Digiqole ad

Dady de Maximo yandikiye ibaruwa Miss Rwanda Bahati Grace

Nyuma yuko hamenyekanye inkuru yuko Miss Rwanda 2009, Bahati Grace atwite, abantu benshi bagiye bavuga ibitekerezo byabo bitandukanye ku ugutwita k’uyu mwari.

Nyampinga Bahati Grace na Dady de Maximo (Photo Facebook & Photoshop)
Nyampinga Bahati Grace na Dady de Maximo (Photo Facebook & Photoshop)

Dady de Maximo uzwi cyane mu Rwanda mu bijyanye n’imideri ndetse akaba yaranabaye umunyamakuru uzwi mu Rwanda, ndetse akaba ari no mu bari bagize itsinda ryahaga amanota abari bari guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda ubwo Bahati Grace yabaga Nyampinga w’u Rwanda hari mu mwaka wa 2009, yagize icyo avuga ku ugutwita kwa Miss Bahati Grace, maze abinyuza mu ibaruwa yamwandikiye anayishyira ku rupapuro rwe rwa Facebook.

Kuri facebook wall ya Dady de Maximo
Kuri facebook wall ya Dady de Maximo

Soma ibaruwa Dady de Maximo yandikiye Miss Bahati Grace:

Dady de Maximo,

Saturday,

Kuri BAHATI GRACE,

Nshuti yanjye, Munyarwandakazi nkunda. Nyuma y’inkuru na commentaires zabo duhuje igihugu niyemeje kukwandikira ngirango nifatanye nawe muri ibi bihe, singize icyo ntangaza ku nkuru ivugwa ko utwite nibijyanye na Miss utwite ahubwo nifuje kukwandikira nka BAHATI namenye nk’umukobwa ufite ubwenge wita kuby’igihugu akanamenya ibyamahanga, akifuza kumenya, ugira ubupfura, ukunda abantu, wizihiye umuryango akomokamo, inshuti ya benshi mwiganye nabo mwakoranye mu Rwanda.

Nk’umunyarwanda nkanjye uzi kuvugwa neza cyangwa nabi uko bimera k’umuntu, nk’umuntu wabonye ko mu byiza ukundwa mu bihe bikomeye ukajugunywa nagirango nkukomeze kandi ngusabe kugirango ingufu zawe n’imitekerereze byawe utumbirire Uwiteka kuko niwe ugukunda kuturusha, arakuzi kandi aho ugeze niwe.

Babyise ibyago abandi babyita amahano kandi ku misozi dutuyeho kubera iterambere ubu dusangira n’abahekuye u Rwanda kandi tugaseka tugahana ibiganza, tugasabana umunyu nkibaza rero aho twe twahera tugutera amabuye.

Ese njye ndinde wo kukuvana mu ntama? Nkwandikiye nka Bahati nzi ibya Miss ndabyirengagije. Niko ko Rwarakabije na Ninja abo bari abacengezi ruharwa mu minsi ishize ubu dusigaye dusangirira ku nkongoro zimwe ninde Munyarwanda wabikozeho commentaires, njyewe uwo Ninja banza ubu ari colonel niba ntibeshye ipeti rye, tariki ya 22/06/1998 badutegeye Nyange-Rambura ya Kibuye turi muri bus Onatracom sukuyirasa sugutwika mu minota 15 bus yarimo 206 twayirokotsemo turi 41 abandi bose barapfa, ubu se Uwo Ninja ntiyagabiwe???

Ko baturashe se abana bagapfa, ababyeyi etc etc ubuse tumurege abo bapfuye bagaruke? hanyuma se nuruhe rukiko tumuregamo i Rwanda ? ariko niyitonde tuuuu bizagaruka.

 

Ntatandukiriye mvuze biriya kugirango dutekereze muti Bahati yishe umuco????uwuhe muco tukigira mu Rwanda,Kubyina se,guhamiriza se nibyo muco gusa????I Kinyarwanda ko gicika tugaceceka,ibirano bikitwa Brigde tugaceceka nkaho abo tubyandikira babisomye mu Kinyarwanda hari aho byabakomeretsa ko tubyakira raaa? K’umuntu yirega atanakweretse aho yatabye abawe akababarirwa raaa? Nonese byo ko twabyakiriye?Kuki twakoresha umuco ahantu hamwe ahandi tukabyirengagiza? Ko twemera abana bakaribwa n’imiryango yabo,ipfubyi zikabura kirengera,ibimuga byo kurugamba tukabitererana,abayobozi ntibakore akazi kabo neza kugeza naho Nyakubahwa Perezida asigaye ajya gukemura ibibazo by’imirima y’abaturage nkaho abayobozi bo hasi bo batabimukorera tukarengera umuyobozi akariganya umuturage byose ni umuco?

Nshuti Bahati ndakwandikira nk’inshuti yawe na k8 nirengagije ibyanyu,ndakwandikira nk’inshuti sinanditse nku rwego rw’akazi uzambazi nko mu kazi nzamusubiza,ariko twivanga ibintu ngo umuntuyishe umuco,yaciye inka amabere kandi abaryi binyama nimirizo yazo bigaramiye.Ntago nemerako twiha uburenganzira bwo gutuka umuntu ngo yakoze iki niki ese byo ko byaba wenda byabaye byo BAHATI wacu se tumujugunye? UWAWE AKURUTIRA AMAFUTI uwo ni umugani nahimbye,ariko se bangahe dufite mu miryango yacu bashobora kuba bakora icyo mwise ishyano.

Mu Nteko nabo badohoye reka byite gutyo impinja zigiye gushira noneho uwaba yahisemo kubyara tumuhe akato ?nonese niba ukuyemo inda bamuha certificate akanicara muri sale d’attente nta mumpu kandi agiye kwica kuki ugiye kubyara tutamurekera impundu akwiye. Ese twe turi gusakuza muri za commentaires turi bande?twitwara dute iwacu mu ngo? Mukazi se?mubyo dukora?uza gukomenta kuri iyi wall yibuke ko nanditse nk’inshuti ya BAHATI na K8 ntago ari mu rwego rw’akazi kandi aho guta umwana nkuyu ngo ni akazi nkumuntu expert mu by aba Miss nareka ako kazi kuko kukagumana naba mpisemo ibyo ngakuramo kurusha umwana wacu w’umunyarwandakazi.Nakoze amakosa menshi mu buzima nk’umuntu ngereranyije ayanjye nibi abandi bise ishyano wowe nakugira umutagatifu.

Nta marangamutima nshyizemo nataye ibyanjye kenshi kubera gukunda abantu no kubera gukunda u Rwanda n’abanyarwanda nuyu nawe mumundekere kuko hari benshi bariho mu Rwanda baziko ari beza kandi we aturusha ubwiza k’umutima, bantu beza babatagatifu bari kw’Isi,mwe mwese banyirubutungane musigeho kuko ubumuntu bwe turi kubwangiza aritwe afite kandi ejo bundi hashize hari njyewe,ubu niwe,ejo hazaza mu minsi iyi ni wowe wundi.Komera muri ibi bihe kandi Imana iragukunda,n’abawe nubwo twaba turi bake turahari kandi aho guhitamo uwo Muco abandi bahananira kw’izina nkagutererana nahitamo wowe kuko ubu urankeneye kuruta uko uwo muco unkeneye.Baha U Rwanda si imisozi gusa U Rwanda nitwe,ni wowe,n’abandi ninjye kandi aho gukunda imisozi n’ibibaya nahitamo wowe uko umeze kose nibihe urimo byose kandi kunda uwo mwana kuko afite amateka,umwana wazwe ni we ukura .Imana ikurinde kandi abantuka kubera ko nifuje kugukomeza mbahaye rugari njye nishima ariko umunyarwanda yishimye.

Ngiyo ibaruwa ya Daddy de Maximo kuri Bahati Grace, Miss Rwanda 2009, utarabona umusimbura.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nshimiye uyu munyarwanda uhumurije uyu mwari Imana iguhe umugisha uwo mwari niyibyarire umwana amurere Imana izamufasha kdi yahisemo neza nonese kumukuramo nibyo batari kukuvuga amagambo yo ntiyabura kdi utarabikora agutere ibuye

  • Dady erega ubwo gutwita atyo ari Nyampinga kandi ari mu mahanga ukaba ubihaye umugisha?!!!Ntunyumve nabi gutwita sicyo cyaha ahubwo byerekana icyaha cy’ubusambanyi yakoze cg agikora, cyakora niba koko atwite hari ubutwari n’ubumuntu yagize bwo kuba atarishe uwo muziranenge.

    • Phiona rero urafushye kuba atari wowe bayiteye, wowe se uriya mukobwa mwiza utamwegetseho amabondo wazayegeka kuri nde? Akeza karigura sha, kandi mumenye ko atari umutako ubwiza bwe bagomba kububyaza umusaruro

  • jye ndemeranya nibyo daddy avuze mw’ibaruwa, ariko n’uyu mwana w’umukobwa ntabwo yabyitwayemo neza. Ese ntabwo aba jeune bo mu rwanda bakoresha agakingirizo/condom?
    Ibigoryi gusa. LA LUTA CONTINUA!!

    • Ese wowe uracyagakoresha? Uzafate bwa bubobere bwako ubujyane muri Labo uzasangamo bacteries utabara keretse nugura utuva muri USA na France naho ubundi bwaranduye, abagabo bashize barwara imyanya ndangagitsina kandi bakoresheje ako gakingirizo urumva se bidakomeye ahubwo? Naho utwite mumureke abyare gahunda ni Uwiteka

  • Abisi nawabashobora bareke bavuge bazageraho bahore bizi imirongo yabagore bari kumuhima cg hirya nohino babuze urubyaro naho rata Nyampingawe ibyarire ikibasha ku bibona

  • Amen nkeneye abanyarwanda nka Daddy,badaterarana mwene wabo mubyago
    Ahubwo mureke dushinge Fondation Bahati kubera ubutwari yagize aba mugihugu kemera gukuramo inda,bariya nibo dukeneye,tuve kubigira Abere.Thx Daddy be blessed

  • Bene bi babyita kuvanga amasaka n’amasakramentu, kuvanga iby’abacengezi, itegeko ryo gukuramo inda, no gutwita nta sense mbibonamo. Abari abacengezi bafite uko baje kandi iyo bajya kuza ubu ibinyamakuru byandikirwa kuri internet byaje i am sure ko hari kubaho commentaires nyinshi. Umukobwa yaratwise nibyo ni uburenganzira bwe, ariko aya magambo yose ntabwo yari ngombwa. Icyo wakora nubwo cyaba ari kiza gute ( nkanswe gutwita udafite umugabo bikibonwa nk’amahano mu Rwanda),abantu bazagukritika
    Njyewe ntabwo mbona neza impamvu y’aya magambo yose.

  • Jye ndumiwe cyanee…kumva Daddy agarura Genocide, Rwarakabije, Ninja muriyinkuru ntahantu bihuriye Gutwita na Ninja bihuriye he?..Daddy warahubutse ubuse n’impuhwe wari wamugiriye?..urabona utarivanze mubuzima bwa Grace?..

  • nanjye mbibona nka africa…ni byiza ko uwo mwali agaragarizwa ko adatereranwa(niba aribyo koko atwite) byaba atari nabyo kandi (hagakosorwa abamubeshyeye) ariko rero dady yavuze ibintu byinshi, bivanganganze ukaba aribyo wajya kurangarira ho aho kumva message de soutien..kuba structuré no kuvuga ku ngingo utajarajara birakenewe naho ubundi msg y’ibanze iba noyé muri ibyo bintu mirongo ingahe

  • uru ruvangitirane rw’ibitekerezo ntahandi wari kubinyuza ko mbona bitandukanye cyane n’iby’uyu mwana w’umukobwa,gutwita kwe simpamya ko nawe abyishimiye ariko no kuba yafashe responsability kubikorwa bye hari message bitanga,ariko nanone kubinyuzamo ibi bitekerezo nibyo gusesengurana ubushishozi.

  • Ese nta pillules ziba mu rwanda? Hari hakwiye gukazwa sex education muri high schools zo mu rwanda.

  • INDAYA GUSA!!!!

  • Dady cyangwa nawe wajyaga wikubitiraho sha, ndabona uyu mwari yarakuvugishije pe.Humura uzabona undi da. Gusa Umwari ukwiye ntiyiyandarika, agomba guhora abitse ibanga ry’urukundo. Genda Bahati urijije u Rwanda ukuntu twakwemeraga ntabwo twari tuzi ko wadusebya bene aka kageni, ngaho rero wisebera i mahanga garuka iwacu tukurwaze kuko ubyaye ishyano aryonsa.You are welcome.

  • Dady cyangwa nawe wajyaga wikubitiraho sha, ndabona uyu mwari yarakuvugishije pe.Humura uzabona undi da. Gusa Umwari ukwiye ntiyiyandarika, agomba guhora abitse ibanga ry’urukundo. Genda Bahati urijije u Rwanda ukuntu twakwemeraga ntabwo twari tuzi ko wadusebya bene aka kageni, ngaho rero wisebera i mahanga garuka iwacu tukurwaze kuko ubyaye ishyano aryonsa.You are welcome.Gusa wavanze ibitekerezo umenya urwaye kabisa wisubireho.Ndabona ufite ingengabitekerezo rwose, Urwanda rwarafhuye rurazuka none nawe ntirugihfuye keretse intwari zabiharaniye zitakiriho, tuzarwubaka abana b’abanyarwanda turugire nka Paradizo,wowe ikiri muri ibyo bitekerezo. Kuvuga ko Grace yamennye ibanga ntaho bihuriye na Ninja na Rwarakabije rwose, wahubutse cyane wisubireho pe.

  • Gusambana ni icyaha mu maso y,Uwiteka ariko nta n,wabura gushimira Grace niba yaragize ubutwaro bwo kuzakira uwo mwana.nimumureke abyare kandi umwana ni umugisha uko yaba avutse kose igikuru ni uko atazasubira iryo kosa.

  • Ndumiwe, Ariko se kandi Daddy, ibya Politiki nibya abakobwa batwara amada ubivanga ushingiyehe? Ndemeranya nawe ko uri impuguke da! Muri ba Miss no kwitiginyurana nabo, Rwarakabije ko ari General muri iki gihugu harya wowe ugira irihe Peti??? Waba se nibura uri na rushati usibye kuryongora gusa!! Ubu se kandi utangiye gupinga Kagame Paul wafashe umwanzuro wo kubanisha abanyarwanda mu mahoro bityo Ninja na Rwarakabije bagashyira hasi intwaro bakaba bafatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu cyabo???
    Jya witondera aya marangamutima wandika kuri internet bitazakuviramo gushinzwa ingengabitekerezo n’amacakubiri. Naho uyu mukobwa mureke atwite abyare nta gitangaza mbibonamo kuko uwariye aranahaga, amabondo akagaragarira buri wese. That’s it.

  • Dady ariko ko mbona uyu mwari umufitiye impuhwe cyane nkiza bihehe!!!! Aho ntiwaba nawe warariyeho agaturo? Cyangwa yarakwimye ubu ukaba umwinginga ngo noneho umubeyure kuberako yamanuye ibiciro.

  • Dady you are right, uwo mutima uzawuhorane wogukunda abanyarwanda, God bless u

  • Mwaramutse.Dady ngirango ngushimire ku barwa wanditse.Mu byukuri Bahati abantu be kumureba mka miss,ahubwo bamurebe nkundi wese wagize ikibazo,bamwiteho abamwegereye kugirango azabyare neza erega ni mfura kuba yemeye kubyara ntakore ishyano ryo kwica ikibondo.Ariko Dady wacu we kumvanga dossier,muri conflict management habo a way yitwa tolerance kugirango habaho amahoro no kumvikana.Kubwanjye ndifuzako bishobotse nabandi bose bari muri opposition army and no army opposition against GoR batahuka hakaba icyo nakwita kwirengagiza ibyabaye tukabana neza, on dit un peche avoue est a moitie pardone.Nshuti Dady inda ya Grace na Maj gen Rwarakabaji nta huriropeeeee,Ese hari uwareze Bahati mu butabera ngo yara twite?unsubize.Ibihe Byiza,

    • Wowe biragaragara ko ufite logique.Izo nama utanze zirahagije ntawagira icyo arenza ho uri umugabo ! Ahubwo umuntu yagaya abagaya umuntu batamugira inama nk’abo bose bibasiye DADDY bamutuka,bagombaga kumwereka uburyo wenda yavanze ibintu batarengereye nabo.Abanyamakuru namwe ntimugahitishe ku rubuga inkuru zubahukana,buri muntu arigenga ku bitekerezo bye .Naho tugarutse ku bya BAHATI njye simbona ikosa yaba yarakoze abandi badakora .Yakoze ibintu uko yabyumvaga nka BAHATI,ntiyabikoze nka MISS RWANDA kandi mbere yo kuba miss yari BAHATI nava no kuba miss azagumya abe BAHATI.

  • Daddy kabisa uri umugabo kandi those who are criticizing u bareke bavuge gusa bage basesengura neza inyandiko kuko nge ndabona ibyo batindaho ari ingero watangaga zinafite ingufu cyane kuburyo ibya Miss wacu rwose ari ibisanzwe ahubwo yanabaye intwari kuko aba yaranayikuyemo nkuko abandi babikora ariko kubera wenda ko azwi cyane cg se wenda numutima we utamwerera kubikora yafashe icyemezo like any other wise person.big up miss big up Daddy.burya ngo ukora ikiza agisanga imbere wangu.

  • birababaje ariko na miss arashyukwa nkabandi rega ntago biteye isono cyane rero

  • Dady ? Ngo ukunda U Rwanda ? Puuuu !!!!!!!!!!! abakunda u Rwanda si nkawe wirirwa arukundira muri Selena n’ahandi wavuze ko you are enjoying your country wa muswa we se kuba Ninja ari Colnel uzi ngo yarabyigize cg ni Leta yawe yabimugizwe nuno ukagereranya ruriya RUHINJA wowe nabo muhuje Imitwe mwagize igitangaza. NIBA UGIRA UBWENGE UJYE UREKA KUGERERANYA POLITIKI N’IMISHINGA YAWE.

  • Dady akwiye gukurikiranwa n’ubutabera ntabwo Rwarakabije na Ninja ari bagenzi be ku buryo abashyira kuri wall ye ibi ni ukubavugera niba hari ibyo abashinja azajye mu rukiko arege naho iby’amarangamutima sibyo dukwiye guhora tugenderaho ubu se ugira ngo aba bagabo ntibakunda Igihugu kumurusha. !!!!!!!!!

  • Daddy Ngewe ibyu Vuga nda byumva pe ubuse abatwiciye ntiturikumwe niba barabaariye abishe Kuki bumva ko uwa twite yaciye INKA amabere ???? Gutwita ntagitangaje kirimo !!!!!! Nawe numuntu nkabandi Mss humura tukuri inyuma harabagutaranaga ariko Natwe tuzakurwanira ishyaka !!!

  • Ehhhhhhh muratwishe, mbega amagambo hahaha aha niho ubonera ibi mu mitima y’abantu nezaaaa. gusa jye dady wakoze guhumuriza BAHATI ariko amaambo wakoresheje araremereye n’ingero watanze zirumvikana ariko hari bimwe warengereye gusa sinakurenganya na sentiment zari nyinshi cyane. kandi abantu babisomye mwese ntimukabye izo nkuru ngo Rwarakabije n’abandi bibaho ni sentiment mbona rwose byari bya murenze peeee rero jye ndamugira inama yo kugarura hari yavuze. kandi niba yabivuze si igitangaza abantu babigenderemo babikuze ngo yazanye ingengas mwirinde ni sentiment jye niko mbona. naho Grace genda wihangane kandi aya magambo yose yamuvuzweho aramwigishije. kubyara si ikibazo ariko ni ingaruka z’icyaha cyo gusambana yakoze. rero dumva ari isomo ku mukobwa n’abahungu kandi nkaba mbona ko izi nkuru zihagarika benshi bari bafite izo za gahunda zo gusambana. Mureke gusambana nyamuneka ni icyaha kibi cyane cyane. mujye mugihungaaaaaa sawa murakoze

  • DADY yavanze ibintu byose? ntabwo ari byiza kuvanga. Bahati kuba yabyara ni byiza hano Paris abana bangana barabyara .gusa simbona aho bihuriye nabasirikare. Inzira y’ umusaraba abanyarwanda twanyuzemo numva twakora igituma abana tuzasiga bayinyuramo.

  • uwiyise Petero , niba Daddy yavuze rwarakabije se na Ninja icyo yabeshye niki ahubwo iyabarondora bose abahawe imbabazi kandi baraduhekuye nkanswe kubyara umwana wu Rwanda, nimureke abyare ahubwo niba aribyo koko atwite ntazakore icyaha cyo gukuramo inda cyiyongera kukuba yarakoze imibonano mpuzabitsina atarashaka , kandi imana irikumwe nawe

  • Niko Daddy n’iki cyaguteye kurakara bigez aha? Kwo twajyaga tubona uri umu type uri ukeye kandi cool. Ndumva aho ugeze warabay umunyapolitike w’inguni. Ese waba waragiy mu gatebo kamwe naba Kayumba na Rudasingwa. Sigaho sigaho uracyari ikibondo! Ikomereze n’imideri, n’umubunyamakuru no gukora za movies. Akababaro ufite ukavumbike mu mutima wawe kazagera aho gahinduke umunyota kubera ko wizera Nyagasani Uwiteka Ushobora byose kandi niwe utanga Ubutabera, abantu tugac’Imanza zibogamye tukanacir’Imanza abandi natwe tutarabere. Ihangane kandi ntuzongere kuvug ibyo

    • Mu RWANDA hari ikibazo ko bizagera aba “specialists”bakabura kuko muri iki gihe umuntu asigaye yivuruguta mu bintu byinshi akabura na kimwe ya “shininga “mo !Ushobora kubona umuntu ari umuhanzi akigira umunyamakuru,umunyapolitiki,umufana,umukozi w’Imana,umwalimu,umucamanza…n’ibindi byinshi byamuza mu mutwe. Ni ikibazo ariko ni uburenganzira bwe !!!

  • muzajya mufata indaya muzigire miss nimurangiza mwibaze ibyo zabakoreye niko ubwo se dady arinze avuga kuriya yari amuyobewe ntimukigize nkana di icyo nzicyo si uriya wenyine wamuriye kuko akimara gutorerwa kuba miss aho yaraye njye n’uwo bari kumwe njye nararoraga gusa njye sintunguwe n’ibyabaye kuri bahati grace indaya gusa

    • nshuti yange.jya wiyuba bizagufasha kubaha abandi.iyo ntabwo ari indanga gaciro ntabwo ari uko batanga igitekerezo mumuco nyarda

  • Muri byose twirigire imana.

  • Biratangaje kumvugaho bigeze aha!!!!!!!!!!!!!!!! Muri mwe uwayinteye ni nde?

    • Miss Rwanda we icecekere bavuge nibananirwa bazaceceka.Ese iryo kamba bavuga baramutse barikwatse wakwambara ubusa?Ese na ya Jeep ndetse n’ibindi bihembo wahembwe bazabikwaka?uri Miss Rwanda nta kizabikura mu mateka.

  • reka mbabwire mwese muvuga,
    gukosa sikosa ahubwo ikosa nugusubira ikosa.naho ibindi murekeraho tubane amahoro.
    naho miss wekuba nkababandi bicukuriye imva munda igihe kikazagera imana ikabibabaza.so byara urere ,ukuze imana ibigufashemo.dady buri muntu afite uburyo ababaramo,harubabara akarira bigashyira hari nubabara akavuga like u but it time.murakoze mwese tubane amahoro.

    • urakoze cyane naho ureke abigira abacamanza.gusa gutanga coments ntibivuga guhubuka abantu bage babanza basobanukirwe nibyo batangaho izo coments zabo.ariko nibyo na bible ivugako iyo umupfapfa acecetse ushobora kumwita umunya bwenge ariko iyo avuze nibwo umenya ubupfapfa bwe

  • njye nagira Dady de Maximo kongera kwandika ibaruwa yo gusaba imbabazi abanyarwanda (ubumwe n’ubwiyunge bifite aho byadukuye n’aho tugeze) kuko yarengereye cyane kugereranya ibintu 2 bidafite aho bihuriye!
    nareke kwitiranya ibintu.

  • Guhumuriza Grace byo ntacyo bitwaye kuko utarabikora niwe wamutera ibuye. ariko Daddy yakoze ikosa rikomeye cyane ryo kugereranya ibintu bitajyane noneho akongeraho kuvuga bamwe mu basirikare bakomeye b’igihugu. ibi bigaragaza ko umuntu atari mature enough.ndamugira inama yo gusaba abo banyakubahwa imbabazi bitaba ibyo bakamujyana mu nkiko kuko amategeko abarengera arahari. my freind, ntukitiranye ibintu kdi ujye uvuga ibyo wasubiramo.

  • @Lily Sinzi niba yabeshye cg yavuze ukuri gusa byari kuba byiza iriya baruwa yarayandikiye Rwarakabije Cg Ninja naho kubyandikira kuri uru Rubuga ni ukugaragaza guta umutwe Sha LILY niba DADY ariwe wanditse ibi bintu akwiye ibitaro cg gereza naho Miss si uwambere kandi sinuwanyuma ahubwo mwifurije kuruhuka amahoro

  • Ibihembo by’ibyaha ni urupfu ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho, so kuba BAHATI GRACE yaratwise si igitangaza kuko umukobwa cg umugore uwo ariwe wese aratwita gusa ikibazo nibaza niba BAHATI yari umukobwa ukijijwe yaba yarengereye cyane akeneye guca bugufi agasaba Imana imbabazi akababarirwa kdi agashima Imana ko niba bishoboka yaba atwite atakuyemo SIDA niba kandi adakijijwe nk’umukobwa numva abenshi bavugako yarazi ubwenge kdi ushishoza sinibaza ukuntu umuntu uvugwa atyo ashobora kwemera kuryamana ni umuntu nta Protection niba bimunaniye kwifata Then nagira Inama BAHATI yo kwicara agatuza agatangira gutekereza kumwana we akiri munda kuko naho aba akeneye affection ya nyina ubundi akagerageza no kuganira ni uwamuteye inda kugirango ibyo byose babifatanyemo. Gusa BAHATI ufite kubyemera kuko warakosheje ukora icyaha bikuviramo gutwita so byara umwana wawe ariko ntuzongere gukora icyaha.

  • Harya Grace ni Miss kuva 2009?, rwose abatoranya MISS nabo bamushyize ku kigeragezo. Kuki se mutatoye undi miss vuba ngo Grace yibonere ubwisanzure, naho yarihangannye da! Ubwo se yari kwifata iyo myaka yose?OYA MWARAMUGERAGEJE, ahubwo amakosa ni ay’abataratoye undi MISS. DADDY nawe hari bamwe mbona bamwihaye ngo yarengereye, jye ndabona yakoresheje UBURENGANZIRA BWE BWO KUVUGA IKIMURI KU MUTIMA, NIKO MBIBONA.

  • Daddy kwandikira Miss ni uburenganzira bwawe ariko ujye ureka kuvaga ibyabatewe inda n’abandi kuko iyo nda ntiyayitewe na Gen Rwarakabije cga Col Ninjya .Bariya ni abayobozi kandi reta iya kubaha ziriya Promotion si ubucucu.icyo gihe waba usuzuguye Leta n’abayiyoboye.
    Mujye muba abagabo mureka twiyubakire igihugu naho Miss kuba yaratewe inda ntawe uzamurerera nawe mumureke kuko muri mwe ntawe zaka indera y’umwana.
    Daddy ndangije nkugaya ntugatandukire cyane kuko ntabugabo burimo ntanubwo urimo kubaka.TU AS COMPARE LES INCOMPARABLES

  • Njye ndisabira ministeri ifite umuco munshingano zayo gukazingamba naho ubundi mumuco nyarwanda namahano niba ibyuwo mwana w’ umukobwa aribyo kuko ibi bitanga ishusho yigihe cyanone twita ko kigezweho aho twafashe imico myinshi y’ amahanga bitaringombwa yo gufata ibintu byose nkibisanzwe, byakabaye byiza ko burimuntu wese aho ari yakabaye ishusho nziza y’ abamugiriye ikizere kandi nkaba mboneyeho gusaba ababyeyi bose murirusanjye ko bagobye gukurikirana abana babo bose mugihe batarasha batitaye kukigero barimo nkuko umuco wahoze.murakoze

  • Muhumure uwiteka arabazi kandi uriya mwana yarabikoze byararangiye reka tumufashe abyare.
    hanyuma Daddy mu mubabarire kuko nawe ariwowe barashe ukabyibuka wahungabana.
    ribara uwariraye rero nta kibazo yateje

  • Yewe,Bahati yishimireko yamenyekanye mu byiza akaba amenyekanye mu bibi,gusa simpamyako na nyuma yo kubyara azarekeraho kuko yamaze gusogongera agomba no kunywa,gusa niyumva ashatse kunywa azagere abandi ba Miss baba abo muri za kaminuza bamubwire uko babigenza kuko nabo ahahaaa!!!!!!!

  • njye nagira Dady de Maximo kongera kwandika ibaruwa yo gusaba imbabazi abanyarwanda (ubumwe n’ubwiyunge bifite aho byadukuye n’aho tugeze) kuko yarengereye cyane kugereranya ibintu 2 bidafite aho bihuriye!
    nareke kwitiranya ibintu.

    • nge nibaza niba mwumva ikinyarda muka nagisobanukirwa.Dady ubutumwabwe burasobanutse gusa mwe mutanga coments nimwe muhindura ibyo yavuze.we yagaragaje ko nibyo twitaga kirazira byabaye kandi ababikoze bakababarirwa,ntagishya rero cyabaye kuri Grace kuba nyampinga ntibikuraho ko umuntu ari umuntu.gusa ntimukigire abere kuko buri wese agira uko yikiranura n’Imana ye.imanza mucira abandi muge muzirikana ko arizo muzacirwa

  • ayo magambo ntaho atandukaniye nkayababanyamakuru bashinjwa gusebya leta.ngaho se nawe nimumushyikirize ubutabera yisobanure.

  • BAHATI SIWE WAMBERE,KANDI NTAGISHYA UNDER THE SUN.

  • nkurikije iyi baruwa yuzuyemo ingengasi gusa gusa!kandi umutima wawe urijimye nuko utabizi.kandi wakunze inshuti yabandi ese ugirango nurukundo nkuko ubivuga?uribeshya ahubwo nu kwidecharija.gerageza ube mu nyarwanda nyawe.

  • yewe ndabona iyi baruwa isa neza nka discour ya MUGESERA yavugiye i kabaya peee!!!harimo amacakubiri menshi ndetse no kwigumura ku butegetsi bw’u rwanda ndetse no ko ngera guteranya abanyarwanda,gusubiza ubumwe n’ubwiyunge i rudubi.harya ngo nuko yagiye hanze sindagura ariko kera kabaye ndabona azaba nka MUGESERA.

    • umva nshuti yange muri make sinzi icyo ushatse kugaragaza ariko ibyo Dady yavuze nibyo uvuze ntamahuriro.nakugira inama yo gusubiramo ukiyubaka naho ubundi leta yacu ndabona igusize pe!niba ugeze aho kugeranya ubutumwa bwa Dady na discour yamugesera.urda rubaye rufite abantu nkawe rwaba rusubiye aho rwavuye.gusa niba utarasobanukiwe ubutumwa bwa Dady uzamwegere agusobanurire ikinyarda ushobora kuba utacyumva neza

  • ndabona dady mwamwihaye? none icyo atavuze kitari ukuri nikihe? none uwo ninja haruyobewe ibyo yakoze inyange? none yagororowe iki? sukuba umusirikare ukomeye mwarangiza mukatubwira ngo fpr yahagaritse genocide none ko itafashe abo bose ahubwo igahitamo kurengera inyungu zayo ikabagororera?ese mugirango abantu ntibabibona? ahubwo nuko bicecekera ntakundi babigenza ibyitwaga guhagarika genocide byagezweho ariko nyuma hitabazwa kugororera bamwe? mukirirwa musakuza ngo abazungu banze gufata abakoze gonocide namwe ubwanyu mwarananiwe kubafata, mwirirwa mubarihirira ngo baze kureba aho igihugu kigeze mukagirango haricyo bibabwiye ex camalade nabandi? naho dady nimwmwihorere ntacyo atavuze kitari ukuri , ikindi nuko reta yatinze gutora undi miss kugirango nabahate nawe akore sa vie ntankurikizi?

    • Nshuti yanjye i bya politiki jya ubirekera abanyapolitiki, noe se USA imaze gutsinda abanazi yahungishije 10000 by’abvari aba scientifiques bakomeye bo muri bo,aba sionistes basakuje cyane babajugunyira 20000Km2 muri proche orient, umuntu ashobora kubyumva ko ari sakirirego ariko sibyo ngaguha urugero iyo ushaka gukora urukingo rwo kurandura indwara burundu ukoresha microbe y’iyo ndwara niba uri mukuru urumva icyo nshatse kuvuga ntagiye muri byinshi. Bahati rwose bamureke udasambana cg utarabinyuzemo abe ariwe umutera ibuye kandi aho gushengurwa n’agahinda k’ibihe byose kubera kuyikuramo wajya unezezwa no kumukikira no kumubona akina abavuga bakavuga bageraho bagaceceka

  • Ihangane mwana w’umukobwa,kugera kure siko gupfa

  • Ariko se koko iyi baruwa yandikiwe Grace cg yandikiwe undi muntu maze Grace ahabwa copie?Gutwita ra!Singira ngo ni umuntu mbere yo kuba miss?Niba yarateshutse ku nshingano za miss,wowe wishunguye wakwiburamo inkumbi?Koko ngo uruvuga undi ntirugorama.Wagize ngo niba atwite koko,uwo mwana si impano y’Imana?Rata ntuzakore ikosa ryo kumuhubuzamo ngo ukunde wikomereze kuba miss!Reka nisinzirire.

  • Ark abantu kuki twanga amahoro gutwita haruwo bitabaho abasebya BAHATI ejo ntibazi wasanga abana babo bazazikuramo simbatuste ark bucyabwitwa ejo ushoba uzikobitakubaho ark ugaseba kurusha abandi aha ntawupfa andasebye ibyebivuyeho any way DAD kumereza aho umutima wungukunda abanyarwanda kndi BAHATI se pas la fin du momde ntavura indahita sorry.

  • hari byinshi twirengagije u Rwanda niigihugu cyubumwe nubwiyunge si igihugu cya macakubiri cyangwa kwihorera mu magambo kuko uwashyize abo kubuyobozi si injiji kandi siwowe wacitse ku icumu wenyine kuko wowe ufite nyoko ukubyara naba nawe.
    ibijyanye no guterwa inda sigitangaza kuko gusambana hano iwacu byabaye umuco ntazi aho uturuka ariko byose birashoboka kandi kuvuga ngo ni miss yabigizwe numuntu harimona dady ufite amagambo nkayo kandi mbibutse ko miss ntiyabigizwe ni Imana so we take care of it

    • c du n’importe koi. Daddy n’a pas ecrit tout ca. Respecter la vie privée des autres. mwahangayitse ngo bahati aratwite…..et alors.

  • Miss wacu niyihangane ntawe utatwita keretse afite ikibazo…uretse kandi ko nanone kumva ngo Miss yasamye inda, adafite umugabo nanone n”ibindi bintu bitaryoheye amatwi…..

    • Urakoze Paul we,uri umugabo.Miss rwanda Komera turagukunda kandi tukuri inyuma,uri umukobwa mwiza ni nayo mpamvu wabaye Miss Rwanda kandi iryo shema ntirizigera rivaho. Ntitugakabye,gutwita kwawe nta shyano ririmo.

  • yewe Dad,ibyo wavuze byose biravanze cyane.ubuse BAHATI ahauriye na politike?ahubwo wifashishije BAHATI ngo wandike ibyo ushaka.ubu se abaturasiye kurugamba bose(EX-FAR)tuzabishyure?ubu se kuvuga gutyo ngo bizagaruka tuuu bizakumarira iki?bihuryehe nogutwita kwa BAHATI?wikwitwaza izina ryu mwana wandika politike.wowe Dad de maxime nagyaga nkwemera ariko naje kumenya ibyawe.ahubwo reka nshime BAHATI niba koko afite inda nibyiza kandi yabikoze abishaka,ntaho ahuriya nabazikuramo,mwimwikoma nagato.kandi imana niyo nkuru Bahati.

  • Reba mbahabwire iryamukuru:

    1. “The world will not be distroyed by the Wrongdoers, but well, the ones who look at Wrongdoers doing evils and sat nothingness”

    2. Nyirakirimi kibi yatanze umurosi gupha!

    3. – Daddy: Ntukavange amasaka n’amasacramentu ! Ahubwo, jyavuga ikuri or ibikurimo mugihe gikwiye n’ahakwiye.

    – Remember: ” Each on its own time”

    – Ikindi, ushobora kuba ufite izindi nyungu ukurikiranye kuri Grace ! Pay attention !

    4. To sum up, ” Ntimugakunde kuroba mumazi meza gusa, kuko nta samaki zibamo”.

    God bless everyone on Earth.

  • Iyi baruwa ntabwo ijyenewe Bahati kuko mu bibazo afite ibitekerezo biyirimo ntacyo byamwungura ahubwo byarushaho kumukomeretsa. Icyo mbona ni uko uyu Dady de Maximo ibaruwa yayandikiye President wa Repubulika n’abandi bamufasha gutekerereza iki gihugu abanenga ariko amenye ko ibyo bakora biri mu nyungu z’abanyarwanda.Namugira inama yo kreba kure kandi mumenyesha ko mugaye

  • sha ibi bintu uyu mugabo avuga uwamugira nka president weee!niko ingengabitekerezo ni iki?iruta iyi ni iyihe?vana itiku aho man,ntukagereranye ibidahuye rwose,urarutanze,niba hari nabo muhuje idea mwararohamye,Rwanda urikoreye ariko kdi ukuri kose si ngombwa kukuûga surtout iyo ntacyo kumariye rubanda kdi ngo umugayayo uvuna ugaya ugawa yigaramiye,nakubwira iki komeza

  • niba atwite yamaze!mwe se barabahinze murera cg barabaturaze noneho mushyigikiye abarenze kwica abantu bakaba bashaka kwica abamalayika(gukuramo inda) komera bahati we bajye bareba ibibareba kandi aho uri muri america ntawe utahifuza cg utifuza umwana uhavukiye agahabwa nationalite aho kwirirwa muri aaya matiku

    • hahhaahah,urandangije pe!ngo barabahinze barera cg ngo barabaturaze nkinkoko??ariko Bahati bamuretse koko.naho DAD DE MAXIMO we yanditse ubusa gusa

  • najye ndabasuhuje , amahoro y’Imana abane namwe , Bahati yarakosheje ariko baca umugani ngo ahari abantu ntihabura nuruntu runtu basomyi ndashaka kuvuga ko ntawe udakosa , mu mureke ibyabaye byarabaye ntacyo yabihinduraho , ahubwo ababishinzwe bazashake umuti naho utwite bamwirengagize , ngaho se utarabikora namutere ibuye .

  • rwose kuba bahati yaratwaye inda S’ikibazo cyane ahubwo dusha umuti w`ikibazo na ho dady ni bakureke rwose

  • Daddy, ngufata nk’umuntu w’umugabo ariko aha ho warengereye. Abari hafi yawe bagufashe kuko ushobaora no kugira flash back. Wabuze ahandi uvugira ibitekerezo byawe?

  • Dady, uri imbwa tu, urabona ibintu wandika?
    1.Uzi Miss Country icyo ari cyo? Ntagomba gutwita, kuba yarashatse,n’ibindi n’ibindi, niba byarabaye: TUMWAMBUYE IKAMBA..NIYIBWIRIZE ARIZANE
    2.Ntukavange SHOW BIZ na POLITIQUE Utazabizira, hitamo kimwe, mesa kamwe….puu

  • yewe murabo gusengerwa mwese kabisa….

  • Umva wa mugabowe DADY twari tukuzi nk,umuntu ufite ahao yavana abanyarwanda aliko Uracyafite Ubujiji bwinshi cyane niba utareba kure ngo urebere u rwanda ukareba amaoko nkaho ariye ateze gusana uru Rwanda urababaje, kuko buriya amagambo wanditse aragaragaza ko na Primary waba warayirangije bikugoye, kuko wakagombye nokuba ibibazo byawe bwite ,mbyise bwite kuko ubu Abanyarwanda dushyize imbere icyaduhuza kurusha icyadutanya.
    Gerageza ushake abakugira inama naho uraje nawe ukongeze ingengasi witwaje uwo uriwe, koko utinyuke kuvunga ngo Reka…..tuu, aha Urwanda rwashyizwe mubibazo n,abafite ibitekerezo nkibyawe pe. So ndagusengera kandi ngusabiye imbabazi kuko arinjye 1930 waba wayigezemo niba koko turimo duhashya ingengas.

  • Ukuri kuraryana, mwese mutinyukuri niyompamvu muvuga menshi mugashyiramo nibidakenewe

  • gutanga ibitekerezo

    • Dad de maximo tandukanya Bahati Grace hamwe na politics

  • Dady kuba yahumurizaga Grace ni byiza pe,ariko ngo akuzuye umutima gasesekara ku munwa càd agaragaje ko ashigikiye Grace ariko kandi afite n’ingengasi ya jonoside muriwe.niba rero abakurikirana abakoze amakosa nkayo(ingengas)batagendera ku marangamutima ni bamuhane nk’abandi kuko biragaragako abonye aho abikorera yafata umuhoro,hari benshi nka we igihugu ntaho yaba kinjya.Paul Kagame aracyafite akazi,ndabona hari benshi bakeneye kugororwa.thks.

  • Ubwiyunge mu rwanda buri mumagambo gusa kuko mumitima y’abantu haracyarimo ingenga bitekerezo ya jonocide n’ivangura.urugero ni ibyo Dady de maximo yavuze atanga ingero zitagize aho zihurira n’inkuru nyir’izina

  • Uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe ub’umwishe. kuba Dady yavuze ko mu Rwanda ntamuco tukigira agatanga n’ingero ntakosa yakoze yewe nta n’inka yaciye amabere kuko ibyo yavuze nibyo.Rwarakabije wari warajenjereje abantu mu majyaruguru no muri congo ninde umuyobewe. ugirango war criminals barega abandi we ntibazimurega? col. ninja kuba yamuvuze niwewenyine umuvuze. ese mwakwibajije impamvu ariwe avuze gusa kuko uru Rwanda rubamo ama colonels menshi cyaneeee kdi burya mukinyarwanda baravuga nga:ntanduru ivugira ubusa.Abo bayobozi bakuru murimo kurengera nabo bazibaze impamvu aribo bavugwa gusa.Ako kavuyo muzana ngo afite ingengas ahubwo nimwe muyifite mudashaka ko ukuri kuvugwa.

  • MISS IRYO NIKO SA WAGUYEMO NKUKO UNDI MUNTU WESE YARIGWAMO ARIKO KOMERA IMANA IGUFITIYE UMUGAMBI KANDI N UMWANA WAWE IMANA IMUFITIYE UMUGAMBI TURAGUKUNDA NTUCUKE INTEGE UWOMWANA NAKURA AGAKOMERA ABOBOSE ABUVA IBYO BAZA MWIRUKIRA IHANGANE URABABARA IGIHE GITO IKIBONDO NIGITANGARA G– USEKA BIZAGUHOZA ARIKO URUTA BESHI ABO BAGUTUKA WASANGA BAMAZE KWICABESHE CY ABOBATEYE AMADA BARAYAKUYEMO KO MERA UMWANA NIMPANO IRUTA IZINDI ZOSE INZIRA ZOSE YABA YAVUTSEMO BIZI ABABABUZE COURRAGE MA PETITE KANDI UMWANA WAWE IMANA IMURINDE. ABANTU NAMWE UFITE IBIBAZO KABONE NUBWO YABYITERA IBYIZA SUKUMUSONGA AHUBWO NUKUMUHUMURIZA ARIKO MANA AGAHWA KARI KUWUNDI KARAHANDURIKA ARUMWANA WAWE CY MUSHIKIWAWE WAVUGUTYO AHAAA ABANTUUU.DADY IBYUVUGA NIBYO NTA POLITIQUE WAVUZE BYOSE NUMUCO

  • Dady ndamushimiye kubwoguhumuriza miss arko nanone ntirengagije ko bariya wanditse utanga urugero ibyo uvuga ushobora kubaha haruko ubizi ntawamenya ariko nanone ukamenyako hari ni impamvu bahari.so abavuga kri miss mugabanye niba mwumva ko arikibazo uwo mwanya muta muvuga byinshi ni muwufate mushaka igisubizo.nahubundi tureke byacitse kwiyubakira igihugu.

  • Yoo Dady disi werekanye uwo uriwe!ubuse koko gutwita kwa Bahati niba ari nabyo koko ko ntawamenya, wambwira aho bihuriye na Rwarakabije n’abandi…., wifitiye utubazo twawe kandi ntibitangaje ku bakuzi neza.

  • BIRAKOMEYE IBYO MU RWANDA? YEWE SINGAYE NABIGUMIRA I BURAYA.INO TURAVANGA IBINTU BYOSE NGAHO POLITIQUE?SHOW BIZZ YEWE NUKWIHANGANA WAMUGANI WA GASUMUNI.ARI BAHATI NJYE NAMUBWIRA NTI IBYO KUBAYEHO SIGITANGAZA KANDIAHO KUVANAMO INDA WAYIBYARA NKA BAHATI UPANGA UBUZIMA BWE.ARIKO KUBA URI MURI SHOW BISS NIBA BIKIKUREBA IBYA BA MISS NIBISANZWE IRYO KAMBA UZARITANGE UGIRE AMAHORO KUKO NUMVA BIRI MU MAEGEKO.EREGA IYO AFITE IKINTU RUNAKA KIYONGERA KURI WE(UMUYOBOZI?STAR?BIB BOSS?Dr AVOCAT MISS … ICYO AKOZE CYOSE NIYO KWABA ARI UKUNYARA CG KWIHAGARIKA KANDI TURABIZI KO ARI BESOIN BIGIRA INDI IMAGE UWASHA YAGENDERAHO AMUVUGA.NIWIHANGANE

  • sha bakuveho nabo nibashaka bazagusimbure ku bu miss cyangwa bajyaneyo ababo wowese nturi umuntu nkabandi kandi ufite uburenganzira nk’ubwacu urakuze

  • please,burya mubuzima habamo byinshi byamayobera,gusa hari nabavuga ko bavuyeyo ariko ba kiriyo hari nabavugako bagezeyo ariko bibeshya,ubwose ra tuvugeko bose bavukiye polyclinical,cyango ari ubwambere mu rwanda bibaye gutwita ,iyobavugako itatega nijwe,erega burya wanasanga uyi twite aba yayiteganije kuko nago biza gutyo gusa nkibimanuka ngo umuntu aratwite,kandi tunjye tuvuga u nibukako ari demokarasi(democracy) kandi mbons tuvuze kumutera mabuye ndetse nabandi byabayeho dushobora gusigarana mbarwa murwanda tutirengagije ko nabavu bamwe bavutse muri zonzira,okey byose ni umubiri kandi burya nta muntu utawufite gusa ni ugusenga,mwari mwiza ukazaba umubyeyi kandi tuzakomeza kugusengera wowe nu wutwite.imana ikurinde umutunga rumwe enye ukazitunga tuza nawe uri umuntu.

  • oh dear dont worry life continues, ubuzima burakomeza ibyiza biri mbere, haracyari imbiringiro,
    Ahubwo uwo mwana azavukira mubushake by’Imana amahoro azabe kuri we Amen

  • miss yakoze bimwe bita guseba

  • ese umuntu yakoriki?ukuramo inda ngo namahano,wayibyara ngo wishe umuco.none se kuba nyampinga bikuraho kuba afite umubiri?kandi umuntu numuntu.njyewe kubwanjye namugira umutagatifu nkamugira miss wo kumubiri no kumutima kuko yarafite ubushobozi bwo kwica ariko yagize ubutwari bwo kubireka kko afite ubumuntu muriwe.grace vraiment merci kuko utaharaniye icyubahiro cyo mwisi

  • Ubwo se murinda kumuciraho akarurutega n’iki akoze kidasanzwe wasanga kandi namwe muvuga mutyo mubyariye iwanyu inshuro zirenze 3 njyewe ndumva ntagikuba cyacitse. BAHATI Ihangane bibaho pole kabisa.

  • Ndahamya ko Comments za mbere zitangwa nabagize umwuga gusambana, nibuka cyane umunsi umwe Yesu bamuzanira umugore ngo yambanye,ngo kdi amategeko yabo avuga ko ufashwe abikora yicishwa amabuye, Yesu ngo arababaza ati utarabikora namutere ibiye, arangije ngo yirebera hasi arimo yiyandikira ibitarasobanuwe na Biblilia ngo yegutse asanga bose bagiye. none rero Dear Grace Humura ubyare kdi wonkwe bareke bavuge, gusa uharanire kutagirana n’Imana ikibazo naho abandi bose nibavuge,kuko niyo kamere ya bamwe, cyane ko hari n’ababigize Business.bigaragaza ko uri umunyarwanda muzima kuko utatekereje no kuyivanamo kdi wari ubifitiye ubushobozi. Don’t worry

  • Nimukuru azi ubwenge kandi murabizi ibyo yakoze si impanuka azi impamvu mumureke rero mujye mu byanyu murambabaje hari itegeko ribihanira?

  • Nibakuveho ibyowakoze urabizi kdi Merci kuba kubahafi bose

  • NIMURECYE KUMUTOTEZA MISS RWANDA BAHATI NTABWO YASEBYE NKUKO MUBITECYEREZA.MWIBUCYEKO AFITE UMUBIRI NKUWANYU NTABWO ARUMUMARAYIKA MISS POLESANA.

  • ese kuba miss ntago wemerewe kubyara arakuze ntago yatunguwe

  • BAHATI NIBAKURECYE KUKO NTIWACIYE INKA AMABERE ABAG– USEBYA BARECYEBAVUGE AYABO BAZAGERAHOBAHORE.AHUBWO UZAZE NZAKWITWARIRE SAWA NTUHUNGABANE,

  • Yoo! Mbese ni uko byamugendekeye; Kumuhaana siwo muti yewe kdi si wo muco, uraducana injishi tubirora tukawurebera muri Miss Bahati???!!! Natangarira umuseka: Uwo umuseka ari umukobwa wasanga asegura abandi akaba aguza, yaba umugore uri mu rugo urwiwe rukaba ruregarega ruzamurenza inzira ejo, ari umusore we araseke ariko azirikana aho anyura n’ibigwi yivuga none nwe ejo bamuhekera yihakana uwo yabyiniriraga, ni umugabo se wamuseka kdi yirengagije amayira ye yigira shyashya ashyinguye ikimwaro ku mutima ku bw’uruhari rwe ruto cg se runini mu gutesha umuco agaciro; niumusaza w’uruhara aho kuduhana ari we uduhagarariye mu kutwoshya akaduha urugero uti umukecuru yaba we umwita Mukecuru ati sindi nyina wa nyoko iyo nganiriza gikumi, aho gukumira ibyica uwo muco!!!???

    Murazambwirire Bahati muti urahumura shenge, murazamenyeshe ko yaruhutse tuzamushigishire igikoma aremerwe ikiriri; turahari turi bato ntituri gito!

    Dady ngushimiye ko utrya umunwa mu kugaragaza aho uhagaze, komera.

  • Bible iravuga ngo<>Abavuga ko yakoze amahano ni intungane mbese ubwo mukobwa ubivuga ubaye uri uzitwara waba umaze gutwara zingahe nawe muhungu waba umaze gutera zingahe?

  • Yooo. Nanjye icyakumpa ijoro rimwe nkakora nkamaturo 4 nibura. Uzi inzara y’igi*** mfite.

  • Njye icyo mbonye ni uko Daddy yatekereje kure kandi ari incuti nziza. Uzi ukuntu gusana umutima wangiritse bigora? Ahubwo Grace uramenye Daddy ntuzamutakaze kuko ni inshuti yawe koko. Burya ngo igaragara mu byago

  • bibaho. nundi wese byamubaho. baravuga ngo uruvugo ruvuna uruvuga uruvugwa yigaramiye. Bahati, igaramire winumire wishyire mu maboko y,Imana kdi ibyo ntibiguce intege hato bitakugira ho ingaruka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish