Digiqole ad

CNLG ivuga ko  urubyiruko rwa Nyuma ya Jenoside rukwiye kwigishwa amateka

 CNLG ivuga ko  urubyiruko rwa Nyuma ya Jenoside rukwiye kwigishwa amateka

Dr J.Damascene Bizimana arasaba abanyeshuri bo muri UNIK kugira uruhare mukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Ngoma- Ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene yatangaga ikiganiro muri kaminuza ya Kibungo, yavuze ko urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside ari rwo rukwiye kwigishwa ku guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko baba badafite amakuru ahagije ku mateka mabi yaranze u Rwanda rwo hambere.

Dr J.Damascene Bizimana arasaba abanyeshuri bo muri UNIK kugira uruhare mukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Dr J.Damascene Bizimana arasaba abanyeshuri bo muri UNIK kugira uruhare mukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Uyu muyobozi muri CNLG watangaga ikiganiro muri kaminuza ya Kibungo, UNIK, yabwiye urubyiruko rwiga muri iri shuri ko bakwiye kwigishwa amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo kugira ngo na bo bamenye icyatumye igihugu cyabo kigwa mu manga.

Avuga ko ibi bizatuma abavutse nyuma ya Jenoside bakurana umutima wo kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati ” Ubukangurambaga mu rubyiruko burakenewe cyane kuko urubyiruko rwinshi rugizwe n’bantu bavutse nyuma ya jenoside bakaba rero batazi neza umwihariko wa jenoside yakorewe Abatutsi ni ngombwa rero gusonanurira urubyiruko ayo mateka ngo bamenye uko ateye.”

Avuga ko ubu bukangurambaga buzibanda cyane mu rubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye, amakuru na za Kaminuza kuko ari bo Rwanda rw’ejo bityo rero bakaba ari bakwiye gutegurwa kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi.

Urubyiruko rwiga muri UNIK rwagaragazaga ko rwari runyotewe n’izi nyigisho rwavuze ko aya mateka basobanuriwe yababereye umusemburo wo kumenya ikiza n’ikibi bityo bagakomeza guharanira u Rwanda rutarangwamo amacakubiri.

Jean de Dieux Tuyisenge wiga muri UNIK ati ” Ni byiza guhabwa ibiganiro nk’ibi kuko bidufasha kumva neza no kuzirikana ububi bwa jenoside tukaba twanatanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu.”

CNLG ikomeje gutanga ibiganiro nk’ibi bigamije gufasha abantu kwinjira mu bikorwa byo kunamira no kuzirikana abazize jenoside yakorewe A batutsi ku nshuro ya 23.

Dr Bizimana yasabye urubyiruko rwo muri UNIK kugendera kure amacakubiri
Dr Bizimana yasabye urubyiruko rwo muri UNIK kugendera kure amacakubiri
Urubyiruko ruvuga ko rwari runyotewe n'izi nyigisho
Urubyiruko ruvuga ko rwari runyotewe n’izi nyigisho
Beretswe bimwe mu bikorwa byo guheza abo mu bwoko bw'Abatutsi byaranze u Rwanda rwo hambere
Beretswe bimwe mu bikorwa byo guheza abo mu bwoko bw’Abatutsi byaranze u Rwanda rwo hambere
Ibi biganiro byanitabiriwe n'abanyamadini
Ibi biganiro byanitabiriwe n’abanyamadini

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

32 Comments

  • Nonese tumaze imyaka irenga 20 twigisha iki? Inzibutso buri hose mu Rwanda u Rwanda rwahindutse irimbi none muti bagomba kwigishwa ibya jenoside.

    • @Kinyakura, utazi iyo ava ntamenya iyo ajya,izo nzibutso ni ibimenyetso by’amateka mabi yaranze u Rwanda agomba gukomeza kwigishwa kugirango Jenoside itazongera ukundi. ubwo se wirengagije igihe cyose abanyarwanda bamaze bigishwa amacakubiri? none ngo wowe urambiwe inyigisho zo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, sigaho wiba ikigwari ngwino dufatanye urugamba rwo kubaka u Rwanda ruzira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

  • Iyi CNLG yagombye kuvaho byose bikajya muri ministère yumuco.Ubwo leta yaziba icyuhho muri Budget yayo kimwe nuko bavanyeho ministere yumutekano.

  • Iyi mibare itangajwe na leta yu Rwanda mi myiza cyane kuko niba twumva disikuru zavuzwe kuva 1994 biragaragara ko abayobozo batubshya.Ushobora no kuvugako icyo gihe abatutsi bari bafite imyanya ariko bastindamizwa mu kongezwa intera ibyo ndabyemera.Ariko tuvuye mu kinyoma, abantu bavuga ko umutsi mu Rwanda ntacyo yari avuzi ko yabagaho nk’umugererwa yagombye kureba ubu, agasubiza amaso inyuma akareba ingoma y’abami.Guhuma abantu burya imyaka byose igenda ibishiaa hanze.

  • Ese kuki amabara yose ategura ibintu byinshi usanga ari ibendera ryu rwanda? Ni made in Rwanda? muzandebere hose amabara namwe.Uwafashe icyo kiraka ameze neza.Ahantu hose ujyiye mu muri hoteli zimwe na zimwe usanga aribyo bateguye..

  • Kwigisha urubyiruko amateka mabi gusa! Kuki se rutakwigishwa amateka y’igihugu yose muri rusange? Ibyo kubabwira ko hari abanyarwanda b’abatagatifu n’ab’amashitani byo basanzwe babyumva umunsi ku wundi. Ikindi jye nibaza: ese koko urubyiruko rwageze mu mashuri yisumbuye na kaminuza ni rwo Rwanda rw’ejo rwonyine? Rutageze no kuri 30%? Urundi rusigaye se?

    • @Ihorihoze:ni ngombwa ko urubyiruko rwigishwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi rukayisobanukirwa neza kuko ibi bizatuma babasha gusobanukirwa uko yateguwe kuva kera kugeza kuri karundura yo mu 1994.ibi bizabafasha guhora birinda bakanarwanya icyo ari cyo cyose gishobora kongera gushora igihugu mu mateka mabi nk’ariya. Ni ngombwa kwigira ku mateka kugira ngo tumenye iyo tujya. Abanditsi b’ amateka babisobanura neza ko Amateka ari adufasha kugereranya ibyahise n’iby’ubu kugira ngo hategurwe ejo hazaz (l’histoire c’est le flambeau du passé dans le mains du présent pour éclairer l’avenir). Ni ngombwa rero ko urubyiruko rwacu rumenya rukanasobanukirwa neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo baharanire ko itazongera kubaho ukundi.

  • Icyiza cy’urubyiruko, nuko iyo rukorewe umutwaro w’amateka mabi rudashobora cyangwa rudashaka kwikorera, kuko rutayibonamo, rugera aho uwo murage rukawutera ishoti, ibyari amarira n’amaraso bigasimburwa n’ubusabane bushya, ibyari inzigo zidakarabwa bigasimburwa n’urukundo no gufashanya, bityo ubuzima bugatsinda urupfu, ikibi ntikigire ijambo rya nyuma ku cyiza.

  • Reka tubishyire mu mibare yoroshye kumva, nk’uko presentation ya Bizimana ibigaragaza

    Gukumira Abatutsi mu mirimo muri za ministeri:

    MINITRAPE = 13.9%
    MINAGRI = 17.6%
    MININTER = 12.3%
    MINIFOPE = 15.5%
    MINICOM = 21.4%
    MINIJUST = 20.3%
    MINIFIN = 23.5%
    MINITRANSCO = 20.9%

    Uyu muyobozi Bizimana byari kuba byiza anagaragarije aba bana uko byari bimeze mu Rwanda rwa 1937 kugera 1955, mu mashule, muri za cheferie, na za sous-cheferies. Ahatse yakwifashisha reports zitandukanye za ONU zagiye zikorwa ku Rwanda muri iriya myaka, atibagiwe no kutugezaho imyanzuro y’akanama ka ONU gashinzwe umutekano katangaga ku Rwanda kiriya gihe. Commentaires z’abari bahagarariye ibihugu byabo muri ONU zamufasha gutanga perspective y’ukuri.
    Hanyuma kandi azongera anagaragaze uko bimeze muri iki gihe, kuva 1994 kugera 2017. Aha niho azaba atanze umusanzu nyawo wo gusobanurira bariya bana amateka nyakuri.

    “Bizimana yabwiye urubyiruko rwiga muri iri shuri ko bakwiye kwigishwa amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo kugira ngo na bo bamenye icyatumye igihugu cyabo kigwa mu manga”.

    Bizimana yagombaga kubivuga adaciye ku ruhande, akavuga ko icyatumye igihugu cyabo cyigwa mu manga (nk’uko abyita) ari UBUTEGETSI BUBI, KUVA KU NGOMA YA CYAMI UKAGEZA KURI REPUBULIKA….Ubutegetsi iyo bwubatse nabi niko bigenda buri gihe.

    IKIBAZO NYAMUKURU: Ese aya makosa yo kubaka ubutegtsi nabi, abanyarwanda baba barayakosoye, ku buryo ntawe uzongera kubyarira Nyamunsi !? Ese ukurikije uburyo ubutegetsi bwubatse (power structure) uyu munsi, twizeye ko mu gihe abategetsi bariho ubu cg bo mu gihe kizaza baba challenged (nk’uko byagendekeye abaheruka) twizeye 100% ko batabasha gukora genocide ngo bibakundire? Aha buri wese yatekereza akishakira igisubizo.

    • @ Urujeni, utanze umusanzu wawe mu bitekerezo byiza buri muyobozi uwa none n’ejo hazaza ashobora kugenderaho maze tukava mu binyoma bya buri munsi.

    • Kimwe mu byo iriya mibare ya Dr Bizimana iterekana, nuko ushobora gusanga nka 50% bya bariya bahutu bakoraga muri za ministeri barakomokaga muri prefegitura eshatu gusa: Gisenyi, Ruhengeri na Byumba. Bityo ugasanga hari aho abatutsi bari benshi mu kazi ubagereranyije n’abahutu ba Gitarama-Butare-Gikongoro-Kibungo ubakomatanyije. Nko muri ELECTROGAZ n’ubwo atayivuze mu ngero yatanze. Ntihavangurwaga abatutsi gusa mu kazi no mu mashuri, havangurwaga abitwaga abanyenduga n’abaganza muri rusange. Ariko ikibazo bagihaye indi sura. Rwose mbere ya 1990, amakimbirane ya Kiga-Nduga yari yarafashe intera iruta kure aya Hutu-Tutsi. Kwerekana ko ku Ngoma ya Habyarimana uwababaye wari warahejwe ari umututsi gusa, ni ugukwepa ukuri ku bwende. Mu gihe nka komini yo mu Nduga cyangwa Ubuganza yatsindishaga abana batageze kuri batanu, iyo mu kitwaga Urukiga yatsindishije abarenga ijana, zimwe zikageza no kuri magana abiri (nka Karago na Giciye), murumva ryari ivangura rya Hutu-Tutsi mbere na mbere koko? Iki kibazo cyongeye kugira ubukana aho intambara ya 1990 itangiriye, kandi nabwo byasabye ubukangurambaga budasanzwe ngo abaturage bo mu majyepfo bemere ko ari byo bagomba gushyira imbere yo kurwanya ubutegetsi bwa Habyarimana.

  • Reka mwibeshya, iyi se ni universite cg ni secondaire ? Ko biteye isoni, uzi ko irutwa na Notre Dame nizemo. Ni hatari pe !

  • Abakiri bato iyo bemeye kwinjizwa mu nzangano n’inzigo z’ababyeyi babo n’abakurambere, baba bishyize mu kagozi, kuko nta kindi baba barazwe kitari amakimbirane n’intambara. N’ababikora mu nyungu z’ubutegetsi bafite cyangwa bashaka, baba bagaraje imbonahafi idasanzwe, itajyanye no gukunda igihugu duhora twigisha.

  • Ngo icyo umuntu ari cyo gisakuza cyane kurusha icyo avuga (ce que vous êtes parle plus fort que ce que vous dites). Abazi neza Dr Bizimana barumva icyo nshaka kuvuga.

  • Dr Bizimana, azongere akusanye imibare y’abari mu kazi uyu munsi mu nzego z’umutekano z’igihugu, muri Presidence, mu Biro bya Ministre y’Intebe, muri za ministeri avuga, mu bigo nka BNR, BK, RSSB, RRA, n’ibindi ntarondoye, maze atubwire ijanisha rya buri bwoko mu bakoramo. Rahira ko yabitinyuka? Uyu munsi ubimubajije, yakubwira ko nta moko akiba mu Rwanda, ko uyagarura afite ingengabitekerezo ya jenoside. Ni ryari abanyarwanda bazatinyuka kubwizanya ukuri kose ku mateka yabo no ku byo bapfa?

    • A bon mentir qui vient de loin! Ibyacu turabizi nubwo kubivuga cg kubyemera kuri bamwe ari ikibazo

    • uwavufa ko nta moko akibaho mu Rwanda ntabaabeshye kuko muri iyi minsi kugira ngo ubone akazi cg promotion ugomba kuba ufite uwawe ni uko systeme iyoboye hariya murwagasabo iteye hari abafite imbaraga hariya kandi baribazisanganywe kubwa habyara iryo si ibanga kandi baragaragara mu nzego zose zigihugu

  • Umunyarwanda uzaba intwari iruta izindi zose, ni uzaca burundu iyi gatebe gatoki yo gusimburana ku butegetsi mu mivu y’amaraso n’imiborogo, no kwihisha inyuma ya Hutu-Tutsi ku bashaka kugera ku butegetsi cyangwa kubugundira bikubira ibyiza by’igihugu. Ni uzatuma umugani uvuga ko akaboko gafashe ingoma kayirekura bagaciye uta agaciro burundu mu rw’Imisozi Igihumbi.

  • Ndabona hari abibasiye Dr Bizimana JD kubera ko ariho yerekana ukuri. None se niba abahutu bo mu majyepfo bari bararenganye kimwe n’abatutsi,kuki bitabiriye gukora jenoside ku bwinshi? Mu Majyepfo niho hishwe abatutsi benshi kurusha ahandi bigaragarira mu nzibutso zihari n’ingano y’ibibazo bifitanye isano na jenoside. Ntimukajye mushinyagura mwirengagiza ubugome abahutu bakoreye abatutsi. Muri jenoside hishwe abahutu se ntihicwaga abatutsi bazizwa gusa ko bavutse ari abatutsi? None umuyobozi wa CNLG muramwikomye ngo nuko ari umushakashatsi utinyuka kwerekana ukuri. Turamushyigikiye pe nimushaka mushavure.

    • @Julien, bigeze kubaza umutegetsi wakomokaga muri Mukingo iby’uwicanyi bw’abatutsi bwahabereye (abagogwe ahari), arasubiza ngo nta batutsi bigeze bica muri 1992 muri ako gace kuko nta bari bagihari. Ubwo ntacyo wumvamo? Ahari hakiri abatutsi benshi mu gihugu, ni naho haguye benshi nyine. Yenda ushobora kuba ukiri mutoya utazi neza ibyabaye muri 1993 na 1994. Mu gihe byananirana gusinya amasezerano ya Arusha, FPR yagabye igitero simusiga igarukira i Rulindo, impuzi zari mu Majyaruguru y’igihugu no mu Burasirazuba, zose ziza muri Kigali no mu nkengero zayo, zirenga miliyoni. Guhera kiriya gihe, abasirikare ba FAR ntibahwemaga kuvuga ko bifuza ko intambara igera no mu tundi duce tw’igihugu, ngo nabo bumve umuteto ushire. Nibwo abanyapolitiki b’abahezanguni b’abahutu bo mu mashyaka yitwaga aya opposition batangiye kuvuga ko bakwiye kubanza kurwanya FPR mbere yo kurwanya Habyarimana, ngo kugira ngo ubutegetsi butava mu maboko ya dictature militaire y’abakiga bukaya mu maboko ya dictature militaire y’abatutsi n’abagande. Nibwo ibyiswe za Power mu mashyaka byatangiye. Guhera kiriya gihe, indirimbo za Bikindi Simoni zari zigezweho kuri RTLM, za nanga abahutu n’izindi, zagize uruhare rukomeye mu guhindura isura y’amakimbirane mu gihugu. Ariko usibye yenda MRND na CDR, ndahamya ko nta munyarwanda utaratunguwe n’intera ubwicanyi bwaherekeje intambara ya 1994 bwafashe, na FPR irimo.

    • Urakoze cyane Julien
      Ahubwo nibashaka biyahure.
      Erega burya ukuri kuraryana

  • U Rwanda rw’ubu ntiruvangura. Bizimana ibyo avuga ni ukuri hakwiye ko abana basobanurirwa amateka mabi ya jenoside y’irimburabatutsi kugira ngo abato bamenye akaga n’akarengane abatutsi babayemo. Abafite ingengabitekerezo yo kwikorera Bizimana ngo nuko avuga amateka nyayo murata igihe cyanyu. Uko muzi ntimizamuca intege kuko akunda igihugu,kandi aracyitangira. Ni Inkotanyi. Ahubwo dukeneye benshi nkawe. Ese murashaka ko jenoside yibagirana? Ntituzabyemera.

  • Mbega ukuntu abatutsi bagowe? Iriya mibare iteye ubwoba n’agahinda. Mbese irerekana ko kubarimbura muri 1994 byari ugusoza koko umugambi bari barateguye kera. Nshimiye cyane uyu muyobozi watanze ikiganiro ni umuhanga nakomeze aduhugure nubwo nabonye kuri uru rubuga hari abihaye kumuhohohotera. Abatinya ukuri ni Interahamwe n’abambari bazo. Apuu. Nimugende.

    • Mu Rwanda rwa Rudahigwa, abafatanyije n’abakolini gukandamiza abaturage usanga ari na bo bahindukiye bamagana ubukoloni, ababiligi na LONI bivuye inyuma. Muri Republika ya mbere n’iya kabiri, abashoje imvururu zo guhirika ubutegetsi bwariho, bakanabigeraho, wasangaga ari bo bahora barira, bavuga ukuntu bari bagiye kumarirwa ku icumu n’abo bahiritse, kandi bamwe barabishe, abandi bakabangaza, abandi bakirukanwa mu kazi, abatutsi badafite aho bahuriye n’ubutegetsi bwariho ariko bicwa buri gihe. Mu Rwanda rwa RPF, abashoje intambara yo kubohoza igihugu, bakanayitsinda, bakaba banakiyobora, nibo bafite n’uburenganzira bwo kwibuka ibibi byayiherekeje n’amahano yabaye mu gihugu, arimo na jenoside yakorewe abatutsi, mu gihe abandi baturage usanga bajujura, bavugira mu matamatama ibyo batatinyuka kwerura, kuko byakwitwa ingengabitekerezo ya jenoside. Nyamara iki gihugu kizava mu makimbirane yo kurwanira ubutegetsi bigoranye pe!

  • Iki kiganiro nari nkirimo kuko ndi umunyeshyuri muri University of Kibungo. Uwakiduhaye yaraduhuguye turanyurwa. Azi kwigisha no gusobanura atanga ingero zifatika kandi zubaka. Ariko nabonye hari abatinya kumenya ukuri kandi nyamara niko kuzakiza u Rwanda. Abayobozi nk’aba b’abashakashatsi bavuga ibintu bifatika nibo bakenewe mu kurwanya Genocide ideology. Kandi CNLG nirwo rugamba tuyitegerejeho. Nikomereze aho.

  • Dr Bizimana byarushaho kudufasha aramutse atweretse statistics za mbere ya 1994 ndetse niza nyuma yaho tukazigereranya maze tukareba aho tugeze dukemura ikibazo cyakuruwe n’ikoreshwanabi ry’amoko muri politike. Atweretse uko amoko ahagaze mu mirimo muri kino gihe nibyo byatwereka koko ko twateye imbere mu mibanire, naho turiya tubare atwereka ni ugukinga ibikarito mu maso bariya banyeshuri. Ese gukumira byaba byararangiye muri kino gihe cyangwa byahinduye direction? Iyo uri umushakashatsi wiyubashye ugomba kwerekana evolution y’ikibazo wakozeho ubushakashatsi, iyo utanze igice cya data ikindi ukagihisha ubwo bushakashatsi buba bwabaye biased. Ese koko tuzatinyuka tujye tuvuga ukuri ko twese tuvugako ikinyoma aricyo cyasenye igihugu cyacu? Amateka azatubaza byinshi harimo nabimwe tugenda tugoreka ku bushake, erega ukuri mwese murakuzi ndetse na Bizi arakuzi nubwo yambaye indorerwamo zimubuza kureba ngo arenze hahandi.

    • @Mwemayire uvuzukuri kwakundi guca muziko ntigushye.Abanyarwanda turetse kuryaryana no kubeshyana ibibazo byose byahita birangira.

  • ariko kuki iyo havuzwe genocide yakorewe abatutsi,hari abitakuma bavuga ngo ni ukugengezamo urubyiruko urwango? none ntiyabaye? nta soni? ko mutitakumye igihe interahamwe habyara bababwiraga ko umwanzi ari umwe ari umututsi mugomba kumucisha nyabarongo mukamusubiza etiopia? nta soni?

    ariko iryo ni ipfunwe muterwa nuko mwishe cg bene wanyu bishe,kuko simbona igituma muvuga vuga n abana mwebwe cg bene wanyu bakubise ku bibambasi,abo mwariye imitima ngo umututsi utamuriye umutima ntiwahamya neza ko wamwishe,abo mwicishije ibisongo,abo mwatwitse,abo mwaciyemo n imipanga.sha Uwiteka wenyine azabibahore,iyo havuzwe genocide yakorewe abatutsi mujye muceceka,kuko nta mpamvu nimwe yasobanura icyo mwabikoreye,nta rwitwazo na rumwe mwabona.mbese abatutsi bataricwa hari ingoma nimwe yigeze ivuga ngo twice abahutu cg abatwa? hari ubwami na bumwe bwigeze buvuga buti reka twikize abahutu cg abatwa? ayo mashuri muvuga muri 1937 ngi y abatutsi hari umututsi usanzwe wayigagamo? ko yari ay abana b’i bwami,kandi nyine kuko abo bami bari abatutsi abana babo bari abatutsi nyine,ariko amashuri ntiyari ay abatutsu ahubwo yari ay ibwami kandi ari abakoloni babihisemo kuko nibo bayahazanye.

    izo ngoma za cyami zakandamije nde zimuziza ubwoko? umututsi umuhutu umutwa bose ntibahanwaga kimwe? bakagabirwa kimwe? nta ngoma ya cyami nimwe yigeze yibasira ubwoko ubu nubu kandi niyo byaba nta mpamvu yasobanura igenocide abahutu bakoreye abatutsi.ko bose bari babayeho ntawabishe ni mpamvu ki bacuze umugambi wo kwica utarabishe?

    kweri umuntu akajya mu bamugabiye inka abo bakinanye badangira byose ati ryama hasi nguteme uri umwanzi? Uwiteka wenyine azabahembere ibikwiye genocide mwakoreye abatutsi.icyakora bamwe barabibonye bicwa na macinya tingitingi nuyu munsi barangara mu mashyamba

    • @@@Nana, ikibazo dufite kugeza iyi saha ni abagoreka amateka nkana bagashaka kuyavuga uko babyumva, ni ukuri hari abagoreka amateka kubera ipfunwe baterwa n’uruhare bagize cyangwa benewabo bagize muri genocide yakorewe abatutsi ariko ntitwanakwirengangizako hari n’abagoreka amateka yo ku ngoma ya cyami bagamije guhishira ugukandamizwa kwakorerwaga bamwe mu banyarwanda bitabaye ngombwa ko mvuga hano kuko twese tubizi. Ikindi gitangaje nuko buri gihe twihutira kuvuga ibyahise tukiyibagiza ibiri kuba buno, ese nta vangura rikibaho mu gihugu cyacu? Ese niba hari abakandamijwe muri repubulika ya mbere niya kabiri aho muya gatatu ibintu ni sawa nta kibazo mwese muzi gihari kandi muca ku ruhande mubona?
      Nana, umuntu wese utabona ibintu kimwe nawe ntukihutire kumwita interahamwe kuko ushobora gusanga wibeshye kuva kuri A kugera kuri Z, erega twese ntitwabaswe n’ikinyoma gishingiye ku bwoko twaba tuvamo. Abanyarwanda twari dukwiye koroherana naho nidukomeza gukurura inzangano dukoresheje amateka tugoreka kubw’inyungu zacu mumenyeko igihugu cyacu ntaho tuzaba tukerekeza, twaba turi guhungira ubwayi mu kigunda.Ba dogiteri rwango Imana yarikwiye kubadukiza kuko ba Murego naba Mugesera nabo bakongeje inzangano kandi bibitseho izo mpamyabumenyi z’ibirenga ariko ntizabafashije kubona ko bari koreka igihugu bakoresheje ibitekerezo bibi bari bafite.

  • @Nana, ibyo uvuga bifite ishingiro, ariko biranerekana uko ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda buhagaze. Jye mbona bukiri mu manegeka mu mitima y’abanyarwanda benshi cyane.

  • Ariko se niba Politiki ihari ubu, kandi njye nshima, ari iyo gukuraho ikintu cy’amoko (ABAHUTU, ABATUTSI, ABATWA) mu mitwe y’abantu, kuki uyu BIZIMANA Jean Damscene uyobora CNLG akomeza kuvuga mu mbwirwaruhame ze biriya by’amoko kandi ukabona aribanda cyane ku mibare yerekana ikandamizwa ry’abatutsi. Aho nta kindi cyaba cyihishe inyuma ya biriya bintu byo kuvuga ngo abanyarwanda bibagirwe iby’amoko, ariko ukabona mu mbwirwaruhame zose abayobozi baravuga gusa akarengane k’abatutsi?? Ese uwo mwana batsindagira mu mutwe ako karengane k’abatutsi, none ubwo ntazashiduka umutima we wazinutswe icyitwa umuhutu wese, noneho nawe agatangira kurenganya umuhutu aho ari hose.

    Kuki batanavuga akarengane abahutu bagiriwe ku ngoma ya cyami, ndetse ako karengane k’abahutu akaba ariko kavuyemo imyivumbagatanyo yabyaye Revolution yo muri 1959 hanyuma muri 1961 abayobozi b’abahutu bagateranira mu nama (muri Congrès) i Gitarama bagakuraho ku mugaragaro ingoma ya cyami.

    Mu gihe BIZIMANA Jean Damascene yereka abo bana statistics z’akarengane kagiriwe abatutsi ku ngoma ya za Repubulika zombi (1962-1973, 1973-1994) kuki atanabereka za statistics ku bijyanye n’umubare wa ba Chefs na ba sous-chefs bari bahari ku butegetsi bw’ingoma ya cyami, kuki atabereka neza umubare w’abahutu n’umubare w’abatutsi bari mu nzego z’ubuyobozi ku gihe cy’iyo ngoma ya cyami? Rwose banyarwanda, banyarwandakazi bana b’Imana, uriya mugabo BIZIMANA Jean Damascene ashobora kuba arimo guhembera inzangano hagati y’ayo moko yombi atabizi cyangwa se akaba abikora abizi neza kandi abishaka kubera inyungu runaka. Nyamara mu gihe tugezemo ibi ntibikwiriye umuyobozi nyawe.

    Ku bijyanye na ziriya statistica BIZIMANA Jean Damasce yatanze ngo z’abakozi b’abatutsi n’abahutu bakoraga muri:
    MINITRAPE = 13.9%
    MINAGRI = 17.6%
    MININTER = 12.3%
    MINIFOPE = 15.5%
    MINICOM = 21.4%
    MINIJUST = 20.3%
    MINIFIN = 23.5%
    MINITRANSCO = 20.9%

    Yibagiwe kuvuga ku ijanisha rijyanye n’umubare w’abatutsi bari batuye mu Rwanda n’umubare w’abahutu bari batuye mu Rwanda. Iyo ibyo abibwira abana, akababwira ko abahutu bari 80% mu gihugu ko abatutsi bari 15% mu gihgu wenda abo bana nabo bari kwirebera niba koko umubare wa bariya batutsi bakoraga muri ziriya Minisiteri ujyanye n’iryo janisha, kuko urebye neza ndetse ahubwo wasanga aho abatutsi bari benshi muri za Minisiteri ugereranyije n’umubare w’ijanisha ry’ayo moko yombi.

    Rwose banyarwanda ndabinginze, nimureke kuroga abo bana mubabibamo inzangano zidafite shinge na rugero. Twemera ko muri 1994 abatutsi benshi bishwe bazira ubwoko bwabo, ariyo mpamvu iryo yicwa ryiswe Genocide yakorewe abatutsi, kandi icyo gikorwa abahutu bakoreye bagenzi babo b’abatutsi kiragayitse rwose ariko si ngombwa kucyuririraho ugatangira kubiba inzangano mu banyarwanda, cyane cyane utanga imibare idafite ukuri nyako. Niba umubare w’abahutu wari munini mu gihugu birasobanura n’impamvu mu myanya y’akazi mu nzego za Leta umubare w’abahutu wari munini. Ahubwo ikibazo wenda cyari mu nzego zimwe na zimwe aho wasangaga abatutsi batazirimo, urugero nko mu ngabo z’igihgu. Aho wenda niho washakira ikibazo nyacyo.

    Njye maze kubona ko burya ingoma zose umenya zisa, ko abakaraza aribo badasa cyangwa bahinduka. Uretse ko wenda ubu muri iki gihe cya Repubulika ya gatatu iby’amoko y’abahutu n’abatutsi tutakibireba, tukaba twarabishyize iruhande, yebaye BIZIMANA Jean Damascene yari ankundiye agatanga statistics zijyanye n’imibare yerekeranye n’inzego zo hejuru zo mu Gisirikare cy’u Rwanda hanyuam akabwira abo bana umubare nyawo w’abahutu bari muri izo nzego n’umubare w’abatutsi bazirimo. Rahira ko yatinyuka kubibabwira, aho rero niho mvuga nti BIZIMANA Jean Damascene agomba kuba hari ikindi kintu agamije iyo atanga statistics zimwe gusa ashaka kwangiza abana mu mitwe yabo. Iyo usesenguye imbwirwruhame zose zitangwa na BIZIMANA Jean Damascene usanga zirimo ubuhezanguni, bishobora kuba bivuze ko nawe ari umuhezanguni. Kandi muri iki gihe ntabwo u Rwanda rukeneye “abahezanguuni”, ahubwo rukeneye “abacishanguuni/abafunguranguuni”.

    Banyarwanda, banyarwandakazi, bana b’u Rwanda; nimureke twubake igihugu cyacu mu mahoro no mu bwubahane kandi tutaryaryanya tutanabeshyerana. Nitubwize abana ukuri, bamenye ko habayeho akarengane ku bahutu mu gihe cy’ingoma ya cyami bikaba aribyo bayabyaye Revolution yo muri 1959, banamenye kandi ko nyuma ya 1959 habaye akarengane k’abatutsi ku ngoma ya Repubulika zombi, noneno abo bana barebe ibyo dukwiye gukosorwa ku ngoma ya Repubulika ya gatatu ihari ubu n’izindi ngoma zizayikurikira, kugira ngo abo bana n’abazabakomokaho bose bazabane mu mahoro no mu bwumvikane badashingiye kuri ayo manyagwa y’amoko. Mugire amahoro y’Imana.

  • Njye mbona ikibazo kijyanye n’amoko y’abahutu n’abatutsi kimaze kurambirana ku buryo tutarebye neza cyakongera kudukururira amahano. Niba mubona ari ngombwa ko icyo kibazo kigaruka mu mbwirwaruhame zitangwa muri iki gihe, nihafatwe icyemezo nyacyo cya kigabo icyo kibazo gishyirwe “sur le tapis”, bivuze ngo gishyirwe ku mugaragaro kiganirweho n’inzego zose z’abanyarwanda n’abanyarwanda muri rusange hanyuma abana bacu bamenye ukuri nyakuri.

    Ntabwo rwose ari byiza gukomeza kwinjiza mu mitwe y’abana bato ko umututsi ari “umumalayika” naho umuhutu akaba ari “shitani”. Ibyo bintu rwose ntabwo ari byiza na gato. Nimureke twinjire mu mizi y’amateka y’u Rwanda kuva ku ngoma ya cyami kugeza kuri za Repubulika iya mbere n’iya kabiri zaranze ubuyobozi bwihariwe n’abahutu, nibiba ngombwa tuvuge no kuri iyi Repubulika ya gatatu ihari ubu byitwa ko isangiwe na bose niba koko aribyo. Nimureke tubwizanye ukuri ku karengane abahutu bavuga ko bagiriwe mu gihe cy’ingoma ya cyami turebe koko niba aribyo, tunavuge ku karengane abatutsi bavuga ko bagiriwe ku ngoma ya Repubulika ya mbere na Repubulika ya kabiri, hanyuma tunavuge ku biriho bivugwa ubu aho usanga abahutu bamwe bavuga ko bakirengana abandi bagatinya kubivuga kubera inyungu zabo, tunavuge ku batutsi bamwe nabo bavuga ko ubu barengana atari ku mpamvu z’ubwoko ahubwo ari ukubera izindi mpamvu zinyuranye harimo n’impamvu za Politiki.

    Nitumara kuvuga kuri ibyo byose nta buryarya, nta kubeshya, nta matiku, nta marangamutima,nta terabwoba, nta ntiteranya, etc…, ahubwo dushyize imbere ukuri nyakuri, tuzaboneraho umwanya noneho wo gufatira hamwe ingamba nyazo zigamije gukumira ibyatanyije abanyarwanda bishingiwe ku moko, tunafate ingamba zo gukumira ibindi byose nabyo byatanya abanyarwanda bishingiye ku mpamvu zindi, noneho tubone kwizera ko muri iyi Repubulika ya gatatu n’izizakurikiraho ibyo byatanyije abanyarwanda bitasubira ukundi.

Comments are closed.

en_USEnglish