheje ubumenyi n’ubwenge bafite. Ikigaragara iyi gahunda ntiyigeze iganirwaho bihagije mbere yo gushyirwa mu bikorwa kandi ingaruka izaba ku banyarwanda. Byarahubukiwe.

      • Izindi gahunda waduhaho urugero ko ziganirwaho ni izihe ?

    • Biganirwaho? Ubuse Peresident avuze ngo bikorwe(yibeshye)….ninde wamuvuguruza? Ibi byagakwiye kuba byaraganiriweho mu ruhame NOT muri secret meetings. Harigihe umuntu yibaza nimba leta IKUNDA abaturajye bikamushobera.

    • Kuba His Excellency azi ibi bibazo byose birimo kuvugwa hano, byo rwose arabizi ntabwo twabishidikanya, ariko se we uragira ngo afate ikihe cyemezo, niba abazungu banatubeshya kubera izindi nyungu zibyihishe inyuma wumva His Excellency yabikoraho iki.

      Niba Minister BINAGAWAHO adashobora gusobanurira neza His Excellency ingaruka z’iki kibazo cya drones, ikosa riri kuri Minister. Ariko His Excellency nawe aho bigeze yakagombye gufata icyemezo agashyiraho Minister mushya wa MINISANTE, kuko kurekeraho uriya Mudamu kandi bivugwa ko imikorere ye idasobanutse nabyo abantu babyibazaho byinshi.

  • aho kuzana drones nakongeera ubwinshi bw’aho bafatira amaraso naho ibyo minister avuga sibyo kuko aho abantu baba batanga amaraso bari mu Murenge byose kuki Gufata amaraso bitashyirwa ku bitaro byose? noneho kuko abatanga amaraso Bose barazwi, rero kugirango bazajya bayamena bajya batumaho abo bakeneye bitewe n’ayo bakeneye bakareka kuza bayacugusa mu kirere bayangiriza naho gukoresha drone byasaba ko ajya abikwa aho drone iparika bakaba bavuze ko uyatanga ayafatirwa aho ziparika bivuze ko uyatanga azajya ayafatirwayo cg amaraso akikorerwaakajyanwayo cya giciro kikongera kikiyongeera ibaze kurenza amaraso umuntu uyakeneye uyajyanye kuri drone

  • Ariko mana yange…ubanza kuyobora abanyarwanda bitoroshye sindabona abantu batanyurwa kwisi nkatwe…ubu mwaciye ibintu ngo gahumda yaje batababajije ngo hari abafite inyungu…mugize inama iri technology ije kugeragezwa iwacu ntacyo dutanze namwe mwasaze ngo ntibabajije..mwashakaga ko hakorwa indi referendum se? Mwakwizeye abayobozi ko aricyo tubatorera…ubwo se ingaruka z amaraso amara amasaha mu modoka mu bivumbi nubushyuhe muzi uko zingana? Sha keretse uwaduha Afewelki cg Kim jong Un bakadukanda..Ntitunyurwa

    • @Tembo, uzi icyo demokarasi bivuze? Définition…

    • @Tembo ugomba kuba utazi ibyo uvuga. Ugatinyuka ukavuga ngo “tugize Imana Technology ije kugeragerezwa iwacu ntacyo dutanze”??? Mbega imitekerereze!!!!!

      Ukongera ugatinyuka ukavuga ngo “abanyarwanda uwabaha KIM JONG UN akabakanda”!!!!!!Ubwo se koko urabona abantu batanga ibitekerezo byabo berekana impungenge za kiriya kibazo cya drones ahubwo badakwiye gushimirwa. Uramababaje cyane.

  • Erega baratumaze. Basanze jenoside idahagije none badukanye amaraso ya drones azadutera cancer tugashira. Abo bazanye uwo mushinga mwasamiye hejuru nibo bateje Ebola muri Afrika. Muzumve hari umwana w’umuyobozi utewe ayo maraso, reka da. Bazahera ku baturage iyo mu cyaro, abazunguzayi …

  • Munsobanurire rwose : Njye ndabona ibi mwanditse atari Minisitiri wabivuze. Ibi mwanditse ni ibigambo by’itangazamakuru ntabwo Minisitiri wize yavuga aya magambo. Please, ubutaha mujye mushyirqho na discours ya Minisitiri maze amatsiko ashire.

  • Nge sindwanya drone byumvikane neza, gusa ku bintu bishobora kugira ingaruka nziza cg mbi ku buzima bwite bw’Umunyarwanda hakwiye ibisobanuro byimbitse ariyo mpamvu nisabiraga umuseke kuzatugira kuri Minisante bakatubariza ibi bibazo twibaza kuri izi drone zigiye kuzanwa muri servisi z’ubuzima maze impungenge dufite zishire. Nimujyayo muzambarize ibi bibazo:
    1. Umunsi hazoherezwa drone ngo ishyire indembe amaraso yagera mu nzira ikagira ikibazo ntigere iyo jyaga ikagwa nko muri Nyungwe cg mu yindi misozi ya kure mu gihe hagishakishwa andi maraso na drone iri buyajyane ayandi ya ndembe yari iyategereje ikaba aranogotse, ninde uzirengera izo ngaruka? Ni Minisante? ni ibitaro? ni Muganga? Ni Company icuruza izo drone? Ninde?
    2. Tuzi neza ko amaraso abikwa ahabugenewe akagenda ahabugenewe kugira ngo agere ku muntu uyakeneye akiri mazima. Izo drone zifite ububiko nyabaki buzabungabunga ayo maraso mu itwarwa ryayo?
    3.Buri gikorwa cyose kireba ubuzima bw’abantu kigomba kubanza gukorerwa ubushakashatsi mbere yo gutangira kugikoresha ku mugaragaro. Ese Hakozwe ubuhe bushakashatsi, bukorerwa he? na nde? bwatanze ikihe kizere? N’izihe ngaruka mbi zavuyemo? ziri ku rugero rwa kangahe?
    4. Ubundi taux de mortalite yihariye ikomotse ku buryo bwari busanzwe iri kuri kangahe? Izi drone ni ziza zizakemura ikibazo ku rugero rwa kangahe?
    5. Habura iki kugira ngo Ikigo gikusanya kandi kikabika amaraso kigire sous branche mu Ntara ku buryo byakoroha kubona amaraso mu buryo bworoshye akenewe byihutirwa niba kuyabika ku bitaro bibangamye.
    6. Ni iyihe nyungu ihari mu buryo bw’amafaranga igihugu kizungukira mu gukoresha ubu buryo? Byaba byiza herekanwe ibyagendaga dukoresheje uburyo bwari busanzwe cgtukabugereranya no gukoresha izi drone n’ibizazigendaho byose.

    Mugire amahoro.

  • Ku byo benshi turi kwibaza kuri iyi nkuru maze kubona ko ubu buryo bwo gukoresha drones ari bushya ndetse no muri America aho ubushakashatsi bwakore ntibarabishyira mu bikorwa. Murebe kuri iyi link: http://insideunmannedsystems.com/johns-hopkins-researchers-successfully-use-uas-to-transport-blood/

    http://www.hopkinsmedicine.org/news/media/releases/proof_of_concept_study_shows_successful_transport_of_blood_samples_with_small_drones

    Bivuze ngo rero ni uburyo bwo kugerageza feasibility (ishyirwamubikorwa) ry’ubu buryo biri gukorerwa mu Rwanda. Biramutse atari uko bimeze nagira impungenge zijyanye n’ikiguzi cyo gukoresha ubu buryo, ubuziranenge bw’amaraso yatangwa, ndetse kandi ntirengagije n’umutekano. Gusa uko mbibona ni uko harimo akanoti muri iri gerageza niba aribyo koko gusa ariko kuko ari ibizagira ingaruka ku buzima bwa muntu, ikiguzi bitwara ndetse n’ibindi byakomojweho n’abambanjiriye.

    !?

  • Hari uwishyuwe kugirango iri gerageza rize gukorewra mu Rwanda. Ni nde ? Yishyuwe angahe ? yayashyize he ? Ibi ni ibibazo twibaza.

    • Tony Blair na Warren Bufeti

  • anne uvuze ikintu tutari twaratekerejeho wa mugani ko amaraso agenda muri frigo none uriya drone izaba ifite frigo gute kandi yikorera 1.5kg gusa???Ese buriya igenda iticugusa kuburyo habaho kwangirika( hemolysis)cyane mu guhaguruka no mu kuyarekura agwa hasi ikindi bavuga iki ku bushyuhe butizewe bw’aho drone zizajya zica Ese ko wenda ku manywa yaza uyireba ukayakira ayo amaraso nijya iyazana nijoro bizajya bigenda gute?

    • Iki cyo kuyakonjesha si ikibazo na gato, hari uburyo bwinshi bwo gukonjesha “small packets” ziri nko mu dukarito twa 30 x 30 cm; kuko n’ubundi iyo urebye uko inkingo n’indi miti iri delicate izanwa n’indege usanga iza ikonjeshejwe nk’iri muri frigo ku buryo igera i Kanombe ku kibuga ntacyo yabaye kandi yamaze amasaha 10 ivanywe muri stocks i Burayi kuko baba banashyizeho akuma kakwereka niba ubukonje imbere butahindutse, bwaba bwahindutse kakamwereka ko uwo muti wamaze kwangirika…

      Ubusanzwe ushobora gukoresha wet ice cyangwa se na dry ice and insulation ikabigumisha hagati ya 4 na 8 oC, ushobora no gukoresha deep freezing, cold nitrogen nayo ishobora kugeza kuri -200 oC…iyo ari ibisabaa gukonjesha cyane…Ibi rero byo gukojesha 1.5 Kg y’amaraso iminota 45 ni akabazo gato cyane gusa bizongera igiciro cy’amaraso (cyizishyurwa n’umurwayi cg Leta).

      Cyakora ibi by’ibiciro nabonye Minister Binagwaho ahunga kubisobanura cyane, kimwe n’ikijyanye na safety, kandi koko ni mu gihe reka abihunge, nawe ntabyo azi kuko uyu mushinga si uwe, uramurenze.

      • @Vendredi, ko uvuze ko BINAGWAHO uyu mushinga atari uwe ngo uramurenze, waba ari uwande?? Uwo mushinga yaba ari nde wundi wawuzanye Minister BINAGWAHO atabigizemo uruhare?? Niba Minister ufite Ubuzima n’Ubuvuzi mu nshingano ze adashobora kubazwa umushinga wo gutwara amaraso akoreshwa mu bitaro, ubwo byaba bisobanuye ko System Leta y’u Rwanda ikoreramo n’uburyo ikora bidasobanutse, ibyo biramutse aribyo rero byaba biteye inkeke!!!

  • Ariko abanyarwanda barashimishije we! Ngo drones zo gutwara amarasooo, gutwara imitiiiii mu byaro ntazi ibyo ari byo.

    Abavuga cg abemera ibyo byose ni abatazi nagato uko system y’imiti (supply chain) yo mu Rwanda ikoze. Reka mbibarize utubazo tumwe na tumwe:1. Drones zizajya ziparika he? 2.Niba zizajya zitanga imiti zizajya ziyikura he ziyijyane he? 3. Ese ubushobozi bwazo bwo kwikorera bugarukira he? Kuko nka pharmacy y’akarere ka Rutsiro iyo yaje gutwara imiti i kigali itwara imiti yuzuye Fuso. Ese akadrone niboneye uko kangana kazikorera iyo mizigo yose icyarimwe? Cyangwa kazajya kagenda kagaruke gatwara ikarito imwe imwe? 3. Ese ubwo akamaro ka pharmacie Za District kazaba kakiri akahe niba drones zizajya zigeza imiti directly mu mavuriro. 4. Ese niba zizajyana amaraso mu mavuliro, centrales regionales de transfusion sanguines (CRTS) zizajya zikora iki? Zizakurwaho se? 5.Ese ubundi drones zizakora ako kazi mu gihugu ni zingahe? 6. Ese iyo mu byaro aho izo drones zizajya, zizajya zigenda zisige imiti zigaruke gusa, cyangwa hazaba hari abakozi bazashyirwaho bashinzwe kuzigenzura no kwakira ibyo zizanjye (technicians/manipulators)
    7. Ese igiciro (cost) y’ako kazi kose izaba ari iyihe ugereranije na systeme yari isanzweho? Mukeka ko aribwo U Twanda ruzunguka.

    MURI MAKE NKURIKIJE IBYO BIBAZO MBAJIJE NJYE MBONA BIRIYA NGO NI UGUTANGA IMITI N’AMARASO ARI URWITWAZO, DRONES ZIFITE AKANDI KAZI KAZIZANYE KANDI NTIBIZATINDA KWIGARAGAZA

  • Minister muramurenganya!! Siwe uyoboye igihugu!!! Gusa nkumuntu uli kwandika aya mateka I think igitabo cye kizagurwa menshi uyu musaza natubisa!

  • Uyu mudamu ahindutse Nka Nsekalije wo muri leta ya Habyarimana.yameze imizi muri ministeri ye.

  • Ibi ni gimic publicity urwanda ruri gukora @ a very high cost (life)….ariko nkibisanzwe benshi baba bashaka kwigaragaza kubazundu aho gukorera abanyarwanda ibyiza birambye.
    Ese ubu koko igihugu cyacu cyuzuyemo injiji gysa kuburyo ntawabonye ibibazo bijyanye nizi drones….cg buri wese arijijisha kugirango batavuga ngo “arwanya” gahunda za leta.

    Ibi byagakwiye kuba byarizweho cyane iyo Leta igerageza kumva abantu bafite ibitekerezo bitandukanye kandi tukumva ko kugira ibitekerezo bitandukanye atari ukwanga cg kurwanya igihugu.

    Byo nkuko hari uwabivuze harugura, mbina bino bintu binarimo ruskwa kuko sindi kubona studies zindi zabyo. Ubu nibwo zigiye gukorwa kubanyarwanda….ubuzima bwacu burahendutse kweli……its just Sad.

  • Nshimishijwe n’ibitekerezo byatanzwe kuri uru rubuga ku bijyanye na drones zo gutwara amaraso. Ndashimira cyane cyane abatanze igitekerezo bazaba MOH gukora ubushakashatsi bwimbitse ibyo yise cost analysis. Cg cost effectiveness analysis cg cost benefit analysis. Ndakeka ari cyo yashakaga kuvuga. Ni ukuvuga kugereranya ikoreshwa rya drones n’uburyo bwari busanzwe kugeri ngo umenye uburyo burimo inyungu cg butanga igisubizo kimwe kandi budahenze. Abakora ubwo bushakashatsi barabyumva kurushaho.
    Njye rero mbereye kubyo abandi bongereyeho, ndumva ahubwo yanarenga iyo cost analysis agakora ubundi burenzeho. Ndabona ikoreshwa rya drones bikemangwa ngo kuneka, imyumvire y’abafatanyabikorwa (perception…) n’ibindi. Bityo rero hagombye kuba hakorwa na ethical study sinzi uko nabivuga mu kinyarwanda.
    Muri make hagombye gukorwa ubushakatsi mu bintu bikurikira:
    1. Technical properties: uburyo izo drones zikora n’uburyo zikoze. Hari ababikomojeho ngo byigwe mu mashuri mu Rwanda
    2. Safety: ariko twizereko drones ntabyo zakwangiza??
    3. Efficacy and effectiveness: ibyo byavuzweho hejuru
    4. Cost and other economic attributes: hari abavuganga ngo drones si zo zihutirwa mu Rwanda urebye ibyo abanyarwanda bakeneye by’ibanze nk’amazi, umuriro, amashuri, n’ibindi
    4. Social, legal, ethical, or political impacts: aha rero mbona hatakunda kwitabwabo iyo hagize politiki iyo ari yo yose ishyirwa mu bikorwa. muri uru Rwanda rwacu ho biteye ikibazo kuko sinzi niba bijya binatekerezwaho. Ingaruka drones zagira ku mibanire, ibijyanye n’amategeko, ubumuntu n’ibindi n’ibindi.
    Ibyo Dr Binagwaho avuga sinamurenganya kuko ni umunyapolitiki. Ibi twavuze ntabyo azi rwose kandi sinzi niba afite abajyanama bamutegurira babanje gukora ubushakashatsi bwihuse (rapid systematic review) kugira ngo abone ibyo avuga.
    Ntatinze mu magambo ndasanga izi drones ari pilot project (igerageza) iri gukorwa mu Rwanda.
    Harimo ifaranga ritubutse byo biragaragara ni naho navugaga ko Dr Binagwaho yatumwe gusobanura ibyazo. Buriya behind curtains biba byavuzweho kandi money is power cyane cyane iyo harimo abanyamerika na capitalim yabo itagira impuhwe. Twizereko Nathan azajya afata umwanya agasoma ibi bitekerezo wenda ubutaha bakazabikosora.

  • Ibi Bintu bihishe ikindi utamenya ntibashobora kukubwira igiciro cy’akadege cg ayo kazajya kagendaho mu kwezi cg umwaka.
    ibi bizamera nk’iriya mishinga yo gushyira WI-FI mu modoka Aho usanga umugenzi afite amafaranga atanga yo kuyishyura ariko wagenda mu modoka ugasanga WI-Fi internet ntayirimo.ukayibura abo muri RURA bakabeshya ngo abashoferi bacomokora utwuma twa Wi-Fi.ibaze ko buri modoka iyishyura kdi batayubahaye bivuze ko uwatsindiye isoko RYA Wi-Fi mu modoka yishyurwa ayo atakoreye.

  • Hano harimo ibibazo byinshi umuntu yakwibaza:
    – Drone yikorera 1.5kg kandi ikoresha technology byumvikana ko ihenze ubwo izaba ije kutwungura, cg kuduhombya?
    – Niba amaraso yajyaga yangirika kuki MINISANTE idashyira amashami y’ububiko bw’amaraso akenewe mu ntara zose?
    – Niba se byaranze burundu kuki leta itakoresha hericopters akaba ari zo zijya zifata abarwayi ku bitaro zikabajyana aho ayo maraso ari?
    Ibyo kwangirika kw’iriya litiro byo sinabitindaho kuko ntazi uko umutekano w’imbere muri kariya kadege wifashe gusa nizere ko wasuzumwe. Ariko rwose litiro n’igice ntabwo ariyo iba yaratumye leta ihendwa kuriya kdi niko biri biragaragara.
    Dusabe Imana iturinde kuzaterwa ariya maraso kuko ntawamenya ikizakurikira ibi.

  • ngayo nguko. muri geopolitique hari ibyo bita secret d’Etat.(amabanga ya Leta) amenyekana nyuma y’imyaka myishi n’ibinyejana!!

  • Mutuze bikorere igerageza barebe niba koko bikora cg bidakora. Iyo biza kuba ari ibifite akamaro, wenda ari nk’icyogajuru kijya kuri mars, ntabwo abazungu bari kuza kubikorera hano iwacu, ikigaragara ni uko ibi bya drones iwabo batareremera ko byinjira mu buvuzi bwabo kandi bakaba bakeneye kuyibyaza frw byihuse; bagomba rero kubona ikindi gihugu bakoreramo iryo igerageza (irizwi n’iritazwi), icyo gihugu byabaye ngombwa ko kiba u Rwanda kubera inyungu za poliyiki na frw zirimo. Mutuze kabisa.

Comments are closed.

en_USEnglish