Digiqole ad

Clarence Seedorf yaba agiye gutoza AC Milan

Amakuru ava mu gihugu cy’Ubutaliyani aratangaza Clarence Seedorf umuholandi wakiniye iyo kipe imyaka igera ku 10 ashobora gusimbura umutoza Massimiliano Allegri, Seedorf ubu ukinira ikipe ya Botafogo mu kiciro cya mbere muri Brazil, akaba  ahabwa amahirwe yo gutoza iyo kipe afatwamo nk’intwari.

Seedorf yaba abaye umutoza wambere w’umwirabura muri AC Milan /Photo Net

Paolo Maldini na we wagize ibihe byiza mw’ikipe ya AC Milan (Rossoneli) aho yayibereye captain imyaka itari mike na we akaba ahabwa amahirwe yo gufatanya na Seedorf muri iyo mirimo umwaka utaha.

Maldini yahagaritse gukinira AC Milan mu mwaka 2009 nyuma y’imyaka 20 akinira iyo kipe yonyine, yahamagawe no mu ikipe y’igihugu y’Abataliyani (Squadra d’Azura) inshuro 126 zose.

Seedorf ahawe aka kazi yaba abaye umwirabura wa kabiri  ubashije gutoza mu kiciro cya mbere muri shampiona y’Abataliyani nyuma y’umunyabrezil Jardas Faustinho Cane watoje Napoli mu mwaka wa 1994.

VisiPerezida wa AC Milan Adriano Galliani agomba kuganira uyu munsi na Massimiliano Allegri kubirebana n’ejo hazaza hiyi kipe ndetse n’akazi ke niba katahabwa abandi.

Seedorf azaba ari bwo bwa mbere abaye umutoza nyuma yo kumara imyaka myinshi akina ruhago, uyu mugabo kandi afite agahigo kuko yatwaye championsleague enye zose mu makipe atatu atandukanye (AC Milan, Ajax, Real Madrid). Abamuzi hambere bibuka ko yari umukinnyi wari ufite ibisage ku mutwe.

Hambere ari muri Real Madrid
Mu 1997 akinira ari muri Real Madrid

Uyu mugabo abazi umupira bavuga ko ari mu bakinnyi bo hagati beza Isi yagize, ni umuholandi wavukiye ahitwa Paramalibo mu gihugu gito kitwa Suriname cyegeranye na Guyana na Brazil, kikaba cyarahoze gikoronizwa n’abaholandi.

MTNFootball

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish