Digiqole ad

Djamal Mwiseneza yageze muri APR FC

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko umukinnyi Djamal Mwiseneza amaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri yo gukina mu ikipe ya APR FC kuri uyu mugoroba wo kuwa 06 Kanama 2014. Mwiseneza mu magambo macye yabwiye Umuseke ko ‘ibyo ari ko bimeze’ ariko ibirambuye azabitangaza ejo (kuwa kane).

Djamal Mwiseneza ubwo Rayon Sports iheruka gukina na APR FC yayitsinze igitego
Djamal Mwiseneza ubwo Rayon Sports iheruka gukina na APR FC yayitsinze igitego

Mwiseneza w’imyaka 28, amaze iminsi atumvikana na Rayon Sports, ikipe yakiniye kuva yava mu makipe y’abana, ku bijyanye n’amsezerano mashya.

Mu minsi yashize havuzwe amakuru ko uyu musore ikipe ya APR FC yaba imwifuza.

Amakuru atugeraho aremeza ko Mwiseneza yasinye amasezerano hari n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC Gen James Kabarebe.

Kuri telephone igendanwa Djamal Mwiseneza yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ati “Uko ubibona niko bimeze, ibirenze ibyo nzabibabwira ejo.”

Djamal kandi kuri uyu mugoroba yagaragaye ku kibuga aho APR FC yitorezaga ari kumwe na bamwe mu bayobozi ba APR nubwo atakoze imyitozo. Gusa amakuru atugeraho ni uko yari amaze gusinya amasezerano.

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo ikipe ya Rayon Sports yarekuye uyu mukinnyi nyuma yo kutumvikana ku masezerano mashya bamuhaga.

Umuyobozi wa Rayon Sports icyo gihe, yatangaje ko Mwiseneza bamuhaye ibaruwa imureka ngo yigendera kuko babonye ibyo yabasabaga ari byinshi bagereranyije n’ibyo bamushakamo.

Amakuru avugwa ko Mwiseneza yahabwaga miliyoni umunani (8) z’amasezerano mashya n’umushahara wa 400 000Rwf ku kwezi ngo agume muri Rayon Sports, we akifuza guhabwa miliyoni 10 ngo agume muri iyi kipe y’i Nyanza.

Kugeza ubu ntabwo turamenya igiciro APR FC yaguzeho uyu mukinnyi ukina hagati ku mpande.

Uyu musore yazamukiye mu ikipe y’abana (junior) ya Rayon Sports ahagana mu 2005 kugeza yinjiye muri Rayon Sports y’abakuru mu 2007. Ni umukinnyi kandi ujya uhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.

 

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nagende.

  • NUBUNDI ALIKO NIKO BYARI BIMEZE MBERE HOSE AHUBWO NI UKO APR YIRAZAGA INYANZA KUGIRANGO TUTAMENYA IMPAMVU YA DJAMAL MWISENEZA KUVA MURI RAYON NDUMVA RERO NTA GISHYA KIRIMO.

  • ATATIYE IGIHANGO CY’UMURYANGO MUGARI W’ABA RAYON ARIKO NTIBIZATUBUZA KUBARUSHA TU NIMUTAVANGAMO POLITIKE N’ITEKINIKA.

    • MENDE URI MENDE KOKO NGO NTIBIZABABUZA KUBARUSHA AHUBWO SE MWABARUSHIJE RYARI?

      • Na Faustin ni yakira neza tuzamubaha asimbure kodo ndetse na Abuba mbona asimbure Ngabo byaba bikwiye, urabona ko bagenda basaza, ubundi gahunda yo gusenya mukeba izaba yuzuye,

  • Kaze neza Djamal muri APR FC ishya n’ihirwe muri APR FC Congrets to APR FC Top Management for Djamal deal Many thx

    • Igihe uzumvako football ari teknike ni uko bizaguhamamo.Ariko gerageza ugabanye ibitekerezo nkibya bazina wawe wo muri DRC kuko niba wumvako atatiye igihango hari impamvu namwe niba ari umwana wanyu ntimwari kumureka agenda kuko ibyo yabasabaga mubiha abanyamahanga kandi ntacyo bamurusha.Djamal welcome in APR FC.

  • Ngo bayaha abanyamahanga kandi ntacyo bamurusha!  Ni nde munyamahanga wahawe 10,000,000 muri Rayon Spoerts se Jamali arusha ibirego? Kugenda ni uburenganzira bwe, no gushyiraho amananiza ni uburenganzira bwe. Si ubwa mbere Rayon irereye APR kandi ni ibisanzwe. Muri Rayon nta munyuryuru ubamo. Tumwifurije amahirwe meza, gusa azahatanire kubanza mu kibuga kuko mbona ntawe yasimbura none.

  • Ngo bayaha abanyamahanga kandi ntacyo bamurusha!  Ni nde munyamahanga wahawe 10,000,000 muri Rayon Sports se Jamali arusha ibitego? Kugenda ni uburenganzira bwe, no gushyiraho amananiza ni uburenganzira bwe. Si ubwa mbere Rayon irereye APR kandi ni ibisanzwe. Muri Rayon nta munyuryuru ubamo. Tumwifurije amahirwe meza, gusa azahatanire kubanza mu kibuga kuko mbona ntawe yasimbura none.

Comments are closed.

en_USEnglish