CHAN 2016: U Rwanda na Cameroun byanganyije mu mukino wo kwipima
Rubavu, 06 Mutarama 2016 – Kuri stade Umuganda ivuguruye izakira imikino ya CHAN 2016 ikipe y’u Rwanda y’abakinnyi bakina mu makipe y’imbere mu gihugu hamwe n’iya Cameroun zanganyije (1-1) mu mukino wari unogeye ijisho utegura aya makipe yombi mu iri rushanwa rigiye gutangira mu Rwanda kuva tariki 16 Mutarama kugeza 7 Gashyantare.
Imbere y’abasaga ibihumbi bitanu bari buzuye iyi stade baje kwihera ijiho umukino, Amavubi yatangiranye amashagaga, abakinnyi nka Jacques Tuyisenge wari kapiteni, Hegman Ngomirakiza, Imran Nshimiyimana na Celestin Ndayishimiye wacaga ku ruhande bagerageza gusatira Cameroun.
Igice cya mbere gisa n’ikihariwe n’u Rwanda, byagaragaraga ko barusha cyane Intare za Cameroun hagati. Umusore Yannick Mukunzi wakoreshaga imbaraga nyinshi yagoye abo hagati ba Cameroun barimo: Kobi Alexandre na Souley Moussa.
Uku gukina neza kw’Amavubi, kwavuyemo ‘corner’ ku munota wa 42, yatewe neza na Yanick Mukunzi, ayishyira ku mutwe wa Abdul Rwatubyaye adunda umupira mu izamu rya Cameroun, bajya kuruhuka ari (1-0).
Iyi kipe ya Cameroun y’abasore b’ibigango cyane, yagarutse mu gice cya kabiri isatira na yo, byagaragazaga ko yashakaga kwishyura. Umutoza wa Cameroun yahinduye uburyo yakinaga, azanamo abasore basatira baciye ku mpande nka: Atouba Yazid na Moumi Ngamaleu.
Izi mpinduka zatumye ku munota wa 54 uyu Ngamaleu wajemo asimbuye abona igitego cyo kwishyura ku mupira mwiza yaherejwe na Abane Idriss, maze ateramo n’umutwe, Ndayishimiye Eric bita Bakame wari mu izamu ry’u Rwanda ntiyamenye uko bigenze.
Johnny McKinstry wungirijwe na Jimmy Mulisa bahise basimbuza, Songa Isaie yinjira asimbuye Danny Usengimana (utagaragaye cyane mu gice cya mbere), Kevin Muhire na we yinjira asimbuye Hegman Ngomirakiza.
Ku munota wa 60 umutoza w’u Rwanda yahise asimbuza Bakame ashyiramo umuzamu Olivier Kwizera wa APR FC.
Amavubi na Les Lions Indomptables bakomeje gukina neza cyane basatirana, ku munota wa 70 Isaie Songa wari wasimbuye yarekuye ishoti rikomeye cyane ariko umunyezamu wa Cameroun abyitwaramo neza awohereza muri ‘corner’ itagize icyo ibyara.
Ku munota wa 73 Mwemere Ngirinshuti na we yinjiye asimbuye Celestin Ndayishimiye wakinnye neza cyane uyu munsi inyuma ku ruhande rw’ibumoso akazamuka kenshi agatanga za ‘centrés’ nziza.
Muri uyu mukino kandi umusore Abdul Rwatubyaye (watsinze igitego) wari agaragaje ko yavunitse yaje gusimburwa na Faustin Usengimana.
Uku kunganya byashimishije abatoza b’amakipe yombi
Johnny Mackinstry utoza u Rwanda yagize ati: “Twakinnye n’ikipe ikomeye. Twitwaye neza kandi rwose nashimishijwe n’uko ikipe yanjye yitwaye. Sinavuga ko ari 100% kuko ntatsinze, ariko twayirushije kuko twabonye uburyo bukomeye bwo gutsinda inshuro nka 7 cyangwa 8, mu gihe bo bageze imbere y’izamu ryacu rimwe bahita babona igitego.”
Ati “Ubwo tubonye icyo gukosora mu bwugarizi mu mikino itaha, kuko aya makosa ntitugomba kuyakora imbare ya Cote d’Ivoire (muri CHAN).”
Ndtoungou Mpilé utoza intare za Cameroun we ati “Gukina n’ikipe iri mu rugo ntago byoroha. Bakinnye neza ni yo mpamvu nshimira uyu mutoza mugenzi wanjye kuko yamaze kurema umukino w’ikipe ye.”
Ati “Na none mfite ibyo kwishimira kuko ntatsinzwe umukino. Mfite undi mukino wa gicuti nzakina mbere ya CHAN. Nkinnye n’ u Rwanda, nzakurikizaho Uganda, bizamfasha kwitegura amakipe yo muri aka karere turi kumwe nka DR Congo.”
Iyi kipe y’u Rwanda mbere yo gukina irushanwa rya CHAN mu itsinda ririmo Gabon, Maroc na Cote d’Ivoire izongera ikine umukino wa gicuti na Congo Kinshasa uzaba ku cyumweru tariki 10 Mutarama 2016.
Abakinnyi bakiniye impande zombi: u Rwanda, Umunyezamu: Ndayishimiye Eric bita Bakame (yasimbuwe na Olivier Kwizera),
Ba myugariro: Ombolenga Fitina, Celestin Ndayishimiye (yasimbuwe na Mwemere Ngirinshuti), Emery Bayisenge, Rwatubyaye Abdul (yasimbuwe na Faustin Usengimana),
Abo hagati: Mukunzi Yannick, Imran Nshimiyimana (yasimbuwe na Muhire Kevin), Habyarimana Innocent, Hegman Ngomirakiza (yasimbuwe na Mushimiyimana Mouhamed),
Ba rutahuzamu: Danny Usengimana (yasimbuwe na Songa Isaie) na Jacques Tuyisenge.
Intare za Cameroun: Umuzamu: Nyambe Hugo
Ba myugaririro: Mbimbe Aaron, Kombi Alexandre, Mohamed Djetel na Ngwen Joseph.
Abakina hagati: Kingue Stephan, Oum Gouet Samuel, Souley Moussa, Abane Idriss na Ngah Ronald
Rutahizamu: Mogou Ghistian.
Amafoto NGABO Roben/UM– USEKE
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
3 Comments
Amavubi ndabona atangiye gutanga icyizere.
Uwo musaruro mubyukuri ntacyo utwaye niba koko bakinnye bahererekanya neza kuko urebye icyo nicyo cyaburaga! Bravo kandi Courage ku Mavubi!
Ni bande babanjemo?
Comments are closed.