Digiqole ad

Cleophas Barore ngo akunda ibihangano bya Amag The Black

 Cleophas Barore ngo akunda ibihangano bya Amag The Black

Cleophas Barore umaze igihe kinini mu mwuga w’itangazamakuru, ngo akunda indirimbo za Amag the Black

Cleophas Barore umunyamakuru w’inararibonye ndetse ubu akaba umuyobozi w’agateganyo w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, avuga ko akunda gukurikirana ubutumwa bw’indirimbo z’umuhanzi Amag The Black.

Cleophas Barore umaze igihe kinini mu mwuga w'itangazamakuru, ngo akunda indirimbo za Amag the Black
Cleophas Barore umaze igihe kinini mu mwuga w’itangazamakuru, ngo akunda indirimbo za Amag the Black. Photo/UM– USEKE

Barore yabwiye Radio Isango Star ko akunda kumva ubutumwa bwo mu ndirimbo z’umuraperi AmaG the Black kuko ngo avuga ku buzima busanzwe bwa buri munsi.

Barore avuga ko abahanzi bakwiye kumenya uruhare bafite ku iterambere ry’igihugu bityo mu butumwa bwabo bakaririmba ubuzima n’icyabuteza imbere aho guhera mu kuririmba urukundo gusa.

Amag the Black yabwiye Umuseke ko yishimiye kumva ko uyu munyamakuru w’inararibonye mu makuru asanzwe akunda ibihangano bye.

Amag usanzwe ari ‘ambassador’ w’ibikorwa bya Airtel Rwanda, ati ” Uretse kuba njya imbere y’abantu nkabaririmbira ngataha. Ibi binyereka ko ubutumwa ngeza ku banyarwanda hari uko babwakira, niyo mpamvu mbasaba gukomeza kunshyigikira”.

Amag the Black yakoze zimwe mu ndirimbo zakunzwe kandi zirimo amagambo agaruka ku buzima busanzwe nka; “Uruhinja”, “Twarayarangije” , “Niyo izaruca”, “Care” n’izindi…

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi aherutse gutangaza ko  guhabwa akazi bitakagombereye kuba hakurikizwa uburambe kandi umuntu yarize iby’akazi asaba.

Avuga ibi, byafashwe na benshi nko kugaruka ku ndirimbo ya Amag the Black ubu ikunzwe cyane yise “Twarayarangije” yafatanyije na Bruce Melody.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=tv2lkAae4Rg” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Uyu mugabo yasubiye kuvuga ijambo ryi mana mwitorero rye akareka kwivanga muri politiki?

  • Ntiyamuvuze nk’umwihariko yamutondaguye mubandi benshi akunda.iyo ni fanatisme.abandi yavuze akunda ko mutabavuze ngo inkuru ibe yuzuye?

  • Bavandimwe,njye sinkunda hipup ariko Amag na Diplomate Mbona ari abarimu beza.Gusa niba Amag asoma uru rubuga yanyandikira kuri [email protected]:0783109162 nkamubwira amarangamutima yanjye kuri we.UWAMUMBONERA YAMUMPERA UBU BUTUMWA KANDI YABA AKOZE CYANE.

  • Ibihangano bya Amag The Black ni byiza; harimo ubutumwa bwiza kandi bujyanye n’ubuzima bw’abanyarwanda tubayemo bwa buri munsi. Tumwifurije gukomeza kudukorera izindi ndirimo nziza.

  • Abigisha babaye inkehwe pee!!! Turashize.

Comments are closed.

en_USEnglish